Gitifu yafunzwe akekwaho kunyereza umutungo wa Leta

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ruratangazako rwafunze Muganamfura Sylvestre, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza, akekwaho kunyereza umutungo wa Leta.

Uyu muyobozi afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu Karere ka Nyanza, mu gihe iperereza rikomeje ngo ashyikirizwe Ubushinjacyaha.

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko uyu muyobozi akurikiranweho kunyereza ibikoresho yari yahawe byo kubaka amateme mu Mirenge ya Mukingo na Busoro, muri gahunda ya VUP.

Ingingo ya 10 y’ Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa ivuga ko umuntu wese, yaba umukozi wa Leta cyangwa undi ukora umurimo wa Leta cyangwa ukora mu nzego zayo, umuyobozi cyangwa umukozi mu kigo cy’ubucuruzi cyangwa isosiyete y’ubucuruzi cyangwa koperative cyangwa ukorera undi muntu, umuryango ushingiye ku idini cyangwa undi muryango uwo ari wo wose, ukoresha mu nyungu ze cyangwa iz’undi, umutungo, amafaranga cyangwa inyandiko z’agaciro, yahawe cyangwa yashyikirijwe kubera imirimo akora cyangwa ukoresha mu nyungu ze abakozi ashinzwe ku bw’umurimo aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo yanyereje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka