Ababaruramari b’umwuga bitezweho kuzamura ubukungu bw’igihugu

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe guteza imbere ibaruramari mu Rwanda, ICPAR, buratangaza ko guteza imbere ubukungu bw’igihugu bitashoboka mu gihe hatari ababaruramari b’umwuga bahagije.

Aba bari mu bamaze iminsi bakora ibizamini bizabageza ku rwego rwo kuba abanyamwuga mu by'ibaruramari
Aba bari mu bamaze iminsi bakora ibizamini bizabageza ku rwego rwo kuba abanyamwuga mu by’ibaruramari

Ibi ubuyobozi burabivuga mu gihe mu bice bitandukanye by’igihugu hamaze iminsi habera ibizamini, biri gukorwa n’ababaruramari bazavamo abanyamwuga bo ku rwego mpuzamahanga.

Ni ibizamini bimaze iminsi biri gukorerwa ku ma site atandatu yo mu gihugu, biha umucungamari ubushobozi bwo kubona impamyabumenyi ya CPA (Certified Public Accountant) n’ibyo ku rwego rwa CAT (Certified Account Technician).

Ibi bisobanuye ko ababyitwaramo neza ari bo baba bari ku rwego rw’ababaruramari b’umwuga nk’uko Muhire JMV, Umuyobozi ushinzwe amasomo mu Kigo ICPAR yabibwiye Kigali Today.

Muhire JMV, Umuyobozi ushinzwe amasomo mu Kigo ICPAR
Muhire JMV, Umuyobozi ushinzwe amasomo mu Kigo ICPAR

Yagize ati “Kugira ngo umuntu yitwe umubaruramari w’umwuga ntibihagije ko aba afite impamyabushobozi y’amashuri yisumbuye cyangwa kaminuza gusa, ni ngombwa ko aba yarakoze ibizamini bishingiye ku bipimo ngenderwaho mpuzamahanga by’ababaruramari kandi akabitsinda neza.

Nyuma yaho ni bwo asabwa kwiyandikisha mu rugaga rw’ababaruramari, akagengwa n’amategeko mu byerekeranye n’imikorere n’imyitwarire, kugira ngo ahore afite ubumenyi ku mategeko mashya n’ibindi bigenda bivuka muri uyu mwuga, kugira ngo babashe kwitwara neza mu kazi kabo ka buri munsi. Ikindi ni uko baba bafite ububasha bwo gukorera mu gihugu cyangwa hanze yacyo”.

Mu mwaka wa 2008, mu Rwanda ababaruramari b’umwuga bavuye kuri batatu ubu bageze kuri 600 bujuje ibipimo ngenderwaho by’ababaruramari b’umwuga.

Aba baba bafite ubumenyi bwimbitse mu gukora igenzuramutungo, gutanga inama mu bijyanye n’imisoro, ku buryo baba bashobora no kubikora ku rwego mpuzamahanga.

Abamaze iminsi bakora ibizamini bibategura kugera kuri uru rwego barimo uwitwa Ntirizinduka Benoit, usanzwe ari umubaruramari mu Akarere ka Ngororero.

Ygize ati “Nubwo mfite ubunararibonye bw’imyaka irenga icyenda mu kazi k’ibaruramari, byari ngombwa ko nongeraho n’aya masomo atuma tuba abanyamwuga ba nyabo, tukaba ku rwego mpuzamahanga.

Hakenewe ababaruramari b'umwuga mu kurinda ibigo bya Leta n'ibyabikorera kugira ubukungu bujegajega
Hakenewe ababaruramari b’umwuga mu kurinda ibigo bya Leta n’ibyabikorera kugira ubukungu bujegajega

Rimwe na rimwe hari amakosa agenda akorwa mu kazi bitewe n’ubumenyi bucye, aha rero dufashwa kumenya uko umuntu yakwirinda guhuzagurika mu kazi, ni ibintu bizadufasha ku ruhande rwacu nk’abantu bazaba babitsinze neza, ariko bifashe n’igihugu dukorera”.

Muri uyu mwaka wa 2019 abantu 1,708 bo mu gihugu hose barimo abarangije amasomo y’ibaruramari mu mashuri yisumbuye na Kaminuza, ni bo bari gukora ibi bizamini bikozwe ku inshuro ya 15.

Abiga aya masomo abategura kuba ababaruramari b’umwuga bayakurikirana muri za kaminuza ziba zifitanye amasezerano n’Ikigo ICPAR, kivuga ko kugira ngo igihugu kigire abanyamwuga mu by’ibaruramari, bisaba kubitegura hakiri kare, dore ko mu myaka 15 iri imbere, u Rwanda ruzaba rukeneye nibura abanyamwuga mu by’ibaruramari batari mu nsi y’ibihumbi birindwi mu bigo bya Leta hatabariwemo iby’abikorera.

Ibizamini nk’ibi bikaba bikorwa kabiri mu mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka