Ibyo wamenya ku ishusho y’ikiganza yubatswe muri Kigali Convention Centre

Benshi bagihuje n’inama mpuzamahanga ya 20 kuri SIDA n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina (20th International Conference on AIDS and Sexually Transmitted Infections in Africa -ICASA), iheruka kubera mu Rwanda, hari bavuze ko iki kiganza ari ikimenyetso gihamagarira abantu kwirinda SIDA, mu gihe hari n’abavuze ko iki kiganza cyashyizweho mu rwego rwo gutaka umujyi ngo urusheho kuba mwiza.

Gusa nanone hari bake bagerageje kuvuga iby’iki kiganza, impamvu cyubatswe, ndetse n’uwagishushanyije, ariko noneho amakuru kuri cyo yashyize aramenyekana.

Kuri uyu wa mbere tariki 09 Ukuboza, u Rwanda rwakiriye umuhango mpuzamahanga wo gutanga ibihembo ku kurwanya ruswa, umuhango ubaye ku nshur ya kane, ariko ukaba ari bwo bwa mbere ubereye ku mugabane wa Afurika.

Ni umuhango witabiriwe na Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad al-Thani, ari na we washyizeho ibi bihembo, na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, n’abandi banyacyubahiro barimo na Perezida wa Namibia Hage Gottfried Geingob.

Iki gishushanyo cyatashywe na Emir wa Qatar hamwe na Parezida Kagame, cyashushanyijwe n’umunyabugeni ukomoka muri Irak Ahmed Albahrani.
Kigaragaza gukorera mu mucyo ndetse icyerekezo cya Emir wa Qatar mu kurwanya ruswa, kandi gishushanyije ku buryo buri cyuma gihagarariye buri gihugu cyose cyo ku isi.

Albahrani yabwiye ikinyamakuru Gulf Times ati “Iki gihangano kigaragaza gukorera mu mucyo, binyuze muri za mpandeshatu ziyigize.

Buri gice kigize iki kiganza ni igihugu cyo ku isi, bisobanuye ko isi yose igomba guhangana n’ iki cyorezo (ruswa), cyashegeshe abantu ibihumbin’ibihugu binini. Muri macye, iki gihangano kirasobanura icyerekezo cya Emir wa Qatar”.

Iki kiganza gikozwe mu byuma bikomeye bihurijwe hamwe mu buryo bw’ubugeni bigakora ikiganza kinini kiriho n’intoki zacyo zose eshanu, kireba mu kirere.

Umunyabugenzi Albahrani, watuye muri Qatar kuva mu 1999 yavukiye mu mujyi wa Tuarej hafi y’uruzi rwa Euphrates, hafi ya Babel mu 1965.

Azwiho gukora ibihangano by’ubugeni ahanini bigaragaza amateka yak era bigaragaza ubutumwa kandi bigakora no ku buzima bw’ubu.

Ibihangano bye bikunze kwibanda kuri politiki, iyobokamana ndetse n’ibyamamare ahanini biba bifite intwaro nini.

Kuba yarabaye mu buhungiro igihe kinini, Albahrani, akoresha ibihangano bye mu kugaragaza ko yatandukanyijwe n’aho akomoka.

Yahanze ibibumbano bitandukanye muri Baghdad no mu yindi mijyi inyuranye ku isi.

Ibihangano bye byamenyekanye cyane harimo Green Art, Dubai, Bisan Hall, ndetse ni na we wakoze inziga (uruziga) zigize ikirango cy’imikino ngororamubiri (Olimpic Rings) kikaba kiri muri sitade mpuzmahanga ya Khalifa iri i Doha muri Qatar.

Yakoze ibihangano muri Bayfront Park, Miami, muri Florida n’ikibumbano cya Charlie Chaplin, Mother Theresa, icya Michael Jackson, n’ibindi.

Igihangano cye cyaherukaga ni icy’igikombe cya 24 cy’umukino wa Gulf.

Yagize ati “Kuri jye, mu bijyanye n’uko abantu bambona, kwamamara no kugaragara, igikombe cya Gulf ni ingenzi cyane, ariko gukora kuri ibi bihembo byo kurwanya ruswa, ni ikintu umunyabugeni uwo ari we wese ku isi yakwishimira. Ariko nanone kuri jye nk’umuhanzi, i’ikorwa byiza ntibiraza”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turakeje nyeucubahiro President Kagame kuruwo mugambi wo kurwanya Ruswa ! Ryswa n ikiza kizingamitse Afrika yose nabayikomokamwo!!
Ese ibihugu vyise u Rwanda rwobibera urumuri !!

Justine Nkurunzuza yanditse ku itariki ya: 10-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka