Uko Guverineri Gatabazi yahawe icyerekezo cy’ubuzima no kuba umusukuti
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, watangiye amasomo amwinjiza mu muryango w’Abasukuti (scouts), mu mwaka wa 1978 ari mu mwaka wa kane w’amashuri abanza ku Mulindi wa Byumba ubwo yari afite imyaka 10, avuga ko uwo muryango wamwubakiye ubuzima n’imyifatire agenderaho kugeza na n’ubu.

Yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abasukuti 200, bitabiriye ingando mu karere ka Musanze, aho yaberetse amahirwe yihishe muri uwo muryango yinjiyemo ari umwana.
Ngo ni umuryango wamutinyuye, umufasha kwiyubakamo icyizere mu kwitangira abandi nk’uko biri mu mahame yawo.

Ati “Ni umuryango nshima cyane, warantinyuye urampugura umfasha kwiyubakamo icyizere, umfasha kumva ko nta cyananira mu gihe hari ubushake, kandi untoza kwiyubakamo ubushake no kwitangira abandi”.
Uwo muyobozi avuga ko yinjiye mu gisukuti mu buryo bwuzuye mu 1979, ubwo yari mu cyiciro cyitwa ‘Roveto’, bivuze abategurwa kuba abasukuti.
Gatabazi avuga ko uko imyaka yagendaga ishira yazamurwaga mu ntera kubera ubushobozi bamubonagamo, aho mu 1982-1983 yayoboye itsinda (Patrouille) ry’abasukuti mu ishuri ryisumbuye yigagamo rya EAVK( Ecole d’Agri-Vétérinaire de Kabutare) aho yabatijwe izina rya ‘Jaguar Animé’.

Agira ati “Mu mwaka wa za 1982-1983, ni bwo ninjiye muri uwo muryango bya nyabyo, aho natangiye guhabwa n’inshingano mu ishuri ryisumbuye nigagamo rya EAVK, aho nari mfite inshingano zo kuyobora itsinda ryitwaga Jaguar ari na ryo nitiriwe. Izina ryanjye rya gisukuti ni Jaguar Animé”.
Guverineri Gatabazi, avuga ko yakomeje kuba umusukuti w’umwuga mu mashuri yisumbuye, ayarangije ngo nubwo atagiraga amahirwe yo kuba muri uwo muryango umunsi ku wundi, ariko ngo yakomeje kwitabira ibikorwa byabo aho yagiye yitabira n’ingando zinyuranye mu gihugu no hanze yacyo.

Ati “Nagize n’amahirwe yo kwitabira ingando zinyuranye haba i Kansi, muri Nyungwe, mu musozi wa Huye, za Gihindamuyaga, muri Muganza,... Nitabiriye n’ngando yabereye muri Kenya, nanagiye no mu Bufaransa”.
Gatabazi kandi avuga ko kuba muri uwo muryango, ari kimwe mubyamwubakiye ubuzima abayemo muri iki gihe kubera imico, n’urukundo batozwa.

Agira ati “Ni umuryango wandeze kandi mwiza. Abasukuti barakora kandi baritanga, bahora bari maso aho bari hose, bagira ikinyabupfura (discipline). Abasukuti usanga ari abahanga ni n’umuryango utegurira urubyiruko ubuzima bw’ejo hazaza, ku buryo dukwiriye gushyigikira ko no mu mashuri abanza n’ayisumbuye uyu muryango wahabwa umwanya”.
Akomeza agira ati “Twebwe ababaye muri uyu muryango kuva kera, tuzi uko watureze. Dufite n’abayobozi bakomeye barerewe muri uyu muryango, Abasirikare bakomeye, Abapolisi. Nanjye ubuzima mbayemo uyu munsi mbukesha uburere nakuye muri uyu muryango”.
Guverineri Gatabazi avuga ko abasukuti bagira imyitozo ibategurira guhangana aho rukomeye, guca mu mashyamba y’inzitane, gutabara ahabaye imyuzure, guca ahantu gatanyurwa, mu muriro, mu mazi, kugenda ku mugozi n’ibindi.
Yemeza umusukuti nk’uko intego zabo zibigaragaza, ko buri munsi akwiye kugira igikorwa gifasha abaturage nta nyungu agitegerejemo.

Ati “Abasukuti bagira inshingano yitwa ‘Bonne action quotidienne’, batagiramo inyungu. Bivuze ngo umusukuti buri munsi agomba kugira icyo akora kigirira abandi akamaro adafitemo inyungu. Gufasha abandi, kubatabara, gusura abarwayi, gufasha abari mu bibazo, kunga abantu. Abasukuti bagira ubumwe, barezwe neza, bajyana na gahunda ya Leta yacu yo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda”.
Uzabumugabo Virgile, Komiseri Mukuru w’Umuryango w’abasukuti mu Rwanda, yavuze ko abasukuti 200 bitabiriye ingando bari mu byiciro bine, aho hari icyiciro kigizwe n’abasukuti 60 bahugurirwa kuyobora abandi, abasukuti 60 bagize icyiciro cya kabiri ni abatozwa kwitabira amarushanwa mu gihugu no hanze y’igihugu, hakaba n’icyiciro kigizwe n’abana bato batozwa kwinjizwa mu cyiciro gikuru cy’abasukuti n’ikindi cyiciro kigizwe n’indorerezi zifuza guhaha ubumenyi muri ayo mahugurwa.
Uzabumugabo avuga ko mu cyerekezo cy’abasukuti cy’imyaka itanu 2019-2024, ko umuryango w’abasukuti wifuza ko icyo gihe uzaba ari umuryango utanga ubumenyi, ufasha urubyiruko rugera ku bihumbi 100 kuba abaturage beza.
Kanzayire Nicole Virginie witabiriye iyo ngando, avuga ko ayigiyemo byinshi bizamufasha kuyobora abasukuti no gufasha urubyiruko kuva mu ngeso mbi aharanira kubabera urumuri.
Agira ati “Akamaro k’iyi ngando kuri njye nk’umusukutikazi wayitabiriye, yamfashije kumenya uko nayobora abandi n’uko nababera urumuri mu kuva mu ngeso mbi. Urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge, mu busambanyi, aya mahugurwa azamfasha kubahindura mbabera urumuri kuko nzababa hafi mu mbamutima zabo no mu mbaraga z’umubiri”.

Guverineri Gatabazi yibukije urubyiruko rw’abasukuti rwitabiriye ingando kuba umusemburo w’abandi batagize amahirwe yo guhugurwa. Abasaba gukura urubyiruko mu ngeso mbi zo kunywa ibiyobyabwenge, ubusambanyi no kurwanya inda zidateganyijwe mu bangavu.
Abitabiriye iyo ngando ni abasukuti baturutse hirya no hino mu gihugu, ahitabiriye n’abana bari munsi y’imyaka icumi batozwa kuzaba abayobozi b’abasukuti bejo hazaza bitwa ‘Abatoni’ bari mu kigero cy’imyaka 6-12, hakaba n’Inkesha bari hagari y’imyaka 13-16, hakaba Abahizi bari mu myaka 17-20 n’Ingenzi ziri mu myaka 21-25.
Umuryango w’abasukuti washinzwe n’umusirikare ufite ipeti rya Lt Gen w’Umwongereza witwa Robert Baden-Powell wavutse mu mwaka wa 1857, awushinga afatanyije n’umugore we aho baje kwicirwa mu gihugu cya Kenya mu mwaka wa 1941, bari mu bikorwa by’ubutabazi.
Kugeza ubu mu Rwanda harabarurwa abasukuti bagera mu bihumbi 40.
Ohereza igitekerezo
|
Umuryango w’abaskuti ni umuryango mwiza kabdi ni ipfundo ry’uburere n’imibereho myiza kubawubamo.
umuryango was baskuti nimwiza ufasha guharanira gusiga is I arinziza kdi ukanafasha abaturage murusange ukana urubyiruko ibyonakwi ta ubuhanga bwagiskut
Le movement scout n’est pas un movement come tant d’autre Il est LA vie,celui qui y evolue etant scout doit etre UN bon citoyen,Notre reussite que ça soit scolaire et vie sociale emane DE Notre chere mouvement
Icyi nicyo nkundira abaskuti gusa isi Ari nziza kuruta uko twayisanze
Kuba umusukuti nibyiza bifasha umuntu muri byinshi ndashishikariza buri wese kugana muri uyu muryango
Kuba umuscout nibyiza kdi ntawabaye umusukuti ukwiye kuragwa n’imico mini kuko ababaye bo twigiyemo byiza nubu bifasha benshi babaye abascout, iyaba mubigo by’amashuri uyu umuryango uhabwa agaciro watoza abana benshi imico myiza.
Ubuskuti ni ishuri ryiza rya Demokarasi n’Imiyoborere (Leadership) ku rwego rwo hejuru bitewe n’uburyo bwubakitse !
Ubuskuti ni ishuri ryiza rya Demokarasi n’Imiyoborere (Leadership) ku rwego rwo hejuru bitewe n’uburyo bwubakitse !