Gufasha umukene kubuvamo ni ugushingira ku byo yifuza- AMI
Imwe mu miryango itari iya Leta ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasanze nta wakubaka iterambere ry’abaturage adashingiye ku burenganzira bwabo, yiyemeza kuzajya ibyitaho.

Ni nyuma y’ibiganiro ku burenganzira bwa muntu bagize tariki 10 Ukuboza 2019, babitumiwemo n’Umuryango Association Modeste et Innocent (AMI), mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bwa muntu wizihizwa ku itariki 10 Ukuboza.
Muri ibi biganiro, hagaragajwe ko imiryango imwe n’imwe ikora imishinga yatekerereje abaturage, ari na byo bivamo ko idakomeza mu gihe amafaranga yo kuyifashishamo arangiye.
Nyamara, ngo uburyo bwiza bwo gufasha uri mu bukene kubwikuramo, utanapfushije ubusa ubushobozi ufite, ni ugushingira ku byo yifuza ko wamufashamo, nk’uko bivugwa na Jean Baptiste Bizimana, umuhuzabikorwa w’Umuryango AMI.
Agira ati “Imishinga yose y’iterambere igomba kubakira ku muturage. Wagombye kugenda nk’ugiye kumufasha kugira ngo uburenganzira bwe bwubahirizwe, uzirikana ko n’ubwo ariho mu buzima bubi ari we uzi neza ibibazo abayemo, bityo akagomba guhabwa urubuga rwo kugira ngo agaragaze ibyo yifuza yakorerwa kugira ngo abivemo”.
Bizimana anavuga ko kubanza kwegera abakeneye gufashwa umuntu akamenya ibyo bakeneye byatuma abantu babahurizaho bakabafasha mu byo bakeneye bitandukanye, nta bushobozi bupfushijwe ubusa igihe abantu bose baza bashaka kubakorera bimwe nk’uko bijya bigaragara.
Ati “Nk’uyu munsi, usanga abantu babyiganira mu gufasha abakobwa babyariye iwabo. Ariko ugasanga ibyo bashaka kubafasha ari bimwe: amahugurwa.
Nyamara buriya umwe avuze ati nzabigisha, undi ati nzabigisha imyuga, undi akabahuza n’imiryango undi na we akabafashiriza abana babyaye, byarushaho gutanga umusaruro”.
Serge Uwase, umukozi w’umuryango urwanya ihohoterwa mu ngo, abagabo babigizemo uruhare, (RWAMREC), avuga ko nyuma y’ibi biganiro bagiye kuvugurura imikorere.

Ati “Hari imishinga yajyaga itangira ntirambe, ariko ubu noneho kubera ko tuzaba tuzi ibyo abaturage bakeneye binajyanye n’uburengazira bwabo, ntibizongera. Kandi noneho n’umushinga nurangira, umufatanyabikorwa wundi abashe guhera aho undi yari yagereje”.
Umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bwa muntu washyizweho ku itariki 10 Ukuboza mu mwaka wa 1948, ariko kuwizihiza nyirizina byatangiye mu mwaka wa 1950.
Ohereza igitekerezo
|
Ese uyu muryango AMI waba ufitanye isano na AMI yo muri Afrika y’Epfo yashinzwe na Pasteur Alpha Lukau ujya uzura abapfuye???
Oya. Ni Umuryango witiriwe ba nyakwigendera Padiri Modeste Mungwarareba na Innocent Samusoni (Association Modeste et Innocent). Ntaho uburiye n’uwo wo muri Afurika y’Epfo!
Ese uyu muryango AMI waba ufitanye isano na AMI yo muri Afrika y’Epfo yashinzwe na Pasteur Alpha Lukau ujya uzura abapfuye???