AS Kigali yaguye miswi na KMC mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup

Mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, AS Kigali ntiyabashije kwikura imbere ya KMC yo muri Tanzania.

Ni umukino watangiye i Saa Cyenda zuzuye aho amakipe yombi yakinnye uyu mukino abura abakinnyi benshi, aho AS Kigali yaburaga abakinnyi batandatu naho KMC ibura abakinnyi icyenda.

N’ubwo amakipe yombi yagiye abona amahirwe yo kubona igitego, umukino warangiye amakipe yombi anganyije 0-0.

Abakinnyi babanje mu kibuga

AS Kigali

Bate Shamiru
Rusheshangoga Michel
Ishimwe Christian
Bishira Latif
Songayingabo Shaffy
Ntamuhanga Tumaini Tity
Kalisa Rachid
Ssentongo Saifi Farouq
Nsabimana Eric
Cyitegetse Bogarde

KMC

Juma Kaseja
Boniphace Maganga
Abdallah Mfuko
Yussuf Ndikumana
Amos Kadikilo
Ken Mwambangu
Ismael Gambo
Vitalisy Mayanga
Serge Nogues
Salim Aiyee
Hassan Salum Kabunda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka