Abayobozi mu matorero basabwe kutiremereza

Abayobozi mu nzego zitandukanye mu itorero rya ADEPR bahawe amahugurwa ku miyoborere myiza no gukemura amakimbirane, basabwa kwirinda ibikorwa byo kwishyira hejuru, bikunze kugaragara kuri bamwe mu bakuru b’amatorero mu Rwanda.

Abayobozi mu itorero basabwe kutiremereza
Abayobozi mu itorero basabwe kutiremereza

Mu bikorwa byo kwishyira hejuru bivugwa ku bayobozi b’amatorero harimo kurindwa n’abasore b’ibigango nk’abarinda abahanzi bakomeye, ndetse n’ibindi bikorwa byose byo gushaka ikuzo.

Ambasaderi Jacqueline Mukangira waganirije aba bayobozi ku myitwarire ibereye umuyobozi mwiza, yababwiye ko ibyo bigisha abakirisitu babo biri muri Bibiliya Yera, ko na bo babyubahirije isi yaba nziza.

Yagize ati “Ibyo mwigisha mu rusengero biri muri Bibiliya, bibe bityo no mu buzima bwanyu, kuko ni twe tuyobya abo tuyoboye kandi imyitwairire myiza irangwa n’indangagaciro zikubiyemo ubupfura, ukuri, ubutwari, ubufatanye, kwihangana, kutavangura, guca bugufi, koroherana n’ibindi biranga ubunyarwanda”.

Amba. Jacqueline Mukangira avuga ko bamwe mu bakuru b’amatorero basigaye biha ibyubahiro, bamwe muri bo ugasanga bafite ababatwaza za telephone, amasakoshi ndetse n’abasore b’ibituza babarindira umutekano.

Ati “Hari abo usanga bafite abatwara Bibiliya, yaba afite umugore ugasanga afite umutwaza isakoshi, abamurindira umutekano, biteye ubwoba. Umushumba mu itorero iyo aciye bugufi yerera abandi imbuto”.

Abayobozi bahawe amahugurwa bavuga ko yari akenewe, kuko yabafashije kongera kumenya neza ibyo umuyobozi nyawe akwiye kuba yujuje.

Pasitoro BaJeni Mpumuro Emmanuel, uhagarariye akana ngishwanama k’inararibonye muri ADEPR ati “Umuyobozi mwiza w’itorero, akwiye kuba imfura, kandi ubupfura ni umwambaro w’umutima. Iyo umuntu afite umwambaro w’ubupfura rero ayobora neza, agatega amatwi abo ayobora, akemera ko batanga ibitekerezo kandi akirinda gufata icyemezo wenyine”.

Pasitoro BaJeni Mpumuro Emmanuel, uhagarariye akana ngishwanama k'inararibonye muri ADEPR
Pasitoro BaJeni Mpumuro Emmanuel, uhagarariye akana ngishwanama k’inararibonye muri ADEPR

Umuyobozi mukuru w’imari n’iterambere muri ADEPR, Umuhoza Aurelie, we ati “Umuyobozi mwiza ni ufite icyerekezo, ufasha abo ayobora kwinjira mu cyerekezo afite.Ikindi kandi akwiye kugirira icyizere abo ayobora”.

Umuyobozi mukuru w'imari n'iterambere muri ADEPR, Umuhoza Aurelie
Umuyobozi mukuru w’imari n’iterambere muri ADEPR, Umuhoza Aurelie

Umuvugizi w’itorero rya ADEPR mu Rwanda Rev. Pasitoro Ephrem Karuranga, avuga ko aboyobozi mu itorero bari bakeneye kumenya imyitwarire y’abayobozi ndetse bakanamenya uburyo bw’imiyoborere.

Avuga ko aba bahuguwe bagiye kuganiriza abo bayobora, na bo bakagira ubumenyi ku myitwarire n’imiyoborere.

Ibibazo by’amakimbirane ashingiye ahanini ku mutungo bikunze kuvugwa muri iri torero, Pasitoro Karuranga agira ati “Mu mahugurwa bahawe ku myitwarire, n’umutungo urimo.

Rev.Karuranga Ephrem, umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda
Rev.Karuranga Ephrem, umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda

Ntabwo ari uguhagararira ikigo gusa, ahubwo umuyobozi akwiye gucunga n’umutungo w’aho ayobora ndetse n’uwe ku giti cye kandi neza”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka