Abanyarwanda icyenda bagejeje Leta ya Uganda mu rukiko

Pasiteri Singirankabo Jean de Dieu ari mu bajyanye ikirego ku biro by’Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba(EAC), bagiye kurega Leta ya Uganda ko yabakoreye iyicarubozo ikanabambura imitungo.

Abanyarwanda icyenda bageze ku Rukiko rwa EAC baje kurega Leta ya Uganda
Abanyarwanda icyenda bageze ku Rukiko rwa EAC baje kurega Leta ya Uganda

Kuva mu mwaka ushize wa 2018, Abanyarwanda babaga muri Uganda cyangwa bahatembereraga, bagaruka mu Rwanda bavuga ko Leta y’icyo gihugu ikoresha Urwego rw’ubutasi rwayo (CMI) mu kubafata nabi, kubafunga, kubakorera iyicarubozo no kubambura ibyabo n’ababo.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 13 Kanama 2019, ubwo bari bamaze gutanga ikirego ku biro by’Urukiko rwa EAC biri i Kigali, Pasiteri Singirankabo yabwiye itangazamakuru ko bareze Uganda guhungabanya uburenganzira bwa muntu.

Agira ati "Uganda ni kimwe mu bihugu bigize Umuryango wa EAC ariko baradufashe (nkanjye wari umaze imyaka 13 muri icyo gihugu), badupfutse ibitambaro mu maso, batujyana kudufungira muri CMI iminsi 21"

Ati "Twarakubiswe inkoni z’ubwoko bwose ndetse jye bampinduye ikimuga, nyuma yaho badushyize mu modoka baratuzana ngo ’dore ngikiriya igihugu cyanyu’, twababajije iby’imiryango yacu n’imitungo dusizeyo batubwira nabi cyane".

"Baratubwiye ngo "niba ari abagore musize hano muzagende iwanyu mushake abandi mubabyareho abana, nimutuvire mu gihugu".

Ikirego cyabo gikubiye mu nyandiko y'amapaji arindwi
Ikirego cyabo gikubiye mu nyandiko y’amapaji arindwi

Ku bw’amahirwe ngo ambasade y’u Rwanda muri Uganda yafashije iyo miryango yabo gutahuka, ariko ikibazo bafite ngo ni abandi Banyarwanda bagitoterezwayo ndetse n’imitungo yabo bataramenya aho bizaherera.

Rev Pasiteri Singirankabo avuga ko uretse amasambu, amatungo n’inzu bataramenya agaciro kabyo, ibikoresho by’itorero hamwe n’iby’umuryango ufasha impfubyi yari yarashinze birimo imodoka n’imashini, ngo birengeje agaciro k’ibihumbi 100 by’amadolari(ni ukuvuga asaga miliyoni 90 z’Amafaranga y’u Rwanda).

Avuga ko ibyo CMI yamushinjaga byo kuba intasi y’u Rwanda, ngo yabihakanye avuga ko atigeze aba na ’Local defense’.

Umusaza witwa Moses Rusa w’imyaka 64 y’amavuko, avuga ko yafashwe agiye muri Uganda gusura umuvandimwe we akamara ukwezi kurenga muri gereza.

Ati "Byarambabaje cyane kubona mu gihugu cy’inshuti banyita ibandi, dusaba ko Abanyarwanda bagenzi bacu bariyo barenganurwa bakarekurwa".

UMunyamategeko Emmanuel Butera ni we wiyemeje kunganira aba Banyarwanda barega Leta ya Uganda mu rukiko rwa EAC, ariko yirinze kugira icyo avuga mu itangazamakuru.

N’ubwo ari abantu icyenda batanze ikirego, kuva mu mwaka ushize kugeza ubu u Rwanda rumaze kwakira abaturage barwo babarirwa mu bihumbi baje bavuga ko bahohoterewe mu gihugu cya Uganda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka