Abagabo batatu bari mu maboko ya Polisi bakurikiranyweho kwiyitirira Polisi, bakariganya abaturage amafaranga babizeza impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga (Perimi).
Umuhanzi w’umunyekongo Kinshasa Fally Ipupa wari utegerejwe n’abatari bake ngo aze gusoreza umwaka muri Kigali, ntakije kuririmba mu gitaramo cyari cyiswe "Kigali Countdown"
Mu gihe isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rikomeje, ikipe ya Musanze FC na yo ikomeje kwiyubaka nyuma yaho yirukaniye abakinnyi bayo batanu.
Ubuyobozi bwa Koperative CVM y’abatwara abagenzi ku magare (Abanyonzi) mu Karere ka Musanze, buravuga ko bugiye kuvugurura imikorere, umutungo w’iyi Koperative ukazajya ukoreshwa mu nyungu z’abanyamuryango.
Umunyeshuri w’umuhungu witwa Humura Elvin w’imyaka 11 y’amavuko, ni we wabaye uwa mbere ku rwego rw’igihugu mu kizamini cya Leta gisoza amashuri abanza akaba ahembwe mudasobwa igendanwa yo mu bwoko bwa Positivo.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) ruvuga ko umubare w’abacungagereza rufite ukiri hasi cyane kuko kugeza ubu umwe acunga imfungwa zisaga 30.
Mu mwaka wa 2019, hari byinshi byagarutsweho mu makuru yerekeranye n’ubutabera. Ibi ni bimwe muri byo.
Rutahizamu w’umunyarwanda wakiniraga APR FC yamaze kuba umukinnyi wa Rayon Sports
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yaburiye buri wese ugitekereza gushakira amahaho mu gihugu cya Uganda, asaba abaturage kubicikaho nyuma y’ibibazo by’iyicarubozo rikomeje gukorerwa Abanyarwanda bari muri icyo gihugu.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gitovu mu Karere ka Burera, bavuga ko bababajwe no kuba bagiye kwinjira mu mwaka wa 2020 bakivoma amazi y’ibiziba, bagasaba Leta kubegereza amazi meza bagaca ukubiri n’indwara z’inzoka zibugarije.
Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, riravuga ko Mukantabana Seraphine wari Perezida wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (Rwanda Demobilisation and Reintegration Commission), ahagaritswe ku mirimo ye guhera ku itariki ya 29 Ukuboza 2019.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 29 Ukuboza 2019, yakiriye Ambasaderi Adonia Ayebare, intumwa yihariye ya Perezida wa Uganda, Yoweli Museveni.
Gahima Gabriel wahoze ari umugabo w’umuhanzikazi Aline Gahongayire bakaza gutandukana bashinjanya ubuhemu no kudashobokana, yashyingiranywe n’undi mugore witwa Nadege Narette.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwasabye abaturage bakoreshejwe na Rwiyemezamirimo witwa Nteziryayo Eric, bakoze ku nyubako ako karere gakoreramo kuza ku biro by’akarere ku wa mbere tariki 30 Ukuboza 2019 saa tatu za mugitondo.
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Burezi (REB) cyatangaje ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2019 (P6, S3 na TTC) azashyirwa hanze kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Ukuboza 2019 saa cyenda z’amanywa.
Mukankusi Jannet wo mu Kagari ka Musheri, Umurenge wa Musheri mu Karere ka Nyagatare, asanga Perezida wa Repubulika Paul Kagame avukana na Yesu kuko atarobanura ku butoni.
Bimaze kuba akamenyero mu Rwanda ko mu mpera z’icyumweru cya nyuma cy’ukwezi hakorwa umuganda rusange witabirwa n’abantu bo mu ngeri zitandukanye.
N’ubwo ahaberaga ijonjora ry’ibanze mu Karere ka Musanze hari abakobwa 23, akanama nkemurampaka katoranyijemo abakobwa batandatu bahagararira Intara y’Amajyaruguru, biyongera ku bandi batandatu batorewe i Rubavu.
Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye ku izina rya The Ben uzataramira i Kigali ku bunani, yakabije inzozi z’umufana we ufite ubumuga bwo kutabona witwa Fabien.
Umuhanzi w’umunyarwanda uba mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika Benjamin Mugisha uzwi ku izina rya The Ben, ari mu Rwanda, aho yitegura gutaramira Abanyarwanda tariki ya 01 Mutarama 2020 mu gitaramo kizabera muri Kigali Arena.
Ikipe ya Gasogi United yatsinze APR FC igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Tidiane Koné mu mukino wabonetsemo amakarita 4 y’umutuku.
Mukandutiye Angeline wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi akaba aherutse gutahana n’abarwanyi ba FDLR, yamaze gutabwa muri yombi.
Hari amakuru yakomeje kumvikana y’uko Rutahizamu wa APR FC Ernest Sugira, yamaze gutizwa muri Police FC mu gihe cy’amezi atandatu.
Kuri uyu wa 27 ukuboza 2019, ni bwo Abanyarwanda 15 bakora mu kigo cyitwa RICEM bari bamaze amezi abiri mu gihugu cy’Ubuhinde bahugurirwa gufungura ishami ryihariye mu kigo cyabo rizafasha mu guhugura ba rwiyemezamirimo, basoje amahugurwa bagahabwa impamyabushobozi.
Abakozi ba Banki ya Kigali (BK) bazindukiye mu muganda, aho bafatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Rusororo guca amaterasi ku musozi uri mu Kagari ka Nyagahinga, mu rwego rwo kurwanya isuri yabangirizaga byinshi birimo n’umuhanda wa kaburimbo.
Umwaka wa 2019 ugeze ku musozo, ni umwaka waranzwe n’intsinzi ku ikipe y’igihugu Amavubi, ihinduranya ry’abakinnyi hagati ya APR FC na Rayon Sports, amasezerano y’u Rwanda na Paris Saint-Germain, n’ibindi.
2019 irarangiye. Umwaka mushya muhire wa 2020. Umwaka wa 2019, ni umwaka wakozwemo byinshi muri politiki y’u Rwanda.Bimwe muri byo bikubiye muri iyi nkuru.
Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame, ku wa gatanu tariki 25 Mutarama 2019, yafunguye ku mugaragaro kaminuza y’icyitegererezo mu buvuzi, University of Global Health Equity (UGHE).
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yashimiye ingabo z’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano kubera ubwitange zagaragaje mu gucunga umutekano haba mu gihugu ndetse no mu mahanga.
Umuryango w’Abanyamakuru baharanira Amahoro (Pax Press) usaba inzego, cyane cyane iza Leta, gushyira mu bikorwa Itegeko ryerekeye kubona amakuru, zikajya zitabira gutangaza amakuru zitarinze kuyasabwa.
Umunyezamu w’ikipe y’igihugu amavubi Kwizera Olivier yasinyiye ikipe ya Gasogi United amasezerano y’amezi atandatu kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Ukuboza 2019. Biteganyijwe ko azakina umukino wa gicuti uzahuza ikipe ya Gasogi United na APR FC.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Ukuboza 2019, komite nyobozi ya Musanze FC yandikiye umuyobozi w’Akarere ka Musanze imumenyesha ubwegure bwayo.
Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Amazi n’Isukura (WASAC LTD) buratangaza ko hatagize igihinduka, mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa gatanu tariki 27 Ukuboza 2019 amazi yongera gutangwa nk’uko bisanzwe.
Abakozi bafite mu nshingano ubuhinzi n’ubworozi mu karere ka Gakenke, kuva ku rwego rw’akarere kugeza mu nzego z’ibanze n’abahagarariye amakoperative y’ubuhinzi n’ubworozi muri ako karere, biyemeje kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi mu rwego rwo kuzamura iterambere ry’abatuye ako karere.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko umuganda rusange usoza ukwezi k’Ukuboza 2019 uzaba ku wa gatandatu tariki ya 28 Ukuboza 2019, no ku cyumweru tariki ya 29 Ukuboza 2019 ku Badivantisiti b’umunsi wa karindwi ukabera ku rwego rw’Umudugudu.
Ni kenshi Polisi y’u Rwanda ihora ikangurira abaturarwanda by’umwihariko abatwara ibinyabiziga uko bagomba kwitwara mu bihe by’imvura nyinshi kugira ngo babashe gukiza ubuzima n’imitungo byabo.
Abakirisitu ba Paruwasi Gatolika ya Bumara iherereye mu Murenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze, bari mu byishimo aho binjiye mu minsi mikuru ya Noheli biyujurije imyubako nshya yabatwaye miliyoni zikabakaba 320 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Guverinoma yasabye abatuye i Kigali bose bafite inzu zashyizweho ikirango cy’amanegeka X kwimuka mu rwego rwo guhunga ibiza bishobora kubasenyera no kubica.
Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Amazi n’Isukura (WASAC LTD) bwatangaje ko kubera imvura nyinshi imaze iminsi igwa, n’iyaguye ku wa gatatu tariki 25 Ukuboza 2019, byatumye amazi y’umugezi wa YANZE na NYABARONGO yandura cyane.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian arasaba aborozi gufatira inka zabo ubwishingizi kugira ngo ipfuye nyirayo ayishyurwe.
Imvura yaguye ku mugoroba wa Noheli 2019 mu Mujyi wa Kigali yateje imyuzure n’imivu y’amazi, kugeza n’aho itembana imodoka.
Nk’uko bimaze kuba ngarukamwaka kuva mu mwaka wa 2015, Korari Ijuru yiyemeje gususurutsa Abanyehuye ibategurira igitaramo. Icy’uyu mwaka kizaba tariki 29 Ukuboza 2019, guhera 17:30.
Hari abapasiteri bavuga ko bibabaje kubona umunsi wa Noheli abantu bitwaza ko bakiriye Umukiza Yezu bagatsemba amatungo, ndetse akaba ari nabwo ngo bakora ibyaha byinshi.
Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe (Meteo Rwanda) kiratangaza ko kuri uyu wa kane tariki 26 Ukuboza 2019 hagati ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo na saa sita z’amanywa hateganyijwe imvura iri buhere mu Ntara y’i Burasirazuba yerekeza mu Mujyi wa Kigali no mu turere twa Gicumbi, Rulindo na Kamonyi.
Mu karere ka Huye, Association “Inseko y’umwana” yahaye Noheri abana bakuwe mu muhanda barererwa mu bigo Intiganda na Nyampinga by’i Huye, tariki 23 Ukuboza 2019.
Umwe mu bayobozi b’ibagiro rya Nyabugogo, Gerard Mugire, avuga ku munsi wabanjirije Noheli habazwe inka zirenga 300, kuri Noheli nyirizina ngo haraza kubagwa izitarenga 130.
Kuva ku itariki ya 19 kugera ku ya 20 Ukuboza 2019, i Kigali muri Convention Centre, hateraniye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 17. Iyi nama yayobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, itangizwa n’ijambo ageza ku Banyarwanda buri mwaka, agaragaza uko Igihugu gihagaze (State of the Nation).
Igihe cy’iminsi mikuru isoza n’itangira umwaka, ni igihe benshi mu bayizihiza bategura neza, bagategura uburyo bazahaha ibintu binyuranye byo kwizihiza iyi minsi mikuru. Akenshi hagurwa cyane ibyo kurya, ariko hakibandwa cyane ku bifatwa nk’imbonekarimwe kuri bamwe, ariko hagurwa n’ibindi byo kurya, imyambaro, impano n’ibindi.
Polisi y’u Rwanda irasaba abaturarwanda muri rusange kwishimira iminsi mikuru ariko birinda kubangamira abaturanyi babo bakoresheje amajwi asakuza.
Rayon Sports na Mukura zanganyije igitego 1-1 w’ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, umukino wabereye mu karere ka Nyanza.