‘Kusi Ideas Festival’ ihurije mu Rwanda impuguke zirimo Perezida Kagame na Tshisekedi

Isabukuru yiswe ‘Kusi Ideas Festival’ y’ikigo cy’Itangazamakuru n’Itumanaho, ‘Nation Media Group(NMG)’ cy’Umunyakenya Aga Khan, irahuza impuguke zirimo n’abakuru b’ibihugu, aho baganira kuri ejo hazaza ha Afurika mu myaka 60 iri imbere.

Ibi biganiro birimo kubera mu Ngoro y’Umuryango FPR-Inkotanyi, Intare Conference Arena, i Rusororo kuva kuri iki cyumweru tariki 08 kugera ku wa mbere tariki 09 Ukuboza 2019.

Abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Paul Kagame na mugenzi we Félix Tshisekedi, bitabiriye ’Kusi Ideas Festival’.

Ikigo NMG cyatumije ibi biganiro mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 kimaze gishinzwe kandi kivuga ku nkuru z’ubucuruzi bwiswe ’Kusi Trade’, bwakorwaga hifashishijwe umuyaga wo mu nyanja y’u Buhinde mu binyejana byinshi bishize.

Uyu muyaga usanzwe uhuha mu nyanja y’u Buhinde buri mwaka kuva mu kwezi kwa Mata kugera muri Nzeri, ukaba uturuka mu gice cy’amajyepfo ya Afurika werekeza mu majyepfo ya Aziya, ari na ho havuye izina rya Kusi(Amajyepfo).

Ibihugu byose ku migabane itandukanye igize isi, cyane cyane ibya Afurika bituriye inyanja y’u Buhinde, byatejwe imbere n’uwo muyaga kuko wasunikaga amato ajyanye ibicuruzwa bibikomokamo ku mugabane wa Aziya.

Abitabiriye Kusi ’Ideas Festival’ bashima iterambere ry’inganda ryazanye amato ya moteri mu kinyejana cya 19 ndetse n’iterambere ry’ikoranabuhanga ryavutse mu kinyejana cya 20.

Bavuga ko ibi byafashije ubwikorezi bw’ibicuruzwa binyuzwa mu nyanja gutera imbere no kwihuta kurushaho, ariko bakanenga ibihugu bya Afurika bikiri inyuma y’indi migabane mu iterambere.

Abatanze ibiganiro kuri iki cyumweru bivuga ku buhinzi bw’umugabane wa Afurika mu myaka 60 iri imbere, batangazwa no kuba uyu mugabane ugitumiza ibiribwa hanze yawo bifite agaciro k’amadolari ya Amerika miliyari 35 buri mwaka.

Banenga kandi ko Afurika ifite ubutaka bungana na 65% budahingwa, ndetse n’uburyo bamwe mu bayituye barya bagasigaza bakabijugunya, nyamara hari bagenzi babo bashonje.

Donald Kaberuka wabaye Perezida wa Banki Nyafurika itsura amajyambere(BAD) agira ati “Uyu munsi abantu miliyoni 830 ku isi barimo miliyoni 330 z’Abanyafurika bashonje, ariko ntabwo ari uko baba babuze ibiryo".

"Isi ifite ibiryo byikubye 1.5 by’ibyo ikeneye, ariko miliyoni 830 bajya kuryama bashonje kandi impamvu ni ubusumbane. Bamwe bafite byinshi abandi bakagira bike.”

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali(BK), Dr Diane Karusisi wari mu batanze ikiganiro, avuga ko uyu mugabane ukeneye amadolari ya Amerika miliyari 11 agomba gushorwa mu buhinzi kugira ngo azibe icyuho cyo kubura ibiribwa.

Ati "Aya mafaranga arava he! Agomba kuva mu Banyafurika ubwabo, uko ni ko kwihesha agaciro".

Umwarimu mu bijyanye n’Itumanaho muri Kaminuza ya Massachussets yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Sarwat Hussain, akomeza asobanura ko Afurika ifite amahirwe y’uko mu myaka 10 iri imbere izaba ikeneye kugura ibiribwa bifite agaciro ka miliyari 1,000 z’amadolari ya Amerika ku mwaka.

Avuga ko uwo musaruro ugomba gutangwa n’Abanyafurika ubwabo, bagahinga kuri bwa butaka burimo gupfushwa ubusa, kandi bakoresheje abakozi bavuka kuri uyu mugabane.

Umunya-Uganda witwa Jacqueline Asiimwe, akaba ari umunyamategeko, asaba gusangira neza ibiribwa no guhana umuganda kw’Abanyafurika kugira ngo bongere umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi kandi banawukoreshe neza.

Ibiganiro bya ’Kusi Ideas Festival’ birakomeza kuri uyu wa mbere, aho biza kwibanda ku bwiyongere bw’abaturage, iterambere ry’uburezi, ikoranabuhanga ndetse n’uburyo ibikorwa bya muntu bitakomeza guhumanya no kwangiza ibidukikije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twishimiye uburyo u Rwanda dukomeje kugirirwicyizere dushimira intore nkuru mukugum

Nkubito Amani yanditse ku itariki ya: 9-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka