Abacamanza babiri n’umwanditsi w’urukiko bafunzwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, kuri uyu wa gatanu tariki ya 06 Ukuboza 2019 rwatangaje ko rwafunze abacamanza babiri n’umwanditsi w’urukiko bakekwaho ibyaha bya ruswa bakaga abafite ibirego mu nkiko.

Amakuru ari ku rubuga rwa Twitter rwa RIB, aravuga ko abatawe muri yombi ari Mushimiyiryo Pacifique, wari umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga, Mugabutwaza Vincent, wari umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Rusizi na Banashenge Victoire wari umwanditsi mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga.

RIB iravuga ko aba bose bafungiye ku mirenge ya Kimironko na Kimihurura mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, mugihe iperereza rikomeje kugira ngo bashyikirizwe ubushinjacyaha.

Aba bakozi mu rwego rw’ubutabera bafunzwe nyuma y’uko mu kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka, ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangizaga umwaka w’ubucamanza, yari yagarutse kuri ruswa ikivugwa muri uru rwego, asaba ko yacika burundu.

Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko ibitagenda neza mu butabera bw’u Rwanda bidakwiye gufatwa nk’intege nke z’urwego rw’ubucamanza gusa, ahubwo ko bikwiye kubera izindi nzego indorerwamo yo kureberamo uko zigeza ku baturage ibibagenewe.

Yagize ati “Ntabwo ari intege nke ku bucamanza gusa, ariko ni n’indorerwamo inzego zose zikwiye kwireberamo. Aho rero haracyari ikibazo, nasaba ko na cyo tucyiga tugashaka uko cyanozwa kurushaho”.

Raporo y’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane (Transparency International Rwanda) y’uyu mwaka wa 2019, igaragaza ko urwego rw’ubutabera ruri mu zirangwamo ruswa mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

RIB izakore akazi kayo ab’i Muhanga bo barakabya kurya ruswa.RIB turabashimiye cyane,Imana ibahe umugisha,mukomeze umurava nka Nyakubahwa wacu his.

alias claudine yanditse ku itariki ya: 7-12-2019  →  Musubize

Ijya kurisha ihera kurugo.

Uru rwego kimwe n’izindi nzego zirebana n’ubutabera, zikozwemo igenzura ryimbitse amategeko agashyirwa mubikorwa,iyi mungu isigaye mu Rwanda yagabanuka kuburyo bushimishije. Ariko igihe imungu yaturutse imbere mu ntete (abafite inshingano zo kuyirwanya) kuyirwanya ntibyashoboka. Mukuri kose ruswa yorowe cg irakwirakwizwa nabakagombye kuyica burundu. UMUVUNYI na transparency rero mubakomeze imihigo.

Celestin yanditse ku itariki ya: 7-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka