Ibishyimbo birahenda kubera ihindagurika ry’ikirere mu karere -MINAGRI

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Musabyimana Jean Claude, avuga ko izamuka ry’igiciro cy’ibishyimbo ku masoko ryatewe n’imihindagurikire y’ikirere mu karere u Rwanda ruherereyemo, bituma yaba kubyinjiza mu gihugu cyangwa kubyohereza hanze bihenze.

Ibishyimbo bifatwa nk'iby'ibanze mu mafunguro ya benshi buri munsi
Ibishyimbo bifatwa nk’iby’ibanze mu mafunguro ya benshi buri munsi

Uyu muyobozi aratangaza ibi, nyuma y’uko abaguzi b’ibishyimbo bamaze iminsi batangaza ko bahangayikishijwe n’igiciro gihanitse cyabyo ku masoko yo hirya no hino mu bice by’Intara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba, aho ikilo kimwe kiri kugura hagati y’amafaranga 1000 n’1200.

Ibi biribwa byafatwaga nk’iby’ibanze bikenerwa mu mafunguro ya benshi buri munsi, ubu ngo biri kuribwa n’abifite gusa.

Abaguzi bagana amasoko amwe n’amwe yo mu Ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba babwiye Kigali Today ko igiciro cy’ibishyimbo kigenda kizamuka umunsi ku wundi.

Uwitwa Maniraguha Vigitoriya, Kigali Today yasanze amaze guhaha ibiro bibiri by’ibishyimbo mu isoko riri mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu yagize ati “Kuva nabaho ni bwo mbonye igiciro cy’ibishyimbo kizamuka kikagera kuri uru rwego.Ibi biri kutugiraho ingaruka ku buryo biri kuribwa n’abifite gusa, ibishyimbo twabifataga nk’iby’ibanze dukenera mu mafunguro yacu ya buri munsi, hakwiye kugira igikorwa bigasubira ku giciro kidahanitse gutya”.

Mu masoko amwe n'amwe ibishyimbo byihagazeho
Mu masoko amwe n’amwe ibishyimbo byihagazeho

Hari undi witwa Nyiranzahabwanimana, wagize ati “Utari kugurisha intama cyangwa irindi tungo ntapfa kubona ubushobozi bwo kugura ibishyimbo, kuko igiciro cyo muri iri soko kiri hagati y’amafaranga 1000 n’1200. Aka gasura kuba tukigafite ni udushyimbo twari tumaze igihe twarasaruye mbere, ubu rero dufite impungenge z’ahazaza hazaba hatugoye kubera kubura ibishyimbo”.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI, Jean Claude Musabyimana, we avuga ko iki kibazo cyatewe n’ihindagurika ry’ikirere, ariko ko hari ingamba zo guhangana n’iki kibazo.

Yagize ati “Iyo imyaka imaze kugera mu butaka kenshi ibiciro birazamuka, iryo zamuka rishobora kuba rinini cyangwa rito bitewe n’uburyo mu karere umusaruro umeze.

Kuko n’ubwo tweza ibishyimbo mu Rwanda, ntabwo ari twe gusa tubirya, hari n’abo mu bindi bihugu bakenera kuza kubigura; ni kimwe n’uko natwe turamutse twejeje ibidahagije twajya kubizana mu bihugu runaka kuko burya nta gihugu wavuga ko cyihagije mu biribwa byose.

Ingamba ya mbere dufite ni ukongera umusaruro w’ibishyimbo, n’ibyo duhunika mu bigega mu gihe twejeje bikiyongera; igihe cyose havuka ikibazo tugashobora gufasha abaturage bacu”.

Hari abavuga ko mu mafunguro yabo bari guhitamo kurya ibirayi cyangwa ibijumba, imyumbati n’ibindi binyamafufu bitarimo ibishyimbo.

Ngo abagerageza bagerekaho imboga gusa kuko ibishyimbo byabaye imbonekarimwe bagereranya n’inyama ziribwa rimwe na rimwe.

Abaturage barimo n’abahinzi bavuga ko imvura imaze iminsi igwa yangije ibihingwa byinshi idasize n’ibishyimbo; ibi bikaba bibateye impungenge z’uko mu gihe kiri imbere bazaba basarurira mu byibo.

Hari uwagize ati “Imvura imaze iminsi igwa ari nyinshi, yatwangirije ibyo twari twarahinze, byararumbye ubu ni imishingiriro gusa turi gukura mu mirima, ibindi inkangu zarabirengeye.

Hari abahinzi bafite impungenge z'umusaruro w'ubu kubera ko hari aho ibiza byangije imyaka irimo n'ibishyimbo
Hari abahinzi bafite impungenge z’umusaruro w’ubu kubera ko hari aho ibiza byangije imyaka irimo n’ibishyimbo

Umusaruro w’iki gihembwe cy’ihinga ntituwiteze, rwose hatagize igikorwa hakiri kare ikilo kizagera ku mafaranga ibihumbi bibiri, ndetse anarenge”.

Igiciro cy’ibishyimbo, abaguzi, abacuruzi n’abahinzi babyo bavuga ko gihanitse mu gihe mu mezi macye ashize, cyajyaga kigura hagati y’amafaranga 400 na 600 y’u Rwanda ku masoko yo muri izi ntara zombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ntibizabatangaze ubwo twese turira ko inzara itwishe n’ibishyimbo tutakibyigondera,
Rwangombwa natatangaza ko 2019 ubukungu bwiyongereye 11% ko vision2020 tuwesheje Imihigo tuyigezeho
Ko turi aba mbere ku isi

Rutasi yanditse ku itariki ya: 11-12-2019  →  Musubize

erega icyibazo si ibishyimbo,ahubwo ni he murwanda ibiribwa
bidahenze.minisiteri y’ubuhinzi ykubite agashyi.ikirere hose cyarahindutse.none se nawe abahinzi barahinga bagatereza imbuto,ubundi ngo ifumbire ngo zagurishijwe,ubund ngo imishini zo guhinga ziraho ntizikora,ngo habuze abatekinisiye,abaveterineri batazi gusuzuma indwara zifata amatungo,kutorohereza abahinzi byihuse kubona amasoko.ibyo ni ibibazo minagri yirengagiza.ducyeneye abantu bafite umutima wo gukunda ibyo bakora.urwnda ntago ari ruto kuburyo rutahaza abaturage.murakoze

dominic munyejuru yanditse ku itariki ya: 11-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka