Batewe impungenge n’ikoranbuhanga rikoreshwa mu kwigisha no gutanga ibizamini

Nyuma y’imyaka ibarirwa muri itanu Minisiteri y’Uburezi isabye amashuri makuru na za kaminuza kwifashisha ikoranabuhanga mu kwigisha no gutanga ibizamini, mu ishuri rikuru PIASS riherereye mu Karere ka Huye bagaragaje ko bibateye impungenge ku ruhande rumwe.

Abanyeshuri bo muri PIASS bitabiriye kumva ibyavuye mu bushakashatsi bwatangajwe mu gusoza icyumweru cyahariwe siyanse
Abanyeshuri bo muri PIASS bitabiriye kumva ibyavuye mu bushakashatsi bwatangajwe mu gusoza icyumweru cyahariwe siyanse

Ni nyuma y’ubushakashatsi bakoze ku kamaro k’ikoranabuhanga mu guteza imbere ireme ry’uburezi, bagaragaje ibyabuvuyemo tariki 7 Ukuboza 2019. Hari mu biganiro bijyanye n’icyumweru cyahariwe siyansi, bagize ku itariki ya 7 n’iya 8 Ukuboza 2019.

Prof. Dr. Penina Uwimbabazi, ushinzwe uburezi muri PIASS, umwe mu bagize uruhare muri ubu bushakashatsi, avuga ko kwifashisha ikoranabuhanga ari byiza kuko bituma impapuro zifashishwaga zigabanuka, ndetse no guhererekanya inyandiko bikihuta.

Ariko na none ngo umutekano w’ibinyujijwe mu ikoranabuhanga ntiwizewe.

Agira ati “Iyo urebye umutekano w’ibishyirwa mu ikoranabuhanga, bituma muri za kaminuza bagira impungenge cyane cyane iyo bije mu ihererekanya ry’ibizamini cyangwa n’andi masuzumabumenyi, imfashanyigisho cyangwa n’ibindi biba byateguwe mu kwigisha”.

Yungamo ati “Urugero ni nk’inyandiko tuba twaragaragaje hano, ukazasanga nk’umuntu i Burayi yarayiyitiriye yose uko yakabaye, n’akadomo, kandi akayishyira mu bitangazamakuru biri ku rwego rwo hejuru rwa siyansi”.

Kuba kandi ushyize ibintu mu ikoranabuhanga asigara atari we ubigenzura, ngo bishobora no gutuma hari uwabihindura bikitirirwa nyir’ukubyandika, cyangwa n’ibizamini byagenewe abanyeshuri bikaba byakoperwa bikazana urwikekwe mu kwibaza uko abanyeshuri babigezeho.

Damien Nizeyimana, umuyobozi w’inzu y’ibitabo n’ikoranabuhanga muri PIASS, bafatanyije muri ubu bushakashatsi, amwunganira avuga ko n’ubwo ikoranabuhanga bataratangira kuryifashisha mu isuzumabumenyi nk’uko babisabwe kandi babiteganya, bakiri gushakisha ibikoresho bikenewe.

Ku rundi ruhande ariko, ngo haracyari imbogamizi ku batazi kwifashisha ikoranabuhanga.

Ati “Ku bihugu byateye imbere biroroshye kuko bafite ikoranabuhanga rihagije. Ariko ku bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere nta bikoresho bihagije by’ikoranabuhanga, n’aho babibonye ugasanga hari abarimu cyangwa abanyeshuri batazi kubyifashisha”.

Yungamo ati “Iyo mvuga iby’ibikoresho, hashobora kubaho interineti n’ibindi bijyana na yo, noneho ugasanga ikigo kirabifite ariko abanyeshuri ntibabifite, cyangwa se ikigo kirabifite ariko abarimu ntibabifite. Cyangwa se bose babifite ariko nta bumenyi bwo kubikoresha kugira ngo bitange umusaruro uhagije”.

Hannah Niyodushima wiga muri PIASS na we avuga ko urebye hari abagera muri kaminuza batazi iby’ikoranabuhanga bitewe n’ibigo bizeho bitagiraga mudasobwa cyangwa interineti, cyangwa se na none umuriro w’amashanyarazi, ku buryo guhita babasha kwifashisha ikoranabuhanga mu myigire bageze muri kaminuza bitoroshye kuri bo.

Ati “Hatangwe amahugurwa ku barezi batazi kwifashisha ikoranabuhanga, ariko no mu mashuri yisumbuye hajyanwe ibikoresho bihagije. Niba ikigo gifite mudasobwa eshatu, biragoye ko abanyeshuri 300 bacyigaho bamenya gukoresha ikoranabuhanga”.

Prof. Dr. Penina Uwimbabazi, avuga ko ubu bushakashatsi bakoze, kimwe n’ubundi icyenda bwatangajwe muri iki cyumweru cyahariwe siyanse, babukora kugira ngo ibiganiriweho byitabweho, bishakirwe umuti.

Ariko ni no kugira ngo n’abanyeshuri bakure bumva akamaro k’ubushakashatsi, biyumvamo ko bagomba kwinjira mu bibazo sosiyete ifite kandi bakabishakira ibisubizo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka