Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo u Rwanda rwakire ijonjora rya Kabiri rya BAL
Kuva ku wa kabiri tariki ya 17 kugeza ku Cyumweru tariki ya 22 Ukuboza 2019 mu Rwanda hazabera ijonjora rya kabiri rya Basketball Africa League (BAL)
Amakipe umunani arimo na Patriots BBC ihagarariye u Rwanda, azahurira muri Kigali arena kugira ngo yishakemo amakipe atatu azakomeza mu cyiciro cy’amakipe 12. Amakipe 8 ari mu Rwanda yagabanyijwe mu matsinda abiri aho buri tsinda rigizwe n’amakipe ane.

Uko amatsinda ateye
Itsinda rya mbere
1.Patriots BBC (Rwanda )
2.GNBC ( Madagascar)
3.Unza Pacers ( Zambia)
4. JKT ( Tanzania)
Itsinda rya Kabiri
1. City Oilers (Uganda )
2.KPA (Kenya)
3. Cobra Sport (South Sudan )
4. Ferroviario Maputo ( Mozambique)

Amazina arambuye y’amakipe azaza muri BAL
GNBC Gendarmerie Nationale Basketball Club
UNZA University of Zambia Rangers
KPA Kenya Ports Authority
JKT Jeshi la Kujenga Taifa
Gahunda y’Imikino
Ku wa Kabiri tariki ya 17 Ukuboza 2019
12:30: GNBC(MAD) vs Unza Pacers (ZAMB)
15:00: Ferroviario de Maputo (Moz) vs Cobra Sport (SSD)
17:30: KPA(KEN) vs City Oilers (UGA)
20:00: Patriots BBC (RWA) vs JKT(TAN)
Ku wa Gatatu tariki 18 Ukuboza 2019
12:30: City Oilers (UGA) vs Ferroviario de Maputo( Moz)
15:00: JKT (TAN) vs GNBC(MAD)
17:30: Cobra Sport (SSD) vs KPA (KEN)
20:00: Unza Pacers (Zamb) vs Patriots BBC (RWA)
Ku wa Kane tariki ya 19 Ukuboza 2019
12:30: Unza Pacers (ZAM) vs JKT (TAN)
15:00: KPA (KEN) vs Ferroviario de Maputo (MOZ)
17:30: Cobra Sport (SSD) vs City Oilers (UGA)
20:00: Patriots BBC (RWA) vs GNBC (MAD)
Ku wa Gatanu tariki ya 20 Ukuboza 2019 ni umunsi w’ikiruhuko
Imikino izakomeza ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ukuboza 2019, aho hazakinwa imikino ya 1/2, ikipe izaba iya mbere mu itsinda rya mbere izahura n’iya kabiri mu itsinda rya kabiri, mu gihe ikipe yabaye iya kabiri mu itsinda rya mbere izahura n’iya mbere mu itsinda rya kabiri.
Ku Cyumweru tariki ya 22 Ukuboza 2019 hazakinwa imikino yo guhatanira umwanya wa gatatu, ndetse n’umukino wa nyuma (Final ) aho amakipe azaba yatsinzwe muri 1/2 azishakamo ikipe ikomezanya n’amakipe azakina umukino wa nyuma.
Igice cy’i Burasirazuba kizatanga amakipe atatu aziyongera ku makipe atatu ari yo FAP yo muri Cameron, Groupement Sportif Petrolier yo muri Algeria na Al Nasri yo muri Libye yakomeje avuye mu gice cy’Uburengerazuba (Wester Division)
Ijonjora rya Kabiri rya Basketball Africa League rigomba gutanga amakipe atandatu aziyongeraho amakipe yo mu bihugu bikomeye Ku mugabane wa Africa ari byo Angola, Nigeria, Tunisia, Misiri, Morrocco na Senegal.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|