Shishoza: Hari abiyita abagiraneza nyamara bagamije gucuruza abantu

Ubuyobozi bw’Inama y’Abasheikh mu Rwanda ku bufatanye n’umuryango Never Again Rwanda bateguye amahugurwa agamije gusobanura imiterere n’ingaruka z’icyaha cy’icuruzwa ry’abantu (Human Trafficking).

Umuyobozi w’Idini ya Islamu mu Rwanda (Mufti) Sheikh Salim Hitimana, wafunguye ku mugaragaro ayo mahugurwa yabaye tariki 05 Ukuboza 2019, yabwiye abitabiriye ayo mahugurwa bahagarariye abandi kuba maso kuko hari abantu yagereranyije n’ibirura biba bishaka gushimuta intama baragiye.

Yavuze ko icuruzwa ry’abantu riba mu buryo butandukanye ku buryo kuritahura bijya bigorana, ari na ko kamaro k’ayo mahugurwa yo kubongerera ubumenyi kugira ngo basobanukirwe uko icuruzwa ry’abantu rikorwa hanyuma barikumire.

Ati “Bisaba gushishoza kugira ngo umenye ko ari icyo cyaha cyakozwe. Kuko umuntu ashobora kuza yiyita umugiraneza ushaka gufasha umuntu wawe.”

Mufti Hitimana yanibukije abagize umuryango ko hari igihe bagira uruhare mu icuruzwa ry’abantu nyamara batabizi, abasaba kubyirinda no gushishoza. Yatanze urugero ko hari nk’igihe umuntu ahamagara kuri telefoni umwe mu bagize umuryango akamusaba kumushakira abana bajya kubakorera mu ngo cyane cyane mu bihugu by’Abarabu.

Ati “Nanjye mfite umuntu uhora ampamagara wo mu bihugu byiyunze by’Abarabu (UAE) ansaba kumushakira umukobwa w’imyaka 14 y’amavuko waza akajya abafasha akazi ko mu rugo. Namubwiye ko iwacu mu Rwanda umuntu uri muri iyo myaka aba atemerewe kujya gukora iyo mirimo ahubwo aba ari mu ishuri. Turabizi neza ko iyo bageze hariya babakoresha imirimo mibi itubahiriza uburenganzira bwa muntu, babakoresha uburetwa. Nk’abayobozi rero mugomba kwirinda abantu baca muri iyo nzira bakaba bagutwara umuntu bakajya kumukoresha ibikorwa bitari byiza.”

Umushakashatsi muri Never Again Rwanda witwa David Kagoro na we asaba abantu kuba maso kuko mu bushakashatsi bakoze ku icuruzwa ry’abantu basanze icyo cyaha abantu bataragisobanukirwa bihagije ngo bamenye uburyo bwose gikorwamo.

Ikindi ngo ni uko abacuruza abantu usanga bakoresha uburyo bwo kubeshya, bakizeza umuntu akazi keza kandi gahemba amafaranga menshi. Abo bantu ngo bakunze kwibanda ku rubyiruko by’umwihariko abakobwa, bakabafatirana n’ubukene ndetse n’inyota yo kujya hanze bakabatwara batyo.

Polepole Paulin ukora mu Kigo cy’Igihugu cy’Abinjira n’Abasohoka ushinzwe ibyaha byambukiranya imipaka harimo n’icuruzwa ry’abantu, avuga ko icuruzwa ry’abantu atari umwihariko w’u Rwanda gusa. Ngo ni icyaha ndengamipaka kireba isi muri rusange n’u Rwanda rurimo.

Polepole avuga ko mu Rwanda icyo cyaha inzego zose zagihagurukiye by’umwihariko guhera muri 2014 ubwo Perezida Kagame yatangizaga urugamba rwo kurwanya icuruzwa ry’abantu.

Polepole avuga ko urwo rugamba rusaba ubufatanye. Yagize ati “Dufatanyije twese, inzego zose, abaturage, dushobora kugikumira tukagihashya.”

Hari abashorwa muri ibyo byaha bava mu Rwanda bakajyanwa mu mahanga, hakaba n’abafatwa baciye mu Rwanda bakomeza bajya mu bindi bihugu.

Imibare y’ubushakashatsi bwakozwe ku rwego rw’igihugu igaragaza ko muri 2014 habonetse ibyaha byerekeranye n’icuruzwa ry’abantu 12. Muri 2015 habonetse ibyaha 60 by’icuruzwa ry’abantu, muri 2016 haboneka ibyaha 198, muri 2017 haboneka ibyaha 108, naho mu mwaka ushize wa 2018 haboneka ibyaha 203.

Bamwe mu bafashwe bakora ibyo byaha baraburanishijwe mu nkiko, ariko abandi ntibabasha gufatwa kuko hari ababikora bifashishije ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka