Abanyarwanda ibihumbi 200 bagiye gukingirwa Ebola

Mu turere twa Rubavu na Rusizi, abaturage ibihumbi 200 bagiye guhabwa urukingo rwa Ebola, mu rwego rwo kwirinda kwandura iyo ndwara yamaze guhitana abantu 2,146 muri Kivu y’Amajyaruguru, muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.

Hazakingirwa abantu ibihumbi 200 mu turere twa Rubavu na Rusizi
Hazakingirwa abantu ibihumbi 200 mu turere twa Rubavu na Rusizi

Uru rukingo rukorwa n’ikigo cy’Abanyamerika ‘Johnson and Johnson’, rwageze bwa mbere muri Kongo mu kwezi k’Ukwakira muri uyu mwaka wa 2019.

Biteganyijwe ko mu turere twa Rubavu na Rusizi hazakingirwa abaturage ibihumbi 200, muri buri karere hakazakingirwa abantu ibihumbi 100.

Hazakingirwa abantu ibihumbi 200
Hazakingirwa abantu ibihumbi 200

Impamvu uru rukingo rugiye gutangwa mu turere twa Rusizi na Rubavu, ni uko turi mu duhana imbibe n’igihugu cya Kongo Kinshasa cyagaragayemo icyorezo cya Ebola, kandi tukaba tugaragaramo urujya n’uruza rwinshi ku baturage b’ibihugu byombi, ari na two turimo imipaka ihuza ibihugu byombi.

Urukingo rwa Ebola ruzahabwa umuturage wese ubishaka kuva ku bafite imyaka ibiri kuzamura.

Habanje gukorwa siporo rusange mu mujyi wa Gisenyi
Habanje gukorwa siporo rusange mu mujyi wa Gisenyi

Ni urukingo kandi rutangwa mu byiciro bibiri, harimo intera y’amezi abiri uhereye igihe wafatiye urwa mbere.

Uhabwa urukingo asabwa gutanga imyirondoro ye no gufatwa amafoto, kugira ngo azafashwe guhabwa urukingo rwa kabiri hatabaye kwibeshya.

Urukingo ruratangwa muri gahunda yiswe ‘Umurinzi’, mu Karere ka Rubavu rukazatangirwa mu bigo nderabuzima, n’ahateguwe nko ku mupaka muto uhuza u Rwanda na Kongo Kinshasa (Petite Barriere), Bugeshi, Busasamana, Busigari, Byahi, Gacuba, Gisenyi na Kigufi, naho mu Karere ka Rusizi rukazatangirwa ahitwa kuri Islamic, i Rwinzuki, i Nyakarenzo, i Mibirizi, i Rusizi, i Gihundwe, na Mont Cyangugu.

Nyuma ya siporo rusange
Nyuma ya siporo rusange

Guhabwa urukingo rwa Ebola nta kiguzi bisaba, ahubwo uruhabwa agomba kuba afite ubushake bwo kurufata. Ukingirwa agomba kwemera gutanga umwirondoro we, kandi akaba yemera kuboneka ku nshuro ya kabiri y’itangwa ry’urukingo.

Umuhanga mu buvuzi, akaba n’umuyobozi mu guhangana na Ebola mu gihugu cya Kongo Kinshasa Dr. Jean-Jacques Muyembe, avuga ko urukingo ruri gutangwa rwatangiye gutangwa muri Guinea na Uganda kandi ko abaruhawe nta ngaruka bahuye na zo, akizeza abazaruhabwa mu Rwanda na Kongo kurugirira icyizere.

Abantu bose babyifuza bazakingirwa kugeza ibihumbi 200 byuzuye
Abantu bose babyifuza bazakingirwa kugeza ibihumbi 200 byuzuye

Agira ati “Uru rukingo rwakoreshejwe muri Guinea mu myaka itatu cyangwa ibiri ishize, kandi nta kibazo bazigizeho. Muri Uganda na ho rwarakoreshejwe kandi kugeza ubu nta ngaruka”.

Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr. Diane Gashumba, avuga ko urukingo rwa mbere mu kurwanya Ebola n’izindi ndwara, ari ukugira isuku, nubwo urutangwa na Johnson and Johnson rugomba kunganira isuku, akavuga ko rwageragejwe mu bihugu bitandukanye kandi rwemerwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS).

Minisitiri Gashumba avuga ko abaturage ba Rubavu n’inzego z’ibanze bafashije igihugu bakumira Ebola kwinjira mu Rwanda mu gihe yari mu gihugu cy’abaturanyi.

Yagize ati “Ndashimira abayobozi n’abaturage ba Rubavu bagize uruhare mu gukumira ko Ebola yinjira mu Rwanda. Nubwo tugiye gutanga urukingo, urukingo rwa mbere kuri Ebola n’izindi ndwara nyinshi ni isuku”.

Minisitiri Gashumba kandi avuga ko gufata urukingo rumwe nta cyo bimaze, ndetse ko rutemewe guhabwa mugore utwite.

Ikindi kandi Minisitiri Gashumba avuga, ni uko umugore uruhawe yirinda gusama mbere y’uko ahabwa urwa kabiri.

Nubwo Dr. Muyembe avuga ko urukingo rwa Ebola rutagira ingaruka, ubuyobozi bwa gahunda ‘Umurinzi’ butangaza ko nk’izindi nkingo, urukingo rwa Ebola rushobora gutera ingaruka zoroheje, harimo kubabara aho bateye urushinge, kubabara umutwe nubwo atari buri wese ugira ingaruka nyuma yo guhabwa urukingo, icyakorwa butangaza ko urufashe akagira ikibazo ahamagara nomero ya telefoni iri ku ikarita ahabwa akingirwa.

Urukingo rwa Ebola ruje gukoreshwa mu Rwanda rukurikira izindi ngamba zafashwe nko gukaraba no gupima umuriro ku mipaka, ibi bikajyana n’ibikorwa byo kongera isuku ahahurira abantu benshi.

Mu gihugu cya Kongo Kinshasa, urukingo ruzahabwa abaturage mu bice byagaragayemo Ebola birimo Beni na Butembo, naho mu mujyi wa Goma ruhabwe abaturage bakora ibikorwa byambukiranya umupaka, hirindwa ikwirakwizwa rya Ebola.

Mbere yo gutangira gukingira Ebola, abaturage n’abayobozi bazindukiye muri siporo rusange mu mujyi wa Gisenyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka