Perezida wa Repubulika, inzego z’umutekano ku isonga mu bafitiwe icyizere n’abaturage

Ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye, igaragaza ko muri uyu mwaka wa 2019 Akarere ka Nyamagabe kazamutse.

Ku cyizere abaturage bafitiye inzego z'ubuyobozi, Perezida wa Repubulika aza ku mwanya wa mbere
Ku cyizere abaturage bafitiye inzego z’ubuyobozi, Perezida wa Repubulika aza ku mwanya wa mbere

Kavuye ku manota 59,6% kari kagize mu mwaka ushize wa 2018, ari na ko karere konyine ko mu Rwanda kari mu manota 50% kuko utundi twari muri za 60%, kagera kuri 67.49%. kiyongereyeho amanota 7.89%.

Mu Ntara y’Amajyepfo Nyamagabe iherereyemo, uturere twose twagize amanota abarirwa muri 60%, uretse aka Nyaruguru n’aka Kamonyi twagize muri 70%. Uretse ko na two tutagejeje kuri 75%.

Utundi turere twiyongereyeho amanota mu Majyepfo ni aka Ruhango kiyongereyeho 2.18% (yavuye kuri 66,5 igera kuri 68.68), aka Nyaruguru kiyongereyeho 1.33 (yavuye kuri 69 igera kuri 70.83), na Muhanga yazamutseho 0.37 (yavuye kuri 66.2 igira 69.57).

Muri rusange, abaturage bafitiye icyizere Perezida wa Repubulika y’u Rwanda n’inzego z’umutekano, ariko uko bishimiye serivisi z’ubuhinzi n’ubworozi byo biracyari hasi nk’uko bisobanurwa na Dr. Usta Kayitesi, umuyobozi w’Urwego rw’igihugu rw’Imiyborere (RGB).

Agira ati “Impuzandengo y’igihugu ubu iri kuri 70%, tugana kuri 90% muri 2024. Hari serivisi zayirenze [90%]: icyizere bafitiye Perezida wa Repubulika n’inzego z’umutekano.

Hari na serivisi zikiri hasi cyane, zituma tutagerayo neza zidashyizemo imbaraga, urugero serivisi z’ubuhinzi n’ubworozi ziri kuri 55. Ni cyo gipimo kiri hasi kandi kimaze imyaka kiri hasi”.

Ikarita nsuzumamikorere yazamuye Nyamagabe na Nyaruguru

Abayobozi b’Uturere twa Nyaruguru na Nyamagabe bavuga ko kuzamuka mu manota babikesha ibintu binyuranye, harimo n’ikarita nsuzumamikorere yazanywe n’umufatanyabikorwa ‘ADENYA’ ukorera muri utu turere twombi.

Iyi karita ijyanye no kuganira n’abaturage mu nteko zabo ku igenamigambi ry’aho batuye mu tugari, rikaganirwaho ku rwego rw’imirenge no ku karere, hanyuma imboni z’imiyoborere myiza ziri mu tugari zikagira uruhare mu gusobanurira abaturage ibijyanye n’ibyifuzo byabo.

François Habitegeko, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, ati “Muri buri kagari hari imboni z’imiyoborere myiza eshatu. Zidufasha guha abaturage igisubizo ku byo bifuje mu igenamigambi. Ibitekerezo bitazamutse zikabasobanurira impamvu y’uko wenda byazakorwa n’umuganda cyangwa bikazakorwa mu igenamigambi rikurikiraho”.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Gasana Emmanule, avuga ko muri rusange atishimiye amanota abaturage bahaye ubuyobozi bubahagarariye, ariko ko yizeye ko ubukangurambaga bagiye gukora mu turere twose two mu Majyepfo binyujijwe mu marushanwa, bizazamura uko biyumva mu buyobozi bubegereye.

Mu Majyepfo nta karere na kamwe kaje mu ibara ry'icyatsi (Kuva ku manota 75% kuzamura)
Mu Majyepfo nta karere na kamwe kaje mu ibara ry’icyatsi (Kuva ku manota 75% kuzamura)

Ati “Ni amarushanwa ku isuku n’isukura, ku kurwanya ruswa, imitangire ya serivisi, umuco, siporo, imbyino n’imihamirizo, n’ibindi bikorwa by’iterambere birimo n’imihigo. Bizakorwa kuva muri uku kwa 12 kuzageza mu kwa 3 k’umwaka utaha wa 2020”.

Biteganyijwe ko ubu bukangurambaga buzatangizwa ku cyumweru tariki 8/12/2019, bukazakorwa mu byiciro binyuranye bitewe n’ibyo abantu basanzwe bakora cyangwa aho batuye, urugero nk’imboni za Nyungwe, imboni z’imipaka n’imboni z’ibidukikije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka