Inkangu yafunze igice cy’umuhanda Huye-Akanyaru (Amafoto)
Polisi y’u Rwanda iramenyesha abakoresha umuhanda Kigali-Akanyaru ko kubera inkangu yaguye mu Murenge wa Ngoma, Akagari ka Fugi, mu Karere ka Nyaruguru, uyu muhanda uri gukoreshwa igice kimwe cyonyine.
Uyu muhanda wacikiye hafi y’umupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi, hafi neza y’inyubako y’isoko mpuzamipaka ryo ku Kanyaru, (Cross Border Trade Complex).
Mwiriwe,
turamenyesha abakoresha umuhanda Kigali-Kanyaru ko kubera inkangu yaguye mu murenge wa Ngoma, Akagari ka Pfugi, uyu muhanda urakoreshwa igice kimwe cyonyine. Imirimo y'ubutabazi kugira ngo ibice byombi by'umuhanda byongere kuba nyabagendwa irakomeje. Murakoze.— Rwanda National Police (@Rwandapolice) December 9, 2019
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Fugi, François Xavier Ntakirutimana , yabwiye Kigali Today ko uyu muhanda wari umaze iminsi ugaragaza ibimenyetso byo gucika, ariko ko igice cyawo kimwe cyacitse kuwa mbere tariki 09 Ukuboza 2019, ahagana saa kumi z’umugoroba.
Uyu muyobozi avuga ko aho uwo muhanda wacikiye hanyura akagezi gato kitwa Uruharamagara, kari kamaze iminsi kuzura kubera imvura nyinshi, ndetse rimwe na rimwe amazi yako akarenga akagera mu muhanda.
Ibi ngo bishobora kuba ari byo byabaye intandaro yo kwangirika k’uyu muhanda.
Uyu muyobozi kandi yabwiye Kigali Today ko ubu imodoka titwara abagenzi ndetse n’izindi modoka nini ziri kugera aho uwo muhanda wacikiye zigahagarara, bagapakurura ibirimo, naho abagenzi bakamanuka n’amaguru bajya ku mupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi.
Icyakora ngo imodoka ntoya ndetse n’ibindi binyabiziga nka moto n’amagare byo bishobora gutambuka bikoresheje igice cy’umuhanda kitarangirika.
Polisi y’u rwanda yatangaje kuri Twitter ko imirimo y’ubutabazi ikomeje, kugira ngo ibice byombi by’umuhanda byongere kuba nyabagendwa.
Andi mafoto:
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
hahhhhh barangiza ngo ruswa yaraciwe rwanda is nbr one muguca ruswa ubu kweri uyu muhanda nta ba supervisor wagiraga
AFRICA WARAKUBITITSE PE.UMUHANDA WARARIWE KUMUGARAGARO .NTA CANALISATION YAKOZWE NU GUSONDEKA GUSA.MURAKO.