Guca inyuma umugore uri ku kiriri ntibitera umwana ubumuga-Dr. Munyemana

Umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare, Dr. Munyemana Ernest, avuga ko umugabo guca inyuma umugore akiri ku kiriri nta cyo bihindura ku miterere y’umwana, ko ndetse bidashobora gutera umwana ubumuga.

Avuga ko ahubwo Abanyarwanda bavuze ibi hagamijwe gutera ubwoba abagabo kugira ngo badaca inyuma abagore babo.

Gusa ngo umwana ashobora kugira ubumuga mu mezi atatu ya mbere akiri mu nda ya nyina.

Ati “Ntabwo ari byo ni ukubeshya, Abanyarwanda babivuze bagamije gutera ubwoba abagabo kudaca inyuma abagore babo igihe bari ku kiriri. Ahubwo umwana avukana ubumuga kubera kugira imiterere itari myiza (Malformation) mu mezi atatu akiri mu nda ya nyina”.

Dr. Munyemana Ernest avuga ko ubu hari abaganga b’Abanyarwanda bagiye kujya kwiga mu Bwongereza, kugira ngo ababyeyi babyifuza bajye bamenya imiterere y’umwana batwite mbere y’amezi atanu umwana akiri mu nda.

Cyakora nanone ngo ku mubyeyi ubyara bwa mbere akabyara umwana ufite ubumuga, ubundi ngo habaho kubapima we n’umugabo we kugira ngo harebwe niba ku zindi nshuro bashobora kubyara abana bazima.

Nyamara hari abagore bavuga ko umwana agira ubumuga bitewe n’uko ba se bagiye gusambana ba nyina bakiri ku kiriri.

Nigena Immaculee wo mu Mudugudu wa Bukire, Akagari ka Rugarama, Umurenge wa Mukama, avuga ko yabyaye umwana we w’imfura hashize imyaka ine asanga afite ubumuga.

Ngo akivuka yabonaga ari muzima ariko nyuma aza kubona ko afite ikibazo cyo kudahaguruka.

Kuba atarahagurutse ngo agende vuba ngo byamuteranyije n’umugabo akeka ko yamuciye inyuma atari yava ku kiriri.

Nigena avuga ko umwana we yavukanye ubumuga ariko we akabanza gukeka ko umugabo yamuciye inyumabora kuba yaramuciye inyuma ari ku kiriri
Nigena avuga ko umwana we yavukanye ubumuga ariko we akabanza gukeka ko umugabo yamuciye inyumabora kuba yaramuciye inyuma ari ku kiriri

Ati “Ntakubeshye umwana nabonye adahagurutse vuba bintera ikibazo nkahora nshinja umugabo ko yagiye gusambana ahandi ntarava ku kiriri kuko ngo iyo bigenze gutyo umwana ntashobora kugenda”.

Nigena avuga ko yakomeje gutota umugabo abantu bababwira ko agomba kumukurura mu mugozi akabona akagenda ariko ngo na byo yarabikoze biranga abona kwemera ko umwana afite ikibazo.

Nyuma yo kugerageza imigenzo yose ariko umwana ntahaguruke baje kumenya ko umwana yavukanye ubumuga bw’ingingo.

Umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 60 y’amavuko twahuriye ku kigo nderabuzima cya Nyagatare ariko utashatse gutangaza amazina ye, avuga ko igihe umugore akiri ku kiriri umugabo akamuca inyuma bizinga umwana.

Ati “Ntashobora kugenda rwose ndi mukuru ndabizi neza, kugira ngo agende bisaba ko umugabo asubira ku wo basambanye mbere bakongera bagasambana umwana akabona kugenda”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Mwibuke ko abantu bamwe na bamwe bagira umohango ibaranga mu muryango. Birashoboka ku banyamihango, naho muri Science ntibishoboka

Cele yanditse ku itariki ya: 14-12-2019  →  Musubize

Ntaho bihuriye, bibaye aribyo nta mwana wo mur’iki gihe waba agenda, bose baba baraheze hasi.

Blessedlady yanditse ku itariki ya: 9-12-2019  →  Musubize

uwo muganga ubwo abagabo nabahaye rugari?? Benshi ko aribyo bikangaga

Bruce yanditse ku itariki ya: 8-12-2019  →  Musubize

Rwose ibyo ni ukubeshya.Guca inyuma umugore uri ku kiriri ntibitera umwana ubumuga.Kuba ku kiriri bisobanura ko umubyeyi umaze kubyara hashira igihe runaka yita ku mwana wavutse.Ariko se ubundi kuki waca inyuma umugore wawe wabyaye?Ni amahano kubera ko imana idusaba gukunda uwo twashakanye,kubera ko tuba twarabaye umwe nkuko ijambo ry’imana rivuga.
Ni nk’umucanga uvanze na sima.Nta muntu ushobora kubitandukanya.

karegeya yanditse ku itariki ya: 7-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka