Hamuritswe imideri igaragaza ubwiza bw’uwikwije mu kwambara (Amafoto)
Ku nshuro ya kane, abanyamideri batandukanye bakoze intambuko yo kumurika imideri igaragaza ubwiza bw’Umunyarwanda wikwije, hagaragaramo amasura mashya atamenyerewe mu kumurika imideri muri Rwanda Modesty Fashion.
N’ubwo ubwitabire butari hejuru, abitabiriye bishimiye kubona ababyeyi bakuze bamurika imyenda irimo n’umukenyero wa Kinyarwanda, n’abagabo bamurikaga imyenda yadodewe mu Rwanda.
Rwanda Modesty Fashion ni irushanwa ritegurwa na Ngabitsinze Abdul Wahab ufite inzu y’imideri yitwa Berwa Platinum Ltd, yiyemeje guteza imbere imideri ikorewe mu Rwanda muri gahunda ya Made in Rwanda, no kugaragaza imyambaro ikwiye Umunyarwanda nyawe.
Inshuro zose iki gikorwa cyagiye kibaho, abamurika imideri bamurikaga imyambaro ibagaragaza baberewe mu buryo bwikwije, ari na yo ntego y’abategura iri rushanwa.
Dore amafoto agaragaza uko ibyo birori byari bimeze:

































































Amafoto: Nyirishema Fiston
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
Ntubona, aba bantu rwose ndabashimiye kubwo kuzana umwihariko mu mideri tumenyereye hano mu Rwanda courage cyane ndabashyigikiye urubyiruko rwacu ruri kwambara nabi rwose ni mugire murukebure wenda twabona umuco wacu utera imbere.
Yemwe hashimwe uwiteka ukomeje gukora imirimo nkiyi yo kutuzanira abantu nkaba mpamya nezako Ari abanyamwuga pe kk bakora ibyacu twabyishimiye uwiteka akomeze abagurire impano yabo aborohereze bakore byinshi birenzeho kd bibagirire umusaruro ufatika.
Muvuga ngo umuntu yambaye arikwiza atambaye socks(abagabo).Abagore harimwo abanitse imbavu ngo barikwije?Cyangwa kutikwiza muzi ko ari ukugaraza igice cyo hasi gusa?Gusa harimwo abagore n’abagabo bikwije bambaye neza
Ntureba se! fashion ikomeje gutera indi ntambwe kandi nziza nkuko bigaragarira ijisho neza cyane , byumwihariko nkunze iyi Rwanda Modesty F ashion Show cyane kuko ibi yadukoreye nk’abanyarwanda binyomoza abica umuco bakiyambika ubusa bibeshyako ariryo reme rya Fashion , kwikwiza si bibi habe nagato kuko narabyiboneye muriyi show ntamuntu utararyohewe , mukomereza
Ibi byari bitegerejwe ni intambwe nziza muri modeling
Muraho Banyamakuru n’Abasomyi! Ni ubwa mbere nasoma inkuru ijyanye no kumurika imideri ikanshimisha; mbega ngo baraberwa! Binyibukije uko mu minsi ishize abanyarwanda bambaraga bikwije ukabona birizihiye. Ni ukuri iyi mideri ni myiza ndabona n’abitabiriye ibi birori bari kurabya indimi!!!
Muraho Banyamakuru n’Abasomyi! Ni ubwa mbere nasoma inkuru ijyanye no kumurika imideri ikanshimisha; mbega ngo baraberwa! Binyibukije uko mu minsi ishize abanyarwanda bambaraga bikwije ukabona birizihiye. Ni ukuri iyi mideri ni myiza ndabona n’abitabiriye ibi birori bari kurabya indimi!!!
Kiturushakaho gushyigikira abantu badakangwa nimboganizi ziri muguhanga udushya no kwihangira imirimo tuzishimira kumpinduka nziza bizazana muri rusanjye.
Ndashima Ngabitsinze Abdul Wahab nabo bafatanya muri Berwa Platinum kukwigitaramo kiza batweretse mumbaraga zabo nabanyamakuru nka Gentil Gedeon Ntirenganya bafata iyambere mukumenyekanisha ibikorwa nkibi...
🤝🏻🤝🏻🤝🏻
Nahacu kabanyarwanda kandi nkabajyenerwa bikorwa gushyigikira ibigo nka berwa platinum...