RIB yafunze uwashakaga guha ruswa umugenzacyaha

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafunze uwitwa Munyaneza Sylvestre wafashwe aha ruswa umugenzacyaha, kugira ngo arekure uwitwa Niyoyita Jean Baptiste uregwa ubujura.

Uyu mugabo ukekwaho iki cyaha, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rukumberi mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba.

RIB yangaje ko ishimira uwo mugenzacyaha wafashe uwashakaga kumuha ruswa, kandi igakomeza gushikariza n’abandi bagenzacyaha gukomeza umuco wo kwanga no kurwanya ruswa.

Itegeko rihana ruswa mu ngingo yaryo ya kane, riteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yashakaga gutanga, yatse cyangwa yakiriye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubu koko mu Rwanda nta yindi nkuru ifatika yafasha mu iterambere ry’abanyarwanda yabaye uyu munsi? Sinumva inkuru y’uwakoze akazi ashinzwe. RIB ishinzwe gukurikirana abanyabyaha, none yabikoze. So inkuru ni iyihe?

Karangwa yanditse ku itariki ya: 11-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka