Leta irashaka ko nta gikomoka ku nka gipfa ubusa

Mu myaka itatu ishize inka mu Rwanda yatangaga inyama, amata, uruhu n’ifumbire(rimwe rimwe na rimwe), ndetse yanagurishwa igatanga amafaranga kandi abantu bakumva ko ibyo bihagije.

Amahembe abasha kuvamo ibikoresho binyuranye birimo ibikombe byo kunyweramo
Amahembe abasha kuvamo ibikoresho binyuranye birimo ibikombe byo kunyweramo

Uwitwa Habiyaremye Jean-Marie Vianney avuga ko yabonaga hafi y’amabagiro hose huzuye ibirundo by’amahembe n’amagufa y’inka zabazwe bitagira icyo bikoreshwa, ndetse n’icukiro ry’amase n’amayezi hamwe n’ibinono abatetsi b’isombe bajogoyeho igice cy’inyuma bakakijugunya.

Muri icyo gihe Habiyaremye ngo yahuye n’Umuyapanikazi amwigisha gushyushya ihembe ry’inka akaba yarikoramo ibikoresho bitandukanye.

Kuri ubu Habiyaremye ni umushoramari uciriritse ugeze ku gishoro cya miliyoni nka 18 z’amafaranga y’u Rwanda, kubera gutunganya no kugurisha ibikoresho bitandukanye yakoze mu mahembe, mu magufa n’amenyo y’inka.

Minisitiri w'Inganda n'Ubucuruzi, Soraya Hakuziyaremye yahuye n'abatunganya ibikomoka ku nka birenze inyama n'amata
Minisitiri w’Inganda n’Ubucuruzi, Soraya Hakuziyaremye yahuye n’abatunganya ibikomoka ku nka birenze inyama n’amata

Habiyaremye agira ati “Natangiye nkoresha amahembe yonyine, ariko kuri ubu nsigaye ntunganya n’amagufa n’amanyo bikavamo amaherena, ibikomo byo kwambara ku maboko n’urunigi rwo kwambara mu ijosi”.

Uretse imitako bambara ku mubiri, Habiyaremye atunganya ihembe ry’inka rikavamo igikombe cyo kunywesha amazi n’ibindi binyobwa, amasahane yo kuriraho ndetse n’imitako yo mu nzu.

Amahembe y'inka yari umwanda mu gihe gishize, ubu ni imari ishyushye
Amahembe y’inka yari umwanda mu gihe gishize, ubu ni imari ishyushye

We n’uwitwa Hategekimana Didius ukora bimwe na we, bari bitabiriye inama yatumijwe n’Ikigo giteza imbere ubushakashatsi mu by’Inganda (NIRDA), kikaba cyari cyahamagaye abashakashatsi n’abantu bose bagize uruhererekane mu gutunganya ibikomoka ku nka.

Habiyaremye na Hategekimana barashaka igishoro cyo kwagura inganda zabo, NIRDA na yo igashaka abantu batunganya ibiva ku nka byose ikagenera igishoro kirenga miliyoni 300 abazagaragaza imishinga ifite ireme.

Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Kampeta Pichette Sayinzoga, avuga ko usibye amata, inyama ndetse n’impu zivamo amasakoshi n’inkweto, Abanyarwanda ngo bakeneye gutekereza gukora ibikoresho byajya mu modoka zirimo guteranyirizwa mu Rwanda za ‘Volks Wagen’, ndetse n’amase cyangwa amayezi ngo bishobora kuvamo ifumbire mvaruganda.

Kampeta agira ati “Usanga amabagiro adaha agaciro ibikomoka ku nka, kuko ubu hari ibikoresho biyikomokaho byajya mu modoka, nka ziriya ntebe zakorwa mu mpu, amahembe yavamo kiriya gice cy’imbere ya shoferi cyitwa ‘dashboard’, ibinure byo mu nyama byavamo amavuta y’imodoka,…”.

NIRDA ifatanyije na Banki y’ibihugu bihuriye mu muryango COMESA yitwa TDB, bahamagaye abatunganya ibikomoka ku nka, abashakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda no mu mashuri makuru y’imyuga n’ubumenyingiro, kugira ngo babamenyeshe ko imishinga iteza imbere ibikomoka ku nka irimo guhabwa igishoro.

Abashakashatsi hamwe n'abatunganya ibikomoka ku nka bitari inyama n'amata bahuye na NIRDA
Abashakashatsi hamwe n’abatunganya ibikomoka ku nka bitari inyama n’amata bahuye na NIRDA

TDB ivuga ko ibaye itanze impano y’ibihumbi 150 by’amadolari ya Amerika (arenga amanyarwanda miliyoni 140), kugira ngo ifashe abantu gutegura neza mishinga yo kubyaza umusaruro ibikomoka ku nka, ariko ko mu gihe iyo mishinga izaba igeze igihe cyo gutezwa imbere, iyi banki ngo izatanga igishoro gihagije.

Ikigo NIRDA na cyo kivuga ko cyagiranye amasezerano na Banki ishinzwe Amajyambere (BRD), yo kuzatanga inguzanyo itagira inyungu irenga amafaranga y’u Rwanda miliyoni 300 ku mishinga yo kubyaza umusaruro ibikomoka ku nka.

Kuri ubu inka zo mu Rwanda zose zirabarirwa hagati ya 1,200,000 na 1,300,000, nk’uko bitangazwa n’Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB).

NIRDA imaze no gushyiraho igihembo cy’amafaranga arenga miliyoni 300 ku bazagaragaza imishinga ifite ireme mu gutunganya ibikomoka ku biti, ndetse n’andi miliyoni 300 ku bashobora gutunganya no gucuruza neza ibikomoka ku mboga n’imbuto.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka