Uhiriwe Byiza Renus yegukanye Rwanda Cycling Cup 2019 (AMAFOTO)

Mu isiganwa rizwi nka Rwanda Cycling Cup ryari rimaze amezi atanu rikinwa, ryasojwe ritwawe na Uhiriwe Byiza Renus wa Benediction Cup

Mu isiganwa rya munani ari naryo rya nyuma mu masiganwa agize Rwanda Cycling Cup 2019, abasiganwa bahagurutse Kimironko berekeza mu karere ka Rwamagana, aho bageze bagakata bagaruka i Kigali.

Mu nzira iva Kimironko berekeza Rwamagana, abakinnyi ba Benediction bagendaga bacungana n’aba Les Amis Sportifs, ariko bagera Rwamagana Manizabayo Eric ayoboye isiganwa, ariko baza kugera Kimironko Munyaneza Didier ari imbere y’abandi, akurikiwe na Gahemba Bernabé ndetse na Nsabimana Jean Baptiste.

Bakigera Kimironko nyuma yo gukora intera ya Kilometero 100.6, abakuru bagomba kuzenguruka indi ntera ya Kilometero 13.4 inshuro ebyiri, abakiri bato bakazenguruka inshuro imwe mu gihe abakobwa bahise basoza.

Mu kuzenguruka bageze muri Kigali, Munyaneza Didier yakomeje kuyobora isiganwa, aza no gusoza ku mwanya wa mbere, akurikirwa na Areruya Joseph wahageranye na Manizabayo Eric ariko Areruya Joseph amutanga kwambuka umurongo.

Nyuma yo gusoza amasiganwa yose, Uhiriwe Byiza Renus ku giteranyo cy’amanota ni we waje k mwanya wa mbere, ikipe ye ya Benediction Excel Energy iza ku mwanya wa mbere mu bagabo n’abagore, mu gihe Les Amis Sportifs yegukanye umwanya wa mbere mu bakiri bato.

Mu bakobwa, Ingabire Diane ni we wegukanye agace k’uyu munsi Ingabire Diane wa Benediction Excel Energy yaje ku mwanya wa mbere akoresheje amasaha atatu, iminota 14 n’amasegonda 14, bituma nawe yegukawa iri siganwa muri rusange.
Uko isiganwa rya nyuma ryagenze mu mafoto

Gutanga ibihembo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka