
Uyu muyobozi afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu Karere ka Nyanza, mu gihe iperereza rikomeje ngo ashyikirizwe Ubushinjacyaha.
Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko uyu muyobozi akurikiranweho kunyereza ibikoresho yari yahawe byo kubaka amateme mu Mirenge ya Mukingo na Busoro, muri gahunda ya VUP.
Ingingo ya 10 y’ Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa ivuga ko umuntu wese, yaba umukozi wa Leta cyangwa undi ukora umurimo wa Leta cyangwa ukora mu nzego zayo, umuyobozi cyangwa umukozi mu kigo cy’ubucuruzi cyangwa isosiyete y’ubucuruzi cyangwa koperative cyangwa ukorera undi muntu, umuryango ushingiye ku idini cyangwa undi muryango uwo ari wo wose, ukoresha mu nyungu ze cyangwa iz’undi, umutungo, amafaranga cyangwa inyandiko z’agaciro, yahawe cyangwa yashyikirijwe kubera imirimo akora cyangwa ukoresha mu nyungu ze abakozi ashinzwe ku bw’umurimo aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo yanyereje.
Ohereza igitekerezo
|