Amateka ya Uwanyirigira utarigeze atekereza ko yaba Meya

Uwanyirigira Marie Chantal w’imyaka 38 y’amavuko, watorewe kuyobora akarere ka Burera kuwa gatanu tariki 6 Ukuboza 2019, atangaza ko atari yarigeze atekereza ko yaba umuyobozi ku rwego rwo kuyobora akarere.

Uwanyiligira Marie Chantal watorewe kuyobora Akarere ka Burera
Uwanyiligira Marie Chantal watorewe kuyobora Akarere ka Burera

Uwo mubyeyi wavukiye mu murenge wa Rusarabuye mu karere ka Burera, asanzwe yari asanzwe umukozi w’akarere ka Burera aho yari ayoboye ishami ry’uburezi.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today ubwo yari amaze gutorerwa kuyobora aka Karere ka Burera, yatangaje ko yavutse ku itariki 04 Kamena 1981, akaba amaze imyaka 17 ashakanye na Twizerimana Razalo.

Yagize ati “Maze imyaka 17 nshakanye na Twizerimana Razalo, nka Razalo wo muri Bibiliya (aseka), tubyarana abana bane”.

Uwo mugore wize amashuri abanza mu murenge avukamo wa Rusarabuye, mu kigo cy’amashuri abanza cyitwaga Ruhanga, ubu kikaba cyitwa Urwunge rw’amashuri rwa Ruhanga, yarangirije amashuri abanza muri icyo kigo ajya mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa 1995.

Avuga ko kwiga amashuri yisumbuye bitamworoheye, kuko yize ahinduranya ibigo kubera intambara z’abacengezi.

Agira ati “Amashuri yisumbuye nayize mu bigo byinshi kubera igihe cy’umutekano muke, mu ntambara y’abacengezi. Nize mu ishuri ry’abakobwa ry’i Muramba mu mwaka wa mbere, icyo gihe twigaga ibihembwe bibiri (semestre), mpava njya muri TTC Kirambo kubera umutekano muke wari i Muramba mu ntambara z’abacengezi”.

Avuga ko muri TTC Kirambo atahatinze kuko na ho hatewe n’abacengezi, ahita yimukira mu ishuri ry’Inderabarezi Rusange ku kigo cy’Itorero ry’Ivugabutumwa mu Rwanda ryo muri Butaro.

Uwanyirigira akirangiza amashuri yisumbuye, yakoze akazi k’ubwarimu, aho mu mwaka wa 2006 yakoze ikizamini cyahabwaga abarimu bamaze imyaka ibiri mu kazi cyitwaga ‘Mature’, agitsinze ajya kwiga mu ishuri rikuru Nderabarezi rya Kigali ryahoze ari KIE, aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0) mu mwaka wa 2010.

Uwanyirigira nyuma yo kubona A0, ntabwo yigeze ahagarika kwiga kuko ubu ari kwiga muri Kaminuza ya Kigali, mu rwego rwa Masters mu ishami ry’inderabarezi.

Uwanyirigira wari umukozi w’akarere ka Burera mu ishami ry’uburezi ushinzwe amashuri y’inshuke, amashuri abanza n’amasomero y’abakuru, yavuze ko mu migambi ye nubwo atatekerezaga ko azaba umuyobozi w’akarere, ariko ngo yumvaga afite inzozi zo kuzamuka mu nzego ari nako atera imbere.

Nyuma yo gutorerwa kuyobora Akarere ka Burera, yahise arahira
Nyuma yo gutorerwa kuyobora Akarere ka Burera, yahise arahira

Yagize ati “Oya, mu migambi yanjye ntabwo natekerezaga wenda kuba Meya, ariko numvaga mfite inzozi zo kuzamuka ntera imbere, ngirango ni nabyo byamfashije kugira ngo ngire n’icyizere cyo kumva nakwiyamamaza.

Maze kureba ibisabwa muri komisiyo y’amatora nkumva ndabyujuje, numvise nifitiye icyizere kandi nkabona mfite n’ubunyangamugayo mu baturage kandi mbana na bo umunsi k’uwundi”.

Akomeza agira ati “Ibyo byose narabitekereje numva nshobora kugirirwa icyizere. Ubwo rero naragerageje ku bw’amahirwe nyine ni aya Nyagasani birahura, none abaturage bangaragarije icyizere ndatorwa”.

Uwanyirigira avuga ko imirimo yose yakoze, yayikoze mu burezi, aho yabaye umurezi mu mashuri abanza, aba n’umurezi mu ishuri ryisumbuye rya Runaba.

Nyuma yakoze akazi akorera ku masezerano, yigisha abarimu biga mu ishuri rikuru Nderabarezi rya Kigali muri gahunda ya ‛Iyakure’, abigishiriza muri ISAE Busogo no mu ishuri ryisumbuye rya Musanze (Ecole des sciènces de Musanze), aho yigishaka isomo ry’ubumenyi bw’isi.

Uwanyirigira yabaye umukozi w’umurenge wa Rusarabuye ushinzwe uburezi kuva muri 2011 kugeza muri 2016, aho yatsinze ikizamini cy’akazi kimwinjiza mu buyobozi bw’ishami ry’uburezi mu karere ka Burera, ari naho yakoraga kugeza ubwo atorewe umwanya wo kuyobora akarere.

Uwanyirigira usanzwe ari n’umuhuzabikorwa wungirije w’inama y’abagore mu karere ka Burera, arasaba ubufatanye bw’inzego z’ubuyobozi n’abaturage muri rusange, kugira ngo abashe gusohoza neza inshingano ashinzwe.

Ati “Icyo nsaba abaturage bangiriye icyizere bakantora ni ubufatanye, haba ku baturage, haba no ku zindi nzego dukorana kunyegera tukajya inama kugira ngo tubashe gukemura ibibazo bihari, byugarije abaturage cyane nk’akarere kari ku mupaka.

Hari ibibazo by’ibiyobyabwenge na magendu byambukiranya umupaka, ibyo byose birasaba ubufatanye kugira ngo tubashe kubisohokamo”.

Uwanyirigira Marie Chantal, watorewe kuyobora Akarere ka Burera asimbuye Uwambajemariya Florence wagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba.

Yatorewe ku bwiganze bw’amajwi 155 ku bantu 204 bari bagize inteko itora, aho Niwewanjye Yvette bari bahanganye yagize amajwi 49.

Andi matora yabereye mu Karere ka Burera, ni ayo gusimbuza Perezida w’Inama Njyanama y’ako karere, aho hatowe Izamuhaye Jean Claude usanzwe ari umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), umwanya asimbuyeho Dr. Faustin Habineza uherutse kuba Senateri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Uyu mubyeyi turamwishimiye kdi natwe abaturage tuzafatanya kubaka igihugu

Agathe Uwiringiyimana yanditse ku itariki ya: 17-12-2019  →  Musubize

Ndashimira abagize inteko y’ itora ko bitoreye inyangamugayo,nshimira abatowe ko bagiye gukomeza guteza imbere akarere ka Burera,mbifurije ishya n’ihirwe ,Jean Claude courage!

Eldad Willy yanditse ku itariki ya: 8-12-2019  →  Musubize

Nibyo rwose.uwomubyeyi yarabiharaniye.

Twahirwa bonne yanditse ku itariki ya: 7-12-2019  →  Musubize

Yeweee TUMUSABIYE GUHIRWA N’UBUYOBOIZI KANDI ABO AYOBORA BAKAMWEMERA BASHIRA MUBIKORWA IBYUBAKA U RWANDA BY’UMWIHARIKO N’AKARERE BARIMO.

Gajuve Laurencium yanditse ku itariki ya: 9-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka