Musanze: ‘Car free day’ yitabiriwe n’abiganjemo abakuze bitungura ubuyobozi

Muri gahunda ngarukakwezi ya ‛car free day’ ihoraho ya siporo rusange iba buri wa gatandatu w’icyumweru cya mbere n’uwa gatandatu w’icyumweru cya gatatu cy’ukwezi mu Karere ka Musanze, iyo ku itariki ya 07 Ukuboza 2019 yatunguye benshi aho umubare munini w’abayitabiriye wari ugizwe n’abasaza n’abakecuru.

Umubare minini w'abitabiriye siporo ugizwe n'igitsina gore kandi bakuze
Umubare minini w’abitabiriye siporo ugizwe n’igitsina gore kandi bakuze

Iyo siporo yitabiriwe n’abakozi banyuranye b’Intara y’Amajyaruguru n’abakozi b’Akarere ka Musanze, hakorwa urugendo aho bazengurutse ibice byose bigize Umujyi wa Musanze biruka n’amaguru.

Ni siporo yari iryoheye amaso irimo n’udushya twinshi kubona umukecuru yiruka yambaye ingutiya abana be bamukikije, no kubona umusaza w’imyaka 70 na 80 muri marato akoresha imbaraga zidasanzwe.

Ni urugendo rwakozwe aho abitabiriye siporo, bahagurukiye mu mujyi wa Musanze imbere y’isoko rikuru rya GOICO, ari naho basoreje urwo rugendo banahakorera imyitozo ngororamubiri.

Ni siporo yashimishije benshi aho abasaza cyangwa abakecuru batigeze baruhuka kugeza ku musozo w’igihe cyateguwe bakora n’imyitozo ngororamubiri mu muhanda hagari.

Bamwe mubasaza n’abakecuru baganiriye na Kigali Today nyuma ya siporo, bavuga ko kwitabira siporo bamaze kumenya ko ari kimwe mu byabarinda indwara zinyuranye zo mu zabukuru.

Abayobozi n'abaturage muri siporo rusange
Abayobozi n’abaturage muri siporo rusange

Umwe mu bakecuru bitabiriye siporo ati “Maze iminsi ntaka bya rubagimpande, abana bakambwira ko umuti w’ibyo birwara ari siporo, none nazanye na bo kandi ntibigeze biruka ngo bansige. Ubu natangiye urugendo rw’ubuzima, umuti w’indwara zinyuranye mfite namaze kuwubona”.

Umusaza ati “Twari twarahombye byinshi. Abana bazaga muri siporo bakansiga mu buriri ariko ntibizongera. Ubu ndumva mpumeka neza kuruta uko nsanzwe. Ndagaruka mu busore da”!

Byari ubusabane
Byari ubusabane

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine witabiriye iyo siporo wari kumwe n’Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, yatunguwe n’ubwinshi bw’abantu biganjemo igitsina gore, cyane cyane ashimishwa n’uburyo abakecuru n’abasaza bagaragaye muri iyo siporo.

Yavuze ko ari byiza kuba baramaze kumenya agaciro ka siporo ku buzima bwabo.

Nuwumuremyi Jeannine yashimiye abaturage bitabiriye siporo
Nuwumuremyi Jeannine yashimiye abaturage bitabiriye siporo

Ati “Ndabashimiye mwese abitabiriye iyi siporo. Ariko by’umwihariko nishimiye umubare munini w’abakecuru n’abasaza muri iyi siporo. Biragaragara ko bamenye akamaro ka siporo mu buzima bwabo. Mukomereze aho kuko siporo ni rumwe mu nkingo z’indwara zimwe na zimwe”.

Nkuko ibitaro bikuru bya Ruhengeri byiyemeje gutanga umusanzu uhoraho mu gufasha abaturage gusigasira amagara yabo, mu kubafasha kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze, muri iyo siporo, abakozi b’ibyo bitaro bapimye abaturage ku buntu indwara zitandukanye, ibiro n’uburebure babasobanurira uburyo bakwiye gusigasira ubuzima bwabo.

Abakozi b'ibitaro bikuru bya Ruhengeri bapimye abitabiriye siporo indwara zinyuranye
Abakozi b’ibitaro bikuru bya Ruhengeri bapimye abitabiriye siporo indwara zinyuranye

Ni igikorwa na cyo kitabiriwe n’umubare munini w’abaturage aho ubwitabire bwabo bwabaye bwinshi basabwa kujya ku mirongo.

Ni na siporo yatangiwemo ibiganiro bijyanye na gahunda Leta ifitiye abaturage, aho abaturage basabwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Andi mafoto

Abana bato na bo bitabiriye siporo
Abana bato na bo bitabiriye siporo
Abenshi mu bakecuru bitabiriye siporo bari biyambariye ingutiya
Abenshi mu bakecuru bitabiriye siporo bari biyambariye ingutiya
Bakoze imyitozo ngororamubiri inyuranye
Bakoze imyitozo ngororamubiri inyuranye
Bapimwe n'uburebure
Bapimwe n’uburebure
Ingabo z'igihugu na zo zari zitabiriye siporo rusange
Ingabo z’igihugu na zo zari zitabiriye siporo rusange
Igikorwa cyo kwipimisha indwara zinyuranye cyitabiriwe n'abantu benshi
Igikorwa cyo kwipimisha indwara zinyuranye cyitabiriwe n’abantu benshi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka