Icyari ubwanikiro bw’ibigori cyahindutse aho babumbira amatafari

Mu Kagari ka Mburabuturo, Umurenge wa Muko mu Karere ka Musanze ubwanikiro bwubakiwe kwanikwamo umusaruro w’ibigori, bumaze igihe bubumbirwamo amatafari ya rukarakara.

Ibi biti ni byo byagenewe kwanikaho ibigori
Ibi biti ni byo byagenewe kwanikaho ibigori

Abaganiriye na Kigali Today bavuze ko babutijwe n’ubuyobozi bwo muri ako gace kugira ngo amatafari atanyagirwa.

Umwe muri bo witwa Kabera yagize ati “Aya matafari turi kubumba ni ayo gufasha bagenzi bacu badafite amacumbi, nta handi hantu twari kubona hisanzuye kandi hasakaye bituma twifashisha ubu bwanikiro butuma tubona uko tubumba haba mu gihe cy’imvura cyangwa izuba, tukabikora tudafite impungenge zo kuba yakwangirizwa n’amazi y’imvura”.

Abahaturiye bo barimo n’abatewe impungenge no kuba ubu bwanikiro bushobora gusaza butamaze kabiri, kubera ko buri gukorerwamo icyo butagenewe.

Hari uwagize ati “Kuhabumbira ni nk’aho ari amaburakindi, kuko nawe urareba niba bwarubakiwe gukoreshwa kwanikamo umusaruro w’ibigori, hakaba hari kubumbirwa amatafari, ubu se bananiwe kwigengesera bakangiza biriya biti bibwubatse, mu gihe cy’isarura icyari ubwanikiro abahinzi ntibazasanga ari ikibandahuri”.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Mukasine Helene, yavuze ko ubu bwanikiro buri gukoreshwa muri iyi minsi habumbirwamo amatafari yo kubakira abatishoboye.

Yagize ati “Tumaze iminsi dufite ikibazo cy’imvura nyinshi cyane, twabikoze mu rwego rwo kwirinda ko bayabumbira ahandi hantu hadasakaye akanyagirwa bigasa nko kugosorera mu rucaca.

Duteganya ko ibikorwa byo kuhabumbira nibirangira, buzongera gukorerwa isuku, tukaba dusaba abaturage kutagira impungenge kuko tunakurikirana umunsi ku wundi imikorere y’abahabumbira, kugira ngo hatagira icyangirika bikaba byazabangamira abahinzi bazabukenera mu gihe kiri imbere babwanikamo imyaka yabo”.

Hari abaturage banavuga ko batacyanika umusaruro wabo muri ubu bwanikiro kubera ko umusaruro wibwaga n’abatarigeze bamenyekana bigasa n’aho bahingira abajura.

Kuri iki kibazo, uyu muyobozi yagize ati “Ibyo koko byagiye bibaho, aho abahinzi ku giti cyabo banikagamo umusaruro w’ibigori ariko ntubagarukire wose kubera kwibwa.

Turi gukora ubukangurambaga ku bahinzi bishyize hamwe muri koperative kugira ngo abe ari bo babukoresha, kugira ngo bizanaborohere kubungabunga umusaruro uzaba urimo bikureho za mpungenge z’abajya bawushyiramo ukibwa”.

Mu bice bitandukanye byo mu gihugu bikunze kugira umusaruro mwinshi w’ibigori hagiye hubakwa ubwanikiro kugira ngo bifashe abahinzi kugira aho banika ibigori, bibirinde kwangirika kwa hato na hato.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka