Urugomero rwa Rusumo ruratangira gutanga amashanyarazi muri 2021

Ba Minisitiri b’ibikorwa remezo b’ibihugu bihuriye ku mushinga wa ‘Nile Bassin Initiative’ ari byo u Rwanda, Tanzania n’u Burundi, bagiye kureba aho ibikorwa byo kubaka urugomero rwa Rusumo bigeze.

Imirimo irarimbanyije, ababikora bakavuga ko bizaba byarangiye hagati muri 2021.

Igice kinini cy’uwo mushinga kigizwe n’urugomero, igitembo kinini cyubatse mu butaka kizanyuramo amazi ndetse n’ahazashyirwa imashini zitanga umuriro w’amashanyarazi. Icyo gice kinini cy’uwo mushinga kiri ku ruhande rwa Tanzania mu Karere ka Ngara, naho mu Rwanda hakaba harimo kubakwa aho amashanyarazi yose azashyikira mbere yo koherezwa mu bihugu ngo akoreshwe.

Biteganyijwe ko uwo mushinga uzatanga amashanyarazi angana na MW 80, zizagabanwa n’ibihugu uko ari bitatu, ukazuzura utwaye miliyoni 340 z’Amadolari ya Amerika azatangwa na Banki y’Isi.

Kubaka imiyoboro izatwara amashanyarazi muri ibyo bihugu uko ari bitatu bizatwara miliyoni 128.6 z’Amadolari ya Amerika, azatangwa na Banki ya Afurika y’Iterambere.

Igenzura ryabaye mu mpera z’Ukwakira 2019, ryerekanye ko muri rusange imirimo yari igeze kuri 57%, ubu ikaba igeze kuri 59%.

Uwo mushinga biteganyijwe ko uzaha akazi abakozi 290 b’Abanyatanzania, 320 b’Abanyarwanda na 120 b’Abarundi.

Ba Minisitiri basuye ibyo bikorwa kuri uyu wa gatanu tariki 6 Ukuboza 2019, ni Ambasaderi Claver Gatete w’u Rwanda, Dr Medard Kalemi wa Tanzania na Eng Côme Manirakiza w’u Burundi, ari na bo bakuriye komite ikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga.

Urugomero rw'amashanyarazi rwa Rusumo rurimo kubakwa ku ruzi rw'Akagera
Urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo rurimo kubakwa ku ruzi rw’Akagera

Icyakora imirimo yo gukora uwo mushinga yaradindiye kuko yagombaga kurangirana n’umwaka wa 2020 ariko ngo habaye imbogamizi nk’uko Minisitiri Gatete yabivuze.

Yagize ati "Imirimo koko yaradindindiye kuko umushinga wagombaga kurangira muri 2020 ariko haba inzitizi imirimo ihagarara amezi icyenda. Byatewe n’uko ahagombaga kunyuzwa igitembo bahuye n’urutare bigenda gake".

Ati "Ikindi ni uko mu gihe cyo guturitsa intambi byatumye hari inzu 22 z’abaturage zangiritse bigasaba kujya muri gahunda zo gushaka uko bimurwa".

Icyakora yavuze ko bafite icyizere ko muri Nyakanga 2021 amashanyarazi azaba yabonetse kuko ngo imirimo irimo kwihutishwa, cyane ko ibikoresho byose bihari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Wow. Igihe kizagera. Dushonje duhishiwe

Pierre yanditse ku itariki ya: 7-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka