Ruswa yakubitiwe inyundo mu Mujyi wa Kigali: Amafoto
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Ukuboza 2019, mu Rwanda habereye igikorwa cyo Guhemba indashyikirwa mu kurwanya Ruswa , kitwa Anti Corruption Excellence Award 2019, gitegurwa n’umuyobozi w’ikirenga wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad al Thani ari na we cyitiriwe.
Iki gikorwa cyo guhemba izi ndashyikirwa mu kurwanya Ruswa cyabimburiwe n’umuhango wo kumurika ikirango cy’ikiganza kigaragaza umucyo(Transparency) iki gikorwa kikaba cyari kiyobowe na Perezida Kagame ndetse na Sheikh Tamim bin Hamad al Thani .
Nyuma yo kumurika icyo kirango abayobozi barimo Perezida Paul Kagame; Perezida wa Namibia, Hage Gottfried Geingob, Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar (Emir) Sheikh Tamim bin Hamad al Thani, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, Gianni Infantino; na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU), Moussa Faki Mahamat; bafashe utunyundo basenya ikirango cya Ruswa mu Rwego rwo kugaragaza ko Bakeneye ibihugu bitarangwamo ruswa.
Dore mu mafoto uko byari bimeze aba bayobozi basenya Ruswa
Kureba andi mafoto ya Anti Corruption, kanda hano
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|