Kiyovu yareze AS Kigali muri Ferwafa ku kibazo cya rutahizamu Armel Ghislain

Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze kugeza ikirego muri Ferwafa, ishinja AS Kigali gusinyisha umukinnyi uyifitiye amasezerano

Ubwo ikipe ya Kiyovu Sports yiteguraga gukina na Marines ku munsi wa 12 wa shampiyona, rutahizamu Armel Ghislain yaje gukurwa ku rutonde rw’abakinnyi bakina uwo mukino ku munota wa nyuma, ashinjwa kuba yamaze gusinya amasezerano mu ikipe ya AS Kigali ndetse akaba yari yamaze no guhabwa amafaranga yo gusinya amasezerano y’ibanze.

Armel Ghislain ni umwe muri ba rutahizamu Kiyovu igenderaho
Armel Ghislain ni umwe muri ba rutahizamu Kiyovu igenderaho

Nyuma yaho uyu mukinnyi yaje kwandikira ikipe ya Kiyovu Sports ayisaba imbabazi, anemera ko ikipe ya AS Kigali yamushutse akayisinyira nyamara amasezerano ye atararangira.

Kuri uyu munsi ni bwo ikipe ya Kiyovu Sports yari yanamuhagaritse yaje kugeza ibaruwa mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa, irega ikipe ya AS Kigali ko yishe amategeko agenga igura n’igurisha ry’abakinnyi.

Muri iyi baruwa Kiyovu Sports igaragaza ko AS Kigali yakoze amakosa atatu ari yo gusinyisha umukinnyi wayo tariki 04/12/2019 itamenyesheje Kiyovu, kutubahiriza amezi atandatu asabwa ngo uvugane cyangwa usinyishe umukinnyi ufite andi masezerano, ndetse no gukura umukinnyi wabo mu mwiherero w’ikipe.

Ibaruwa Kiyovu Sports yandikiye Ferwafa irega AS Kigali

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyokoko as Kigali igomba guhanwa kandi bikabera isomo nandi makipe

Ayirwanda jean pierre yanditse ku itariki ya: 11-12-2019  →  Musubize

ubwox sumugambanyi ra

shema edmond yanditse ku itariki ya: 11-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka