Shampiyona ya Volleyball umwaka w’imikino wa 2019/2020 iratangira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 09 Ugushyingo 2019, aho imwe mu mikino izabera muri Kigali Arena
Umusaza w’imyaka 77 y’ubukure utuye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, kuri ubu aricuza kuko ab’urungano rwe bakiriho ngo bamerewe neza, mu gihe we yifuza uwamuha n’ikirahure kimwe cy’amata akamubura.
Abana b’abakobwa batewe inda bakabyara imburagihe, bahamya ko imyuga bize babifashijwemo n’umuryango ‘Safi Life Organization’ izabafasha kwikura mu bukene, bityo ntibongere kugira ibyo bararikira byatuma bashukwa bakongera guterwa inda.
Umunyamabanga uhoraho mushya muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Dusengiyumva Samuel yavuze ko agiye kwihutisha gahunda zo kuvugurura imikorere y’urwego rw’Akagari.
Umuryango Imbuto Foundation hamwe n’abafatanyabikorwa bawo, batoranyije imishinga 10 y’urubyiruko, igomba kuvamo ifasha Leta kurinda abangavu gutwita no kwandura indwara zifatira mu mibonano mpuzabitsina.
Ikipe ya Rayon Sports yongeye kubona amanota atatu imbere ya Marines, mu mukino yayitsindiye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Mu Kagari ka Songa mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, muri iyi minsi havuzwe urupfu rutunguranye rw’umusaza witwa Nkorera Yohani, wapfuye nyuma yo kurenga ku ntego yategewe n’umupfumu.
Abitabiriye ibiganiro byateguwe na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) bigamije kureba uko imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yaboneka, barasaba ko Leta yashakisha ikoranabuhanga rigezweho ryakwerekana ahari iyo mibiri kuko ngo hari aho rikoreshwa ku isi.
Mu bihe bitandukanye, mu Rwanda hatashye ubukwe buhuruza imbaga y’abantu, babutangaho ibitekerezo cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Kuri uyu wa gatatu tariki 06 Ugushyingo 2019 muri Petit Stade na Gymnase ya NPC haratangira irushanwa ryiswe Legacy ritegurwa na United Generation Basketball (UGB) n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA).
Mukagahunde Anastasie w’imyaka 65 y’amavuko warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi abonye icumbi nyuma y’imyaka irenga 10 amaze acumbikirwa n’abagiraneza.
Impuguke mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere zirasaba ko ibiganiro bivuga kuri iyi ngingo byajya biganirwa no muri gahunda zihuriza hamwe abaturage n’inteko z’abaturage, umugoroba w’ababyeyi no mu muganda ngarukakwezi.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafashe umuyobozi w’ishuri College Adventiste de Gitwe, Nshimiyimana Gilbert, ukekwaho kugira uruhare mu guhatira abana kuyoboka idini.
Mushaija Geoffrey wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru.
Nyuma y’imyaka itatu atabarizwa mu ikipe ya Espoir BBC, umutoza John Bahufite yagarutse muri iyi kipe nk’umutoza mukuru asinyamo amasezerano y’umwaka umwe.
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Mashami Vincent, yahamagaye urutonde rw’abakinnyi 27 bagomba kwitabira imikino ibiri ya Mozambique na Cameroun mu gushaka itike ya CAN.
Ubwo Perezida Kagame yakoraga impinduka muri Guverinoma ku mugoroba wo kuwa mbere tariki ya 04 Ugushyingo 2019, hirya no hino abantu batangiye kuzikoraho ubusesenguzi, cyane cyane banyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Myugariro w’umunyarwanda Abdul Rwatubyaye, yatowe n’abafana nk’umukinnyi ukunzwe n’abafana mu ikipe ye mu mwaka wa 2019
Nyuma y’uko Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, akoze impinduka mu gisirikare tariki 04 Ugushyingo 2019, kuri uyu wa kabiri tariki 05 Ugushyingo 2019 habaye umuhango wo guhererekanya ububasha hagati y’abayobozi bakuru b’ingabo bashya, n’abo basimbuye.
Uretse ubusitani buri ku isomero rusange rya Kigali (Kigali public library) ushobora kwicaramo umunsi wose ugasoma igitabo hari na interineti itagira umugozi (Wi-Fi), umujyi wa Kigali watunganyije ubundi busitani bwihariye.
Ikipe ya Musanze FC ibonye amanota atatu ya mbere ku munsi wa munani wa shampiona ya 2019-2020, nyuma yo gutsinda Gicumbi FC ibitego 3 ku busa.
Nyuma yo gutandukana n’Umutoza Henry Muinuka werekeje muri RRG BBC yamaze kubona umusimbura we, ndetse n’umutoza wungirije
Mu mukino w’umunsi wa munani wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Police FC ihatsindiye Bugesera 2-1 ihita iyobora urutonde rwa shampiyona
Ikigo cy’igihugu cy’amahoro (Rwanda Peace Academy-RPA) cyatangije amahugurwa y’ibyumweru bitatu agenewe abasirikare bo mu bihugu bigize umutwe w’ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye kurinda aho rukomeye( Easter Africa Standby Force- EASF).
Uwineza (izina yahawe) w’imyaka 17 y’amavuko, arimo gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza byatangiye ku wa mbere tariki 04 Ugushyingo 2019. Arabikora ari kumwe n’uruhinja rwe rw’ibyumweru bibiri kandi ngo yiteguye kubirangiza akazakomeza amashuri yisumbuye.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko urwego rw’ubucamanza rudashobora gukora neza, mu gihe izindi nzego zikora nabi, kimwe nuko urwego rw’ubucamanza igihe rukoze nabi, bituma n’izindi nzego zidakora uko bikwiye.
Bizimana Pierre wari mu bagombaga gukorerwa ibirori byo gusoza amasomo ya kaminuza kuwa gatanu w’iki cyumweru, yapfiriye mu mpanuka y’imodoka yabereye mu muhanda Huye-Kigali, ubwo yari ageze Kamonyi avuye ku ishami rya Kaminuza riri i Huye, aho yari avuye gufata ikanzu yari kuzambara muri ibyo birori.
Ku wa mbere tariki 04 Ugushyingo 2019, nibwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho abayobozi mu myanya y’ubuyobozi itandukanye, ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116.
Inzobere z’abaganga 18 n’abafasha b’abaganga 12 bibumbiye mu muryango w’ abaganga bita ku ndwara zifata urwungano ngogozi baturutse mu bihugu bitandukanye birimo Amerika, Australia, n’Ubaholandi barimo kuvura Abanyarwanda bakoresheje ibikoresho bigezweho.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwagaragarije Urugaga rw’abagore bashamikiye kuri FPR-Inkotanyi muri Nyarugenge, ko umuryango Nyarwanda utorohewe n’amakimbirane.
Kuva tariki ya 17 kugeza 22 Ukuboza mu Rwanda hazabera icyiciro cya kabari cy’amajonjora ya Basketball Africa League, aho u Rwanda ruzaba ruhagarariwe na Patriots BBC.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yakoze impinduka mu gisirikare.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga nk’uko ryavuguruwe muri 2015, none ku wa 04 Ugushyingo 2019 yashyize abayobozi bakuru bashya mu myanya itandukanye.
Mbere y’uko umusore n’umukobwa bakora ubukwe cyangwa ngo bajye kwiyerekana imbere y’ababyeyi, barakundana bakemeranya kubana.
Abana bafungiye muri Gereza y’abana ya Nyagatare bakora ibizamini bisoza amashuri abanza bavuga ko bazatsinda n’ubwo biga bafite ibibazo bibaca intege.
Mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza byatangiye kuri uyu wa mbere tariki ya 04 Ugushyingo 2019, hagaragayemo imbogamizi z’uko hari abana biyandikishije ku kigo bakajya gukorera ku kindi.
Umuhanzi Hagenimana Jean Paul ukoresha izina rya ’Bushali’ mu muziki, Nizeyimana Slum wiyise Drip Slum bahuriye ku njyana bise Kinya-Trap n’umukobwa witwa Uwizeye Carine bose bashinjwa gukoresha ibiyobyabwenge birimo urumogi, bakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Bamwe mu banyeshuri batangiye gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bemeza ko bazabitsinda neza kuko ikizamini bahereyeho bivugira ko kitabagoye, cyane ko biteguye neza.
Umukino w’umunsi wa munani wa shampiyona wagombaga kuzahuza ikipe ya Kiyovu Sports n’iya APR FC wimuriwe kuwa gatanu tariki ya 08 Ugushyingo 2019 isaa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.
N’ubwo muri rusange abakiri batoya badakunda ibijyanye no guhinga, hari bamwe muri bagenzi babo basanze guhinga na wo ari umwuga wabatunga, ukoranywe intego.
Abaturage bo mu mirenge 13 y’uturere twa Musanze, Gakenke na Burera mu ntara y’Amajyaruguru bahawe umuriro w’amashanyarazi, baravuga ko batangiye kuruhuka imvune baterwaga no kutagira amashanyarazi.
Ikipe ya Rayon Sports yangiwe gukora imyitozo ku kibuga isanzwe ikoreraho imyitozo mu Nzove kuri uyu wa mbere
Abatuye ku musozi wa Nyamukecuru mu murenge wa Cyanika mu karere ka Nyamagabe, bahangayikishijwe n’igitaka kiwumanukaho kuko bibasibira imirima, bakanatekereza ko hari igihe kizarenga no ku nzu batuyemo.
Hashize imyaka 12 abari batuye ahitwaga mu Kiyovu cy’abakene muri Nyarugenge bimukiye i Batsinda mu mudugudu wa Kagarama w’i Kagugu mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo.
Gucura k’umugore cyangwa guca imbyaro, ni igihe imihango ku bagore n’abakobwa ihagarara bakaba batagishoboye gusama inda mu buryo busanzwe bwa kamere, bityo umugore akageza aho atakigira imisemburo mu mubiri we ituma intanga zidakorwa n’umubiri we akaba atashobora gusama.
Umugabo witwa Karekezi Syldio wo mu Murenge wa Cyuve Akarere ka Musanze yafashe icyemezo cyo kugaruka mu rugo yari yarataye nyuma y’uko umugore we ashyikirijwe ku mugaragaro inzu yubakiwe n’Abagore bo mu rugaga rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru.
Abana b’inzererezi bashyirwa mu bigo byabugenewe (transit centers) bakigishwa mu rwego rwo gushakira umuti icyo kibazo. Icyakora hari Abanyehuye batekereza ko ababyeyi babo ari bo bari bakwiye kugororwa.
Abahagarariye imfungwa n’abagororwa muri gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere, batumye Minisitiri Johnston Busingye kubavuganira bakarekurwa ku bw’imbabazi rusange cyangwa gufungirwa hanze ya gereza (hakoreshejwe ibikomo).
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase yasabye abayobozi mu karere ka Nyagatare kuba basoje kubakira abatishoboye mugihe cy’amezi ane.