Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) ruratangaza ko Imurikagurisha Mpuzamahanga rya 23 ryari riteganyijwe kubera i Gikondo kuva tariki ya 21/07/2020 kugeza ku ya 10/08/2020 ryimuriwe kuva tariki ya 11 kugeza ku ya 31/12/2020.
Abaturage batuye mu Mudugudu w’Intiganda, Akagari ka Tetero, mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali, baratangaza ko babangamiwe n’umwanda uterwa n’abaturage barema n’abakorera mu isoko rihari, bavuga ko ritagira ubwiherero.
Perezida mushya w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, ararahirira kuyobora iki gihugu kuri uyu wa kane tariki 18 Gicurasi 2020. Ni umuhango wigijwe imbere ho amezi abiri, bitewe n’urupfu rutunguranye rwa Pierre Nkurunziza wari utararangiza neza manda ye, kuko yagombaga gutangira imirimo ye tariki 20 Kanama 2020.
Imibare y’abanduye Covid-19 mu Rwanda yakomeje kugenda yiyongera mu minsi 4 ishize, ku buryo abaturage bari batangiye gutekereza ko bashobora kongera gushyirwa muri gahunda ya guma mu rugo.
Evode Uzarazi wahoze ari umuyobozi w’ishami ry’ubuzima akaba n’umuyobozi w’akanama gatanga amasoko mu Karere ka Nyaruguru, na we yatawe muri yombi na RIB.
Hoteli eshatu zo mu mujyi wa Musanze zemerewe kongera gufungura nyuma y’iminsi itatu zari zimaze zifunze. Zafunzwe nyuma y’uko bigaragaye ko hari abantu batanu banyuze muri izo Hoteli bakaza gusanganwa ubwandu bwa Coronavirus.
Nyuma y’aho urwego rw’ubukerarugendo ruhawe uburenganzira bwo kuba rwakomeza imirimo yarwo yari yarahagaze kubera Covid-19, Urwego rw’igihugu rushinzwe kuwihutisha iterambere (RDB) ruratangaza ko ibiciro byo gusura ingagi n’ibindi byiza nyaburanga byagabanyijwe.
Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima iragaragaza ko kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya batatu ba COVID-19.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), ruratangaza ko rwafashe ibicuruzwa bitandukanye bitujuje ubuziranenge mu gikorwa cyiswe ‘Operation FAGIA-OPSON V’.
Inama y’abaminisitiri yateranye tariki 16 Kamena 2020 yemeje “iteka rya Minisitiri rigena umukozi wo mu kigo cy’ubuzima ufite ububasha bw’umwanditsi w’irangamimerere”.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kamena 2020 yitabiriye inama yahuje abakuru b’ibihugu bya Afurika n’u Bushinwa.
Umugenzuzi mukuru w’umurimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Nkundimana Obess aragira inama abakoresha kugirana ibiganiro n’abakozi babo basubikiwe amasezerano y’akazi kuko nta nyungu bose bafite mu kuyasesa burundu.
Rutahizamu wari umaze imyaka itanu mu kipe ya Police FC Songa Isaïe yamaze guhabwa urupapuro rumwemerera kuva muri iyi kipe nyuma yo gusaba gusesa amasezerano.
Hashize iminsi abaturage bo mu turere tw’igihugu bahabwa inzitiramibu nshya, muri gahunda Minisiteri y’Ubuzima ishyira mu bikorwa yo gukumira indwara ya Malariya.
Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 11 bafunzwe bazira kurenza saa tatu z’ijoro bataragera mu rugo, kubeshya, gucyura abatinze gutaha, ndetse no kwanga kujya gusobanura icyababujije kugera mu rugo ku gihe.
Kuwa kabiri tariki ya 16 Kamena 2020, Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump, yasinye Itegeko-teka rishyiraho impinduka mu mategeko agenga igipolisi, cyane cyane aho avuga ku bijyanye n’uburyo abapolisi bafata abo bataye cyangwa bagiye guta muri yombi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo butangaza ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kamena 2020, abantu bane bacukuraga amabuye yo kubakisha bagwiriwe n’ikirombe, babiri muri bo bahita bitaba Imana.
Rumwe mu nganda nke mu Rwanda zitanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ruherereye i Nasho mu Karere ka Kirehe. Rwubatswe mu mwaka wa 2016 mu mushinga wo guteza imbere ubuhinzi ubarizwa muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) watewe inkunga n’umuryango nterankunga w’Umuherwe w’Umunyamerika Howard G.Buffet.
Shampiyona y’u Bwongereza yari imaze amezi atatu idakinwa irasubukurwa kuri uyu wa Gatatu ahatagerejwe cyane umukino uhuza Manchester City na Arsenal
Banki ya Kigali irasaba abahanzi gutinyuka bakayigana kugira ngo babashe gukorana nk’abandi bashoramari bose.
Ubutwari bw’Abatutsi bo mu Bisesero bumaze kumenyekana mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri 1994, Abasesero bahanganye n’ibitero by’interahamwe igihe kirenze amezi abiri kugeza ubwo Inama ya Guverinoma ya KAMBANDA ishyira icyo kibazo ku byagombaga kwigwaho mu nama yo ku wa 17 Kamena 1994. Hafashwe icyemezo cyo (…)
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Minisiteri y’Ubutabera yatangaje ko umucamanza Raphael Yanyi byavugwaga ko yazize indwara y’umutima, ahubwo yishwe atewe ibyuma mu mutwe.
Ikipe ya Kiyovu Sports ikomeje gahunda yo kwiyubaka, yasinyishije abakinnyi babiri barimo Ngandu Omar na Bigirimana Abed wakiniraga Rukinzo y’i Burundi.
Umuyobozi wa East African Promoters itegura ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival Mushyoma Joseph, asobanura ko muri uyu mwaka ibi bitaramo bizajya bibera kuri Televizi y’Igihugu hakazaba harimo n’abandi bahanzi batari abaririmba bonyine.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kabiri tariki ya 16 Kamena 2020 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashyize Marie Claire Mukasine ku mwanya wa Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu.
Guhera tariki ya 03 Kamena 2020 nyuma y’Inama y’Abaminisitiri yari yateranye, umwe mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama wavugaga ko Moto zemerewe gutwara abagenzi, uretse mu turere twa Rusizi na Rubavu.
Ku wa kabiri tariki 16 Kamena 2020, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ifatirwamo imyanzuro ikurikira:
Gukina mu ikipe si ugushaka ibyishimo gusa ahubwo ni ugushaka ubuzima bwa buri munsi mu buryo bwo kwinjiza amafaranga no kwagura inshuti. Gukina imyaka myinshi mu ikipe bamwe bavuga ko habamo gutinya kujya kureba indi ndetse no gutinya guhangana mu kibuga.
Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana (NCC) irashakira abana barenga 493 imiryango ishobora kubarera nk’abayivukamo, ariko ikanasaba Abanyarwanda muri rusange kugira umutima w’impuhwe ukunda abana.
Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima iragaragaza ko kuri uyu wa kabiri tariki 16 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya makumyabiri na bane ba COVID-19.
Inzobere zo mu Bwongereza mu bijyanye n’ubuvuzi ziravuga ko hari umuti uhendutse kandi uboneka henshi ku isi ushobora kurokora abarwayi benshi bamaze kuzahazwa na Coronavirus.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwahaye iminsi irindwi (7) uhereye kuri uyu wa 16 Kamena 2020, abagifite ibikorwa mu bishanga byo muri uwo mujyi by’umwihariko ahahoze ari icyanya cy’inganda i Gikondo, ko baba babikuyemo bitaba ibyo bigatezwa cyamunara.
Ubuyobozi bw’ikipe ya AS Muhanga buvuga ko bwatinze gusimbuza umutoza Abdul Mbarushimana werekeje muri Bugesera FC, kugira ngo bashakishe umutoza uzaguma mu murongo ikipe yihaye wo kuzamura impano z’abana.
Abafatiwe mu kabari ku Itaba mu Mujyi i Nyamagabe, baricuza icyaha bakoze cyo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus, hakabamo n’abavuga ko bababariwe batazongera no kureba akabari.
Madamu Jeannette Kagame yifurije abana umunsi mwiza w’Umwana w’Umunyafurika, agira n’ubutumwa agenera ababyeyi mu rwego rwo kurushaho kwita ku bana.
Ibiro bya Perezida wa Repubulika biratangaza ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Kamena 2020, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro.
Amakuru yagiye atambuka ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye avuga ko mu Murenge wa Burega mu Karere ka Rulindo hari umugore wataye umwana w’amezi atanu. Icyakora ubuyobozi muri aka gace bwabwiye Kigali Today ko umugabo wabyaranye n’uwo mugore bagatandukana ari we ngo watwaye uwo mwana abeshya ko nyina yari yamutaye.
Amatariki ya nyuma ya Kamena 1994 yaranzwe no gutsindwa kw’ingabo za Guverinoma y’abicanyi zitakaza ibice byinshi by’Umujyi wa Kigali n’Umujyi wose wa Gitarama wabohowe mu ijoro ryo ku wa 13-14 Kamena 1994.
Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli yategetse ko amashuri mu byiciro byose afungura kuva tariki 29 z’uku kwezi kwa Kamena 2020.
Umukinnyi Mugheni Kakule Fabrice wari umaze iminsi asezeye ku bafana ba Rayon Sports, yatangaje ko yongeye kuganira na Rayon Sports yiteguye kuyikinira umwaka utaha w’imikino
Muhawenimana Claude umaze imyaka irenga icumi ari Perezida w’abafana ba Rayon Sports yahagaritswe muri Friends Fan Club asanzwe abarizwamo.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana(UNICEF) rivuga ko umunsi mpuzamahanga w’umwana w’Umunyafurika (kuri uyu wa 16 Kamena 2020), ngo usanze u Rwanda ruhagaze neza mu guha abana ubutabera binyuze mu bigo bya ’Isange One Stop Centers’.
Mu Murenge wa Ntongwe mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo habereye impanuka mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 16 Kamena 2020, ihitana Munyeshyaka Michel wari uri kuri moto ajya ku kazi mu Murenge wa Kinazi, akaba yaguye mu cyobo aho umuhanda waciwe n’ibiza mu minsi ishize.
Umunyamabanga mukuru wa sendika y’abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na za kariyeri (Rwanda Extractives Workers Union (REWU) Mutsindashyaka André avuga ko mu kwezi kwa karindwi abakoresha bazaba batarasubukura amasezerano y’abakozi cyangwa ntibabahe imperekeza bazagezwa mu nkiko.
Kuba Ikinyabibiri benshi basanzwe bazi ko ari inenge umuntu avukana akaba yayisazana, ariko umuganga waganiriye na KT Radio yagaragaje ko kuba ikinyabibiri ari uburwayi ushobora gufatirana kare bukavurwa bugakira. Umva hano uko abisobanura:
Mu rwego rwo kurwanya Koronavirusi, StarTimes yahisemo kubaha ibihembo byafasha abaturarwanda kurwanya koronavirusi inashyira ibicuruzwa byayo kuri promosiyo yise BAHO NEZA NA STARTIMES. Iyi promosiyo yatangiye tariki ya 15/06/2020 ikazarangira tariki 31/07/2020.
Cyprien Tegamaso w’i Nyamagabe amaze imyaka ibiri aryamye, no kuva aho ari bisaba kumuterura, kuko ngo yabuze miliyoni 8 n’ibihumbi 200 yasabwaga n’ibitaro byitiriwe umwami Faisal ngo avurwe.
Umuhanzi Mico The Best usazwe ari mu bakorerabushake b’abahanzi batatu muri Afurika biyemeje kurwanya indwara y’igituntu, mu mpera z’iki cyumweru yagiranye ikiganiro na Dr Lucica Ditiu, umunya-Romania ushinzwe kurwanya indwara y’igituntu mu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) asobanura uko akora (…)
Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Kanze Dena, yasobanuye ko abo bantu bane bagaragayeho iyo virusi ubwo habaga igikorwa rusange cyo gupima abantu benshi cyabaye ku wa kane w’icyumweru gishize tariki 11 Kamena 2020.