Perezida Kagame na Masiyiwa bakebuye urubyiruko ku ishoramari

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, asaba urubyiruko kwigira ku Banyarwandakazi, Kwizera na Kagirimpundu baheruka guhabwa ibihembo by’umuherwe w’Umushinwa Jack Ma.

Perezida Kagame avuga ko uko umuntu akura ari ko arushaho gusobanukirwa isi atuyemo
Perezida Kagame avuga ko uko umuntu akura ari ko arushaho gusobanukirwa isi atuyemo

Perezida Kagame yabitangaje mu kiganiro cyiswe ’Youth Entrepreneurship Town Hall’, yagiranye n’urubyiruko kuri uyu wa gatandatu tariki 07 Ukuboza 2019, cyigaga ku ishoramari rikorwa n’abakiri bato.

Guhura k’uru rubyiruko rusaga 600 byasabwe n’umuherwe w’Umwongereza ukomoka muri Zimbabwe, Strive Masiyiwa washinze ikigo cy’ikoranabuhanga cyitwa ‘Econet Wireless’, akaba na nyir’isosiyete yitwa ‘Liquid Telecom’.

Iki kiganiro cyanitabiriwe na Madame Jeannette Kagame.

Perezida Kagame na Masiyiwa bagiriye inama urubyiruko
Perezida Kagame na Masiyiwa bagiriye inama urubyiruko

Uwitwa Christelle Kwizera washinze ikigo ‘Water Access Rwanda’ gitanga amazi ku batuye mu bice by’icyaro afatanyije n’ikindi kigo cyitwa Inuma, ari mu rubyiruko rwitabiriye ibi biganiro kugira ngo asangize bagenzi be ubunararibonye.

Nyuma yo gushinga icyo kigo muri 2014, Kwizera amaze guhabwa ibihembo byo ku rwego rw’igihugu na mpuzamahanga nka ‘Africa Entrepreneurship Award’ nk’umuntu umaze kwegereza amazi meza abaturage barenga ibihumbi 100 mu Rwanda.

Kwizera agira ati “Hamwe na Inuma dufatanya gukurura amazi tuyakura mu mariba, tukayasukura tukayayobora tuyegereza abaturage aho batuye, ayo mazi akaba agurishwa ifaranga rimwe kuri litiro”.

Avuga ko ibi byateje imbere imibereho y’abaturage cyane cyane abana n’abagore, bamaraga igihe kinini bajya gushaka amazi, bikabateza umwanda n’inzara kuko babaga batabonye amazi yo gutegura amafunguro.

Kwizera yabwiye urubyiruko bagenzi be ko badashobora kuba abashoramari mu gihe bakibona amafaranga ntibayabyazemo andi, kabone n’ubwo yaba make cyane, ariko bagashingira ku byo babona bikenerwa cyane mu buzima bw’abantu.

Ibi biganiro kandi byitabiriwe n’uwitwa Kevine Kagirimpundu, wafatanyije na mugenzi we Ysolde Ishimwe, bashinga uruganda ’Uzuri K&Y’ rukora inkweto hifashishijwe amapine y’imodoka ashaje, kuri ubu bakaba bakoresha abakozi b’Abanyarwanda barenga 100.

Kwizera na Kagirimpundu baheruka kwegukana ibihembo byavuye ku madolari y’Amerika miliyoni imwe, akaba ari ayo umuherwe Jack Ma yageneye ba rwiyemezamirimo bato muri Afurika.

Umushinga wa Kwizera Christelle wamuhesheje amadolari 100,000 (miliyoni hafi 100 z’amanyarwanda), avuye ku gihembo cya Jack Ma, Kagirimpundu na we akaba yarahembwe amadolari 65,000 (arenga miliyoni 50 z’amanyarwanda).

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagarutse ku mishinga ya Kwizera na Kagirimpundu, asaba urubyiruko kubigiraho rukabyaza umusaruro amahirwe arukikije, kandi ko Leta na yo izarushyigikira binyuze mu kigega giteza imbere abihangiye imishinga cyitwa ‘Innovation Fund’.

Perezida Kagame agira ati “Inama ngira urubyiruko, ni uko umuntu iyo akura, agenda arushaho gusobanukirwa n’isi atuyemo, hari amahitamo ugira, icyo uyashoramo ndetse n’umusaruro uba witeze.

Ku bwanjye rero urubyiruko rwifitemo buri kintu cyose ndetse rukanagira amahirwe arukikije. Christetelle, Kevine n’abandi baratubwira ko ibyo bakora nawe wabikora, n’ubwo byaba bitandukanye n’ibyo bakora ariko bikajyana n’imyumvire bafite”.

Ku rundi ruhande, Strive Masiyiwa wabaye umwe mu bakemurampaka mu marushanwa y’ibihembo bya Jack Ma byagenewe ibigo 10 by’ishoramari ry’urubyiruko muri Afurika, avuga ko Perezida Kagame afite uruhare runini mu guhembwa kwa Kwizera na Kagirimpundu.

Masiyiwa agira ati “Iyo wumva abagore mu Nteko kandi ukabatera imbaraga zo kujyayo, ugafasha abagore kwinjira muri Guverinoma, none dore n’abashoramari, wubatse igisekuru cy’abagore b’abashoramari b’intagereranywa”.

Strive Masiyiwa ashima uburyo Abanyarwandakazi basobanuraga imishinga yabo bifitiye icyizere, kandi iyo mishinga ngo yagaragazaga impinduka nini ku mibereho y’abaturage n’ibidukikije muri rusange.

Andi mafoto

Kureba andi mafoto kanda hano

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka