
11 ba Heroes FC babanje mu kibuga:
Twagirumukiza Clement (umunyezamu)
Mujyanama Fidèle
Ntakirutimana Theotine
Munyentwali Charles
Imanishimwe Patrick
Masiri Laundry
Mugisha Bonheur
Uwiduhaye Aboubakar
Murenzi Patrick
Dushimimana Olivier
Munyeshyaka Gilbert

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga:
Nsengiyumva Emmanuel Ganza(Umunyezamu)
Ndizeye Samuel
Rugwiro Herve
Rutanga Eric
Iradukunda Eric
Nizeyimana Mirafa
Commodore Olokwei
Oumar Sidibé
Iranzi Jean Claude
Mugisha Gilbert
Michael Sarpong

Ni Umukino watangiranye imbaraga nke ku mpande zombi, gusa Rayon Sports yabonye uburyo butandukanye butagize icyo bubyara imbere y’izamu rya Heroes.
Ku kazi kari gakozwe na Mugisha Gilbert wateye ishoti, umunyezamu wa Heroes awufata nabi. Umupira wasanze Michael Sarpong ahagaze neza aboneza mu izamu ku munota wa 43. Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports iyoboye n’igitego kimwe ku busa bwa Heroes.
Mu gice cya kabiri Rayon Sports yakoze impinduka aho Nizeyimana Mirafa yasimbuwe na Ciiza Hussein, naho Yannick Bizimana asimbura Mugisha Gilbert.
Izi mpinduka zatanze akazi gakomeye kuri Heroes aho ku munota wa 74 Yannick Bizimana yatsinze igitego acenze abakinnyi batanu ba Heroes.
Nyuma y’iminota itatu, hari ku munota wa 77, Oumar Sidibé yatsinze igitego cya gatatu, ibyishimo by’Abarayon bitarasozwa, ku munota wa 78 Iranzi Jean Claude yatsinze agashinguracumu maze amanota 3 Rayon irayashimagira.
Heroes yaje kungukira mu kwirara, maze Uwiduhaye Aboubakar yatsinze impozamarira ya Heroes.
Nyuma y’umukino, umutoza wa Heroes Umunyaswede Stephen Johansson yavuze ko asezeye gutoza Heroes akaba ngo agiye kwita ku muryango we.
David Espinoza utoza Rayon Sports yavuze ko yishimiye amanota atatu mbere yo guhura na Mukura VS ndetse na APR FC.
Intsinzi ya Rayon Sports iyizamuye ku mwanya wa kabiri n’amanota 28, mu gihe Heroes yo yagumanye amanota 8.
Uko imikino y’umunsi wa 13 yagenze yose
Ku wa gatandatu tariki 07/12/2019
APR Fc 3-2 Gasogi Utd
Bugesera Fc 0-0 Musanze FC
Etincelles Fc 0-0 Sunrise FC
As Muhanga 1-0 Kiyovu Sport
Ku Cyumweru tariki 08/12/2019
Police FC 2-2 Mukura VS
Heroes 1-4 Rayon Sports
As Kigali 1-2 Gicumbi FC
Marines 0-0 Espoir
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|