U Rwanda na Qatar basinye amasezerano yo kubaka ikibuga cy’indege cy’ i Bugesera

Leta y’u Rwanda na Kompanyi y’indege yo muri Qatar (Qatar Airways), basinye amasezerano y’ubufatanye yo kubaka ikibuga cy’indege cy’i Bugesera.

Muri ayo masezerano, biteganyijwe ko Qatar Airways izafata 60% by’iki kibuga, bifite agaciro ka miliyari 1.3 z’amadolari ya Amerika.

Ayo masezerano arimo ibice bitatu ari byo, kubaka, gucunga no gukoresha icyo kibuga cy’indege.

Iki kibuga cy’indege cy’i Bugesera kiri gusubirwamo, ku buryo muri 2022 kizagira ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni zirindwi ku mwaka, ndetse hakazakorwa n’icyiciro cya kabiri kizasiga iki kibuga gifite ubushobozi bwo kwakira abantu miliyoni 14 mu mwaka.

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa mbere tariki 09 Ukuboza, ni ibuye ry’ifatizo mu iterambere ry’ubwikorezi bwo mu kirere ku Rwanda, ndetse akaba anashimangira umubano igihugu cya Qatar gifitanye n’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Byiza cyane iterambere ry igihugu

Mungwarora hussei yanditse ku itariki ya: 16-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka