Abahanga b’Abashinwa baje gukora ubushakashatsi ku mabuye y’agaciro mu Rwanda

Abashinwa 47 b’abahanga mu by’umutungo kamere wo mu butaka baje gukora ubushakashatsi ku mabuye y’agaciro ari mu butaka bw’u Rwanda, bakaba barageze mu gihugu ku wa gatanu tariki 6 Ukuboza 2017.

Ni itsinda rya mbere rije gukora icyo gikorwa, rikaba ryitezweho kugaragaza ahari amabuye y’agaciro, igikorwa kizamara imyaka itatu kikazashyigikirwa n’ikigo kibizobereyemo cya China Mineral Assessment Satellite kiri mu Bushinwa.

Icyo gikorwa kizibanda ku gusuzuma ubwoko bw’amabuye y’agaciro ari mu Rwanda, ubwiza bwayo ndetse n’ingano yayo.

Abo bahanga bazajya mu misozi, mu nzuzi n’imigezi, aho Leta yari yarakoreye isuzuma rikerekana ko hari amabuye y’agaciro nko mu karere ka Gicumbi, Karongi, Nyamasheke, Rusizi, Nyamagabe na Rulindo, bakaba baje nyuma yo gukora ibikorwa nk’ibyo muri Tanzania, Zambia, Madagascar n’ahandi.

Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda, Henry Rao Hongwei, yavuze ko ari byiza kuba u Rwanda rugiye gukoresha izo nzobere.

Ati “Twishimiye ko u Rwanda rugiye gukoresha abahanga ba mbere ku isi mu by’amabuye y’agaciro, cyane ko babikoze mu bihugu byinshi bya Afurika. Twizeye ko bazaha Leta y’u Rwanda amakuru y’ingirakamaro”.

Ubwo bushakashatsi bugiye kuba nyuma y’isinywa ry’amasezerano hagati y’Ubushinwa n’u Rwanda, ku ihanahana ry’ikoranabuhanga mu by’amabuye y’agaciro, ku bumenyi n’inararibonye biciye mu mahugurwa. Amasezerano akaba yarashyizweho umukono muri Kamena 2018.

Ambasaderi Hongwei ati “Twishimiye ko amasezerano twasinyanye agiye gushyirwa mu bikorwa. U Rwanda ni igihugu gifite amabuye y’agaciro. Ni ishema kuri twebwe niba u Rwanda rwungukiye ku nzobere mu by’amabuye y’agaciro, twizera ko ibi bizagira uruhare mu izamuka ry’ubukungu bw’igihugu”.

Imibare igaragaza ko u Rwanda rwohereje hanze amabuye y’agaciro ya miliyoni 370 z’amadolari ya Amerika muri 2017, mu gihe rwari rwohereje afite agaciro ka miliyoni 350 z’amadolari ya Amerika umwaka wawubanjirije.

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe mine, gaze na peteroli, Francis Gatare, avuga ko igabanuka ry’amafaranga yinjiye muri 2016, ryatewe n’igabanuka ry’igiciro cy’amabuye y’agaciro ku isoko mpuzamahanga, kubera ko yabaye menshi aturutse mu bihugu bijyanayo menshi cyane.

Gatare arongera ati “Izi nzobere zizakorana n’abakozi bacu, bivuze ko bazabakuraho ubumenyi batari basanganywe. Tuziga ikoranabuhanga ryabo n’ubumenyi bityo twunguke ubunararibonye, bikazahita bigira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bwacu”.

Ati “Abakozi bacu bazajyana n’izi nzobere bityo bamenye uko amabuye y’agaciro avumburwa, ikoranabuhanga ndetse n’uko atunganywa”.

Irindi tsinda ry’izo nzobere rizaza umwaka utaha bakazahita baba 118, bityo bakagera ahari amabuye y’agaciro hose muri ya myaka itatu.

Ubu u Rwanda rwarangije kubaka uruganda ruzatunganya zahabu rwatwaye miliyoni eshanu z’amadolari ya Amerika, rukaba rwubatswe mu gace kahariwe inganda gaherereye i Masoro mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Urwo ruganda rwiswe ‘ALDANGO’, biteganyijwe ko ruzakira zahabu yo mu gihugu ndetse n’izazanwa n’abazaturuka hirya no hino ku isi.

Ukuriye iryo tsinda ryageze mu Rwanda Dr. Liu Ziao Yang, yagize ati “Nk’uko twabikoze mu bindi bihugu bya Afurika, u Rwanda rugiye kuva ku rwego ruto rw’iby’amabuye y’agaciro rujye ku rwego rwisumbuye. Ibi bizasaba rero ko igihugu kibona ikoranabuhanga rihagije, ubumenyi n’abahanga babifitemo ubunararibonye biciye mu bufatanye”.

Yongeyeho ko na bo ari abahanga muri iyo mirimo kandi bakoranye n’ibigo bikomeye ku isi bikora mu by’amabuye y’agaciro, bityo bakizera ko bazagera ku byo u Rwanda rubategerejeho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka