Ubwoba bwo guhomba ntibukwiye kubera urubyiruko imbogamizi mu guhanga imirimo

Mu gihe urubyiruko rushishikarizwa kwihangira imirimo bityo rugatanga akazi aho gutegereza kugahabwa, hari abavuga ko batabigeraho kubera gutinya guhomba ntaho baragera.

Bamwe mu banyeshuri biga iby'ububyaza muri Kaminuza y'u Rwanda bitabiriye iyi nama
Bamwe mu banyeshuri biga iby’ububyaza muri Kaminuza y’u Rwanda bitabiriye iyi nama

Urubyiruko rwiga muri Kaminuza y’u Rwanda rwabigaragaje mu biganiro byateguwe n’abiga mu ishami ry’ububyaza, byabereye mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye, tariki 7 Ukuboza 2019.

Ibi biganiro byari bigamije kwereka urubyiruko ko bakwiye gutangira kaminuza bafite intego, bagatangira guteganyiriza umurimo bazashoramo bahereye no kuri buruse bahabwa, nk’uko bivugwa na Elie Boramungu na we wize iby’ububyaza, akaba akomeje gukorana n’ihuriro ry’abanyeshuri babwiga muri UR.

Agira ati “Burya iyo umuntu abayeho afite intego, ibintu byose ashobora kubikora. Urabona buruse ni ibihumbi 40. Nk’abiga iby’ubuganga biyegeranyije, buri wese akajya azigama ibihumbi 10 ku kwezi, nyuma y’imyaka ine cyangwa itanu baba bamaze kugira ayo baheraho mu gushinga Clinique (ivuriro).”

Icyakora, Francine Benegusenga wiga mu mwaka wa gatatu mu by’ububyaza we avuga ko muri rusange urubyiruko rutinya kwihangira imirimo kubera ubwoba.

Agira ati “Amahirwe yo tuba tuyabona, ariko ubwoba bwo guhomba iteka buradutsinda, kuko tuba tureba abandi batangira nyuma y’igihe gitoya bakaba barahombye.”

Gérard Mporanayo, umuyobozi wa kampani Employment and youth empowerment solution, yarangije kaminuza mu mwaka ushize wa 2018, ariko iyi kampani yahanze ubu ikoresha urubyiruko rutari rukeya mu mirimo yo kwigisha urubyiruko rwo muri kaminuza ibijyanye no kwihangira imirimo no kubahuza n’amabanki.

Avuga ko ubwoba butagombye kubera urubyiruko imbogamizi mu mikorere. Ati “Ubwoba burahari kugira ngo tudashyira amafaranga atakagombye kujya no kuduha umurongo twakagombye kugenderamo. Ntabwo bugomba kutubera inzitizi yo kugera ku byo twifuza.”

Atanga urugero rw’ikiraro kiriho igiti kimwe agira ati “Umuntu ashobora kukigendaho, yagera hagati akagira ubwoba bwo kugwa mu mugezi, ariko gusubira inyuma bitera ubwoba kurusha gukomeza imbere. Intambwe ya mbere iyo uyiteye, gusubira inyuma ntibiba bigishobotse.”

Abiga iby'ububyaza muri Kaminuza y'u Rwanda bateguye inama ishishikariza urubyiruko gutinyuka rukihangira imirimo
Abiga iby’ububyaza muri Kaminuza y’u Rwanda bateguye inama ishishikariza urubyiruko gutinyuka rukihangira imirimo

Icyakora Esther Iyaduhaye na we w’urubyiruko, ahereye ku kuba hari abatinya guhanga imirimo batinya guhomba kuko babibonye ku bandi, atekereza ko hakwiye kubaho ubushakashatsi bugaragaza impamvu yabyo n’uko byakemurwa.

Ati “Leta ikwiye gukora ubushakashatsi kuri bizinesi zitangira zigahita zisenyuka, hakumvwa ikibazo kibitera n’uko byakemuka, bityo n’abandi bifuza guhanga imirimo bakabigenderaho.”

Mporanayo yongeraho ko no gutsindwa ubwabyo ntacyo bitwaye kuko bituma umuntu amenya uko ubutaha azabyitwaramo.

Gusa, ngo kugira ngo umuntu adahomba nabi, akwiye kwiga kuzamuka buke buke, adahereye kuri byinshi kuko icyo gihe iyo ahombye kongera gutangira byamugora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Kbsa kbsa igihe kirageze ngo urubyiruko dutekereze kwiteganyiriza n’ishoramari nta kwitinya cyangwa gutinya igihombo! Live long kuri aba banyeshuri kubw’inama zanyu

Protogene yanditse ku itariki ya: 10-12-2019  →  Musubize

Tee nkurubyiruko tugira ikibazo cyo kwitinya, ariko nanone iyo tubonye bagenzi bacu babashije kwesa imihigo kandi nabo Ari abajene nkatwe bidutera ishema ryo gukora kuko tubegera tukaganira nabo bakatwungura byinshi.

Twese tugomba kumenya ko ejo heza hacu hari mubiganza byacu, bityo tugomba kubitegura hakiri kare twirinda ibigusha ahubwo tugakora n’umwete.

Baptiste yanditse ku itariki ya: 10-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka