Uko Cpl. Ntamfurayishyari yarokoye Abatutsi akabahungishiriza i Burundi

Mu 1994 Ntamfurayishyari Silas utuye mu Murenge wa Ririma mu Karere ka Bugesera Intara y’Iburasirazuba, yari umusirikare ufite ipeti rya Kaporari (Cpl.) muri EX-FAR.

Ntamfurayishyari ubu arafasha inzego zitandukanye mu biganiro by'Ubumwe n'Ubwiyunge
Ntamfurayishyari ubu arafasha inzego zitandukanye mu biganiro by’Ubumwe n’Ubwiyunge

Ntamfurayishyari yegeze mu yahoze ari Komini Gashora kubera akazi ka gisirikare yakoreraga mu Kigo cya Gako, ubu ni mu Karere ka Bugesera.

Uyu mugabo wavukaga mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri aho yabonaga hari abantu barangwa n’amacakubiri, avuga ko iwabo mu muryango ntayahabaga, ariko akababazwa no kubona Abatutsi bakorerwa ihohoterwa.

Ntamfurayishyari avuga ko yashatse kumenya impamvu ubwoko bw’Abatutsi butotezwa akabiburira igisubizo, bituma ashaka indangamuntu yanditsemo ubwoko ‘Tutsi’, maze ajya kwiyandikisha ngo agirwe umujandarume baramwangira kubera ko mu ndangamuntu ye handitsemo Tutsi.

Icyo gihe ngo yasobanukiwe neza noneho urwango Abatusi bari banzwe, maze abura uko agira asubira mu bwoko bwe bwa mbere bw’Abahutu, ari naho yaboneye amahirwe yo kwinjira mu gisirikare cya EX-FAR.

Ntamfurayishyari yabaye umusirikare muri Ex FAR ari na bwo yahungishaga Abatutsi i Burundi
Ntamfurayishyari yabaye umusirikare muri Ex FAR ari na bwo yahungishaga Abatutsi i Burundi

Ntamfurayishyari yinjiye mu gisirikare azi neza ko Abatutsi banzwe, ariko azagerageza kubafasha uko ashoboye kuko yari yaratojwe umuco wo gukundana, n’ubwo bitari byoroshye mu nshingano ze nk’umusirikare kandi ufite ipeti ryo hasi mu gihugu kirimo intambara.

Yimanye Abatusti bashinjwaga gutega mine imodoka y’umusirikare

Mu 1992 ni bwo Ntamfurayishyari yongeye kubona ihohoterwa rikorerwa Abatutsi aho abasiviri b’Abatutsi bari basigaye bazanwa gufungirwa mu Kigo cya Gisirikare cya Gako ndetse benshi bakanahicirwa.

Ntidendereza Jean Baptiste, utuye mu Karere ka Bugesera, avuga ko mu 1992 yafungiwe mu Kigo cya Giririkare cya Gako ashinjwa gutega igisasu (mine) ku modoka y’Umumajoro witwaga Uwimana, yaturikanywe na mine ahitwa i Mayange igashya n’abagenzi bagahiramo.

Ntidendereza avuga ko yabayeho nabi mu Kigo cya Gako kubera gukubitwa n’abasirikare mu gihe bari bategereje Maj. Uwimana wari ku rugamba ko azaza ngo abice, kuko ngo yari yarabujije abandi basirikare kubica.

Ntidendereza watabawe na Ntamfurayishyari mu 1992 ubwo yari afungiye mu Kigo cya Gako bamushinja gutega mine imodoka y'Umumajoro
Ntidendereza watabawe na Ntamfurayishyari mu 1992 ubwo yari afungiye mu Kigo cya Gako bamushinja gutega mine imodoka y’Umumajoro

Agira ati “Twarakubitwaga njyewe na bagenzi banjye badushinja gutega mine, ariko ntabwo byari byo. Twarafunzwe tubaho nabi, umunsi bazaga kutwica kuko Uwimana yari yaratinze kandi n’ubundi inkoni zenda kutwica, ni bwo Ntamfurayishyari yatwimanye.

Iryo joro Ntamfurayishyari ni we wari waraye izamu (Chef de Poste), baje kudutwara ngo bajye kutwica avuga ko icyo ashinzwe ari uburinzi kandi adashobora gutanga abantu yahawe kurinda ngo bajye kwicwa, ndetse avuga ko ni biba ngombwa arasa abaje kudutwara nuko baragenda”.

Kutabatanga ngo bicwe iryo joro, byatumye Ntidendereza na begenzi be bane bari bafunganywe bimurirwa i Kigali, ari naho baje kugezwa mu butabera bararekurwa barataha bagizwe abere.

Ntidendereza avuga ko Umurinzi w’igihango Ntamfurayishyari akwiye kubera Abanyarwanda bato n’abakuru urugero rw’ihame ryo gushyira imbere ubunyarwanda n’inyungu z’Abanyarwanda muri rusange.

Yahungishije Abatutsi barenga 20 bajya i Burundi kandi bose bararokoka.

Mu nzira ahamya ko itari yoroshye nk’uwari umusirikare mu ngabo zarangwagwa n’ivangura ndetse zikivanga muri Politiki y’urwango igamije gukora Jenoside, Ntamfurayishyari Silas yakomeje kwibuka ko icyo ashinzwe ari ukurokora abantu kurusha kubica.

Afashijwe n’amasengesho ndetse n’umwe mu basirikare basenganaga icyo gihe, Ntamfurayishyari yatangiye kujya yambura interahamwe Abatutsi bagiye kwicwa, akabahisha mu bihuru kugira ngo azabahungishrize i Burundi na ho atari azi neza.

Gusa ngo nk’umusirikare yarebaga ikirere kandi akamenya uko uburinzi bwa gisirikare bwitwaye, ku buryo yiyemeje guhungisha abagera kuri 20 ijoro rimwe, kandi bose bakarara bageze i Burundi nyuma yo gukora urugendo rwa kilometero zisaga 20 mu ijoro.

Agira ati “Mu Burundi sinari mpazi ariko napimaga ikirere nk’umusirikare. Byari bigoranye guhungisha mu gihe gito abantu bafite ibibazo bitandukanye by’imiryango yabo yishwe, abavandimwe bishwe, abantu bamaze igihe batarya, kunyura mu ishyamba ry’inzitane, kugenzura aho abasirikare bakambitse kandi bigakorwa nijoro”.

Ku munsi wa mbere yahungisheje hamwe n’umusirikare wamufashije abagera hafi kuri 20, ubukurikiraho yahungishije babiri ari wenyine ari na bwo yagarukaga agasanga bamenye ko ataraye mu kigo, bagashaka kumwica na we atoroka igisirikare ahungira i Burundi”.

Ntamfurayishyari avuga ko ageze mu kigo avuye guhungisha abo babiri ba nyuma, ari bwo abasirikare bake bamubwiye ko yaraye abuze kandi ko bikekwa ko yari yahungishije Abatutsi ko isaha ku isaha ari bwicwe.

Avuga ko yahise afata imbunda ye n’imyenda ashaka uko acikira i Burundi ageze hafi ku mupaka ahahisha ibikoresho bya gisirikare yambuka umupaka yakirwa bigoranye i Burundi arokoka atyo.

Perpetue Mudede yahungishijwe na Ntamfurayishyari mu gihugu cy’u Burundi

Mudede ari mu bo Ntamfurayishyari yahungishirije i Burundi
Mudede ari mu bo Ntamfurayishyari yahungishirije i Burundi

Umukecuru Perepetuwa Mudede yahungishijwe na Ntamfurayishyari mu gihugu cy’u Burundi amwambuye interahamwe zari zigiye kumwica.

Mudede avuga ko umugabo we yishwe areba maze akomeza guhunga yarataye umutwe ku buryo yisanze hafi y’ikigo cya Girisikare cya Gako afite umwana wa mwisengeneza we, atazi aho abana be 10 yabyaye bari barahungiye.

Avuga ko yabonye imodoka irimo abasirikare barimo na Ntamfurayishyari igahagarara, interahamwe zikaza ziyirukaho zikabasaba ko zakwica Mudede, ariko Ntamfurayishyari akababwira ko ako kazi ari we kareba zikagenda.

Avuga ko Ntamfurayishyari yamuhishe mu gihuru akaza kumutwara nijoro amujyanye i Burundi ari na ho yarokokeye we n’umwana wa mwisengeneza we bari kumwe.

Mudede avuga ko n’ubwo abana be barindwi mu icumi yari yarabyaye n’umugabo bishwe akabasha kurokoka, abikesha Imana na Ntamfurayishyari.

Ntamfurayishyari (ibumoso) ahabwa ishimwe ry'Ubumwe bw'Abarinzi b'Igihango
Ntamfurayishyari (ibumoso) ahabwa ishimwe ry’Ubumwe bw’Abarinzi b’Igihango

Agira ati “Ntamfurayishyari yakoze akazi gakomeye kandi keza afatanyije n’Imana mbasha kurokora ntiyari anzi sinari muzi ariko yarampishe arampungisha ndetse ni njyewe wari ugiye gutuma yicwa anzira”.

Ntamfurayishyari yagizwe Umurinzi w’Igihango ku rwego rw’igihugu

Igihugu kimaze kubohorwa, Ntamfurayishyari yagarutse mu Rwanda maze yongera gusubira mu ngabo za RDF ari na ho yahagarikiye umwuga we, ashaka umugore ashinga umuryango akomeza gutura Iburasirazuba mu Karere ka Bugesera.

Umukozi w’akarere ka Bugesera ushinzwe guhuza ibikorwa by’Itorero ry’Iguhugu n’ubukangurambaga muri rusange, Gasarabwe Canisius, avuga ko Abarinzi b’Igihango bafatiye runini inzego za Leta n’abaturage mu bijyanye n’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Ibyo babikora hagamijwe kurandura ibibazo bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge, komorana ibikomere, no kwigisha urubyiruko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ntamfurayishyari yongeye kugaruka mu Ngabo za RDF ahungutse
Ntamfurayishyari yongeye kugaruka mu Ngabo za RDF ahungutse

Agira ati “Abarinzi b’Igihango baradufasha cyane mu gutanga ibiganiro bya Ndi Umununyarwanda mu rubyiruko n’abakuze, kandi biradufasha kuko bo bigisha ibintu bazi neza babisobanura bibarimo.

Ntamfurayishyari ni Intwari n’ubwo akiriho, kuko ibyo yakoze kandi yari umusirikare wa Leta birakomeye, nta n’uwari gupfa kubikora. Akomeza rero kudufasha kubyigisha n’abandi ku buryo dutekereza ko bizakomeza kubaka urubyiruko mu gihe kizaza”.

Ntamfurayishyari avuga ko kuba ari Umurinzi w’Igihango ku rwego rw’igihugu yiteguye gutanga umusaznu uwo ari wo wose ngo Abanyarwanda bakomeze ubumwe batangiye buzira amacakubiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Baravuga ngo "Il arrive qu’un soldat desobeisse a des ordres criminels’
Uyu mugabo yabaye intwari,yabaye "NDI UMUNYARWANDA", kuko yakoze ibyiza arokora IBIREMWA MUNTU, Abatutsi baziraga uko bavutse baremwe n’Imana. Ntamfurayishyari Silas ari muri "Les Justes parmi les Nations".

NEVER AGAIN

Turibamwe yanditse ku itariki ya: 12-12-2019  →  Musubize

Yes,uru ni urugero rwiza cyane rw’umuntu utaronda amoko.Kwica umuntu waremwe nu ishusho y’Imana,ni nko kwica Imana ubwayo.Nkuko Ibyakozwe igice cya 17,umurongo wa 26 havuga,abantu twese duturuka ku Muntu umwe.Ntabwo imana izakomeza kurebera ibintu bibi bibera mu isi.Yashyizeho umunsi ntarengwa izabakura mu isi igasigaza abayumvira gusa.Hanyuma isi ikazaba paradizo,ituwe n’abantu bakundana gusa kandi bayumvira.Niwo muti w’ibibazo byuzuye mu isi.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 10-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka