Uwanyuranya n’impuzamadini yaba atatiye igihango cy’Ubunyarwanda - NURC

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge(NURC) ikomeje gusaba amadini n’amatorero yose mu gihugu guhuriza hamwe imbaraga bagashyigikira imibereho y’abaturage, n’ubwo bafite ukwemera gutandukanye.

Impuzamadini n'amatorero muri Gasabo zirimo gukoresha ibiterane zikanaremera abatishoboye mu mirenge zikoreramo
Impuzamadini n’amatorero muri Gasabo zirimo gukoresha ibiterane zikanaremera abatishoboye mu mirenge zikoreramo

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubumwe, Ndi Umunyarwanda n’Ubukangurambaga rusange muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Mugaga Johnson, yabitangaje ku cyumweru tariki 08 Ukuboza 2019 mu giterane cyateguwe n’Umurenge wa Kimironko ufatanyije n’amadini awukoreramo.

Imirenge igize Akarere ka Gasabo ikomeje guhuriza hamwe amadini n’amatorero yose ayikoreramo, bagakora igiterane cyo kuramya no guhimbaza, bakanitoramo uwigisha Bibiliya (cyangwa Korowani mu gihe haba haje umuyobozi w’abayisilamu) .

Ibi biterane bisozwa batanga amaturo n’inkunga byo gushyigikira imibereho myiza y’abaturage batuye muri uwo murenge. Abo muri Kimironko batanze arenga 2,085,000Frw yo kwishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé).

Mugaga Johnson wa NURC avuga ko idini ritajya mu ihuriro ry'impuzamatorero rizaba ririmo gutatira igihango cy'Ubunyarwanda
Mugaga Johnson wa NURC avuga ko idini ritajya mu ihuriro ry’impuzamatorero rizaba ririmo gutatira igihango cy’Ubunyarwanda

Mu gusobanura akamaro k’impuzamadini n’amatorero, Mugaga Johnson yagize ati "Ihuriro ry’amadini n’amatorero ni urubuga rwunganira Leta,...twahisemo kuba umwe kandi hari aho byatuvanye hari n’aho bitugejeje".

"Uwaba anyuranyije n’ibyo, urumva ko yaba atatiye igihango cy’Ubunyarwanda. Icyo dusaba ni uko bafatanya, ntituvuze ngo bemere kimwe ariko hari ibyo tugomba kwitaho kimwe nk’Abanyarwanda".

"Ubu se uvuze ngo inzara irateye, izaza ireba idini! Isuku y’umuturanyi wawe niba ari umuyisilamu wowe uri umukirisitu, ntishobora kukugiraho ingaruka!"

"Iyo abantu bahuye gutya bagashyigikirana, ni byo bahamagarirwa haba muri Bibiliya cyangwa muri Korowani, nibakore ibishimwa n’Imana ariko bakore n’ibishimwa n’igihugu cyabo".

Umuyobozi w’Ihuriro ry’amadini n’amatorero mu Murenge wa Kimironko, Pasiteri Jean Marie Vianney Mwananawe unayobora ’New Vision Pentecostal Church’, avuga ko nta dini cyangwa itorero kugeza ubu ryanga kuba mu ihuriro.

Ati "N’abayisilamu barimo kuko n’ubwo dufite imyemerere itandukanye ariko hari n’iyo duhuriyeho kuko dutuye mu murenge umwe, dusenga Imana imwe".

Igiterane cy'impuzamadini muri Kimironko
Igiterane cy’impuzamadini muri Kimironko

Umuyobozi w’Itorero Foursquare Gospel Church ryakiriye igiterane, Bishop Fidèle Masengo avuga ko kubaho kw’amadini atandukanye(ibice) ari byo ngo byashenye Itorero ry’Imana.

Ati "Batangiye bapfa ko ari abayoboke b’abantu batandukanye nka Paul, Apolo, Kefa, Timoteyo, banapfa izindi mpamvu zirimo umubatizo".

"Nyamara muri umubiri umwe, mufite umutwe umwe ari wo Krisito, mufite ijuru rimwe, mufite kwizera umwami umwe, mufite umubatizo umwe ari wo wo gupfana no kuzukana na Kristo".

"Aya magambo Paul yavuze arayabwira Abanyarwanda, ko ’Imana itagira akajagari, ntishobora gutuma haba imitwe ibiri mu gihugu kimwe, niba utemera umutwe umwe ari we umuyobozi wacyo, ujye ahandi".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Kalisa Jean Sauveur, avuga ko bakoresheje igiterane kugira ngo bategure abaturage kwakira neza no kubana n’abarangije ibihano bari barakatiwe kubera Jenoside yakorewe Abatutsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

abantu benshi baziko impuzamadini ari nziza.ariko impuzamadini si nziza kuko IYO ABABI BAHUYE N’ABEZA NTIHABE KWIHANA KW’ABABI,IRYO HURIRO RYANDUZA ABEZA.NIYO MPAMVU MU MATORERO YARI AKOMEYE KU MAHAME YA BIBILIYA (NKURUFATIRO RW’UBUGOROZI BWA GIPOROTESTANTE) NK’ABADIVENTISTE ARI GUSENYUKA.udasoma bibiliya ari kubona ko ntacyo bitwaye.nyamara IMPUZAMADINI NI IBENDERA RYA SATANI MU ITORERO

ENOCK yanditse ku itariki ya: 16-06-2023  →  Musubize

ESE ibibitekerezo bigezwa kubo bigomba kugezwaho baba batanze ibi biganiro cyangwa biguma hano klbikarangirira aha?

Ntabwo hagomba kubaho kumvikana n’abahindura ubusa amategeko y’Imana.
Si byiza kubishingikirizaho ngo batubere abajyanama. Ntabwo ubuhamya bwacu
bugomba kuba bufite imbaraga nke ugereranyije n’uko bwari bumeze mbere;
ntabwo uruhande nyarwo duhagazemo rugomba guhishwa kugira ngo tunezeze
abakomeye bo mu isi. Bashobora kwifuza ko twifatanya nabo kandi ko twemera
imigambi yabo, ndetse bashobora gutanga ibyifuzo ku byerekeye imikorere yacu
ibyo bikaba byaha umwanzi amahirwe yo kudutsinda. “Ntimuvuge ngo
‘Baratugambaniye’, nk’uko ubu bwoko buzavuga kuri ibyo byose buti,
‘Baratugambaniye’” (Yesaya 8:12). Nubwo tudakwiriye gushoza urugamba kandi
ntitugire uwo tubangamira tubigambiriye, tugombakuvuga ukuri mu buryo
bwumvikana kandi tumaramaje, kandi tugashikama ku byo Imana yatwigishije
mu Ijambo ryayo. Ntabwo mugomba kurebera ku b’isi kugira ngo mumenye
ibyo mukwiye kwandika no gucapa cyangwa ibyo muzavuga. Nimureke
amagambo yanyu n’ibikorwa byanyu byose bihamye bigira biti, “Burya
ntitwakurikije imigani yahimbwe n’ubwenge” (2Petero 1:16). “

Slias yanditse ku itariki ya: 27-12-2019  →  Musubize

Erega yesu agiye kugaruka buri wese ashikame kdi arwane kubugingo bwe aho twerekeza harakomeye.gusa yesu yadusigiye ihumure yohana6:33

Emy yanditse ku itariki ya: 16-12-2019  →  Musubize

Ntago ari umugambi w’Imana ko abantu bakora gutya rwose kuko na Eliya ntiyasenganye n’abahanuzi na Bali kandi ntakindi baribatandukaniyeho uretse imyemerere. Abo banyamadini ntibayoborwa na Bible kuko ibuzanya kwifatanya n’abo mutizera kimwe. Idini si leta, kandi si ndi Umunyarwanda. Tugomba kugandukira leta igihe itanyuranya n’Imana kandi tugomba kuba abenegihugu beza, gahunda zose zitanyuranya n’imyizerere yacu tukazigandukamo ariko ntitugomba kuba mu rudubi(babuloni). Aho imyizerere yose yisanga ndetse n’iya gipagani. Musenge cyane mutagwa mu moshya

Mjd yanditse ku itariki ya: 15-12-2019  →  Musubize

Ibi kandi ntabwo mbyandikanye umutima mubi. Ahubwo ni ukugirango buri wese amenye iyo inkubiri y’amadini itwerekeza, amenye n’icyemezo akwiye gufatira ubugingo bwe kuko agakiza ka buri wese kari mu cyemezo yifatira kuruta uko agendera mu byo abayobozi b’amadini abarizwamo bavuga.

Ni icyo ijambo ry’Imana rivuga cg ni icyo abayobozi b’idini bavuga!!

kamana yanditse ku itariki ya: 12-12-2019  →  Musubize

Icyo gitabo gikomeza kigira kiti:

Abayobozi bo mu matorero y’ivugabutumwa y’Abaporotesitanti ntibashyirwaho mu rwego rw’igitugu gikaze gishingiye ku kubahisha umuntu gusa, ahubwo uko babaho, uko bagenda n’uko bahumeka ni ibintu byanduye rwose, ndetse buri saha ikibi cyabo gikomeye cyane ni uko bahisha ukuri maze noneho bagapfukamira ubuhakanyi.... None se ibyo twiteze kubona ni iki? Ni indi nama nkuru y’amadini ku isi! Inama rukokoma y’isi yose! Ubufatanye mu ivugabutumwa, ndetse n’indangakwemera rusange!" Igihe ibi bizaba bigezweho, mu muhati wo kugira ngo habeho ubumwe, intambwe yonyine izakurikiraho ni iyo gukoresha imbaraga. Intambara ikomeye p 319

kamana yanditse ku itariki ya: 12-12-2019  →  Musubize

Mushyire ejuru murangurure yemwe barinzi bo ku nkike za siyoni mwe.erega ntagushidikanya ko twatashye ubuhanuzi burasohora umunsi ku munsi Kandi imbabazi kubazi ukuri ziri kugenda zigana ku musozo mukenyere mushikame ku kuri nkuko kuri muri kristo yesu.

Ndizeye Olivier yanditse ku itariki ya: 13-12-2019  →  Musubize

Bavandimwe, ibi bintu ntimubifate nk’aho ari ibyoroshye.
Gufatanya kw’amadini no gukora idini rimwe bimaze imyaka igera kuri 131 bihanuwe ko bizabaho.Kandi ubirebeye inyuma bisa neza rwose, n’umugambi wabyo usa n’aho nta kibi kibirimo.

Ariko nasomye igitabo kimwe kivuga kuri iyo ngingo. Kiragira kiti:
"Abantu benshi bafata ko imyizerere y’amaharakwinshi irangwa mu matorero y’Abaporotesitanti ari igihamya kidasubirwaho cy’uko nta mbaraga zakoreshwa ngo higere habaho guhuza mu myizerere. Ariko mu myaka myinshi yashize mu matorero y’Abaporotesitanti hagiye habaho igitekerezo gikomeye kandi cyagendaga gikura cy’uko habaho ubumwe bushingiye ku ngingo zimwe z’imyizerere ahuriyeho. Kugira ngo ubwo bumwe bugerweho, impaka zerekeye inyigisho zimwe batemeranyaho, uko byagenda kose zigomba kurekwa -uko mu buryo bukomeye bwose zaba zishingiye ku byo Bibiliya ivuga."

kamana yanditse ku itariki ya: 12-12-2019  →  Musubize

Kuba amadini atandukanye kandi yigisha ibintu bitandukanye,ni ikibazo gikomeye.Urugero,ntabwo Abakristu bemera Muhamadi.N’Abaslamu ntibemera ko Yesu yadupfiriye.Kuvuga ngo amadini yose asenga Imana imwe,ntabwo ari byo.Niba bamwe basenga ubutatu,abandi bagasenga Imana imwe bita Allah,bisobanura ko batemera Imana imwe.Imana idusaba gushishoza mu gihe duhitamo idini dusengeramo.Ntabwo rwose yemera amadini yose.

ruremesha yanditse ku itariki ya: 10-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka