RIB yafunze abagabo babiri bakekwaho gukoresha abana

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Karenzi Jean de Dieu na Bizimana Jean Pierre bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha abana imirimo ibujijwe.

Byabereye mu murenge wa Masoro mu karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru.

Ku rubuga rwa twitter rwa RIB, banditse ko abo bagabo uko ari babiri bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Murambi, mu gihe iperereza rikomeje.

Urwego rw’Ubushinjacyaha rwatangaje ko rushimira abaturage batanze amakuru yatumye abakekwa bafatwa, ikaboneraho no gusaba undi wese ubona ibyaha nk’ibi byo guhohotera abana bikorwa, kubimenyesha uru rwego kugira ngo bakurikiranwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka