Abakozi b’ibitaro bya Kabaya bamaze amezi icyenda badahabwa agahimbazamusyi

Abaganga n’abakozi b’ibitaro bya Kabaya biri mu karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba barasaba kwishyurwa amafaranga y’agahimbazamusyi bamaze amezi icyenda badahabwa.

Abakora muri ibi bitaro ngo bari mu bukene butewe no kuba hashize amezi icyenda badahabwa agahimbazamusyi kazwi nka PBF
Abakora muri ibi bitaro ngo bari mu bukene butewe no kuba hashize amezi icyenda badahabwa agahimbazamusyi kazwi nka PBF

Abakozi b’ibi bitaro baganiriye na Kigali Today ntibifuje ko amazina yabo atangazwa. Bavuga ko kumara icyo gihe cyose batabona agahimbazamusyi bikomeje kubadindiza, kubaca intege, bigatuma n’imitangire ya serivisi batayinoza.

Umwe muri bo yagize ati “Biradukenesheje cyane, kuba duheruka agahimbazamusyi mu kwezi kwa kabiri (muri Gashyantare), ubu turi kubara amezi icyenda tutarayishyurwa. Ingaruka ni nyinshi, kuko umushahara tuba duhembwa uba udahagije, icyakabaye kitugoboka ni ako gahimbazamusyi bataduha, tubifata nk’akarengane kuko tuba twashoye amaboko n’ubumenyi mu kuzuza inshingano ariko ibyakabaye biturengera ntitubibone”.

Yongeraho ko ibi bituma bakora akazi batanyuzwe kuko baba bahangayikishijwe n’imibereho yaho.

Ati “Benshi muri twe twafashe inguzanyo mu ma banki, abandi bibasaba gukora urugendo bava cyangwa bajya ku kazi, wanahagera kwakira umurwayi nawe ubwawe hari ibibazo usize mu rugo bikaba ikibazo; kutabona aya mafaranga urumva ko bitubereye imbogamizi zituma ibyo byose tutabihuza uko bikwiye mu gihe nyacyo”.

Miliyoni zisaga 145 z’amafaranga y’u Rwanda ni wo mwenda ibi bitaro bya Kabaya bibereyemo abakozi n’abaganga babyo.

Umuyobozi wabyo Dr. Ntirenganya Emmanuel, ahamya ko kutabonera igihe aya mafaranga y’agahimbazamusyi azwi nka PBF (Performance Basic Financing), biterwa no kuba hari amafaranga ikigo RSSB kigenera ibi bitaro ataraboneka kugeza ubu.

Yagize ati “Ni byo koko amafaranga y’agahimbazamusyi bamaze amezi icyenda batayabona, ni amafaranga aboneka ari uko twishyuwe n’ikigo RSSB. Haba hari ibintu byinshi kandi byihutirwa ibitaro bikeneye gutangaho amafaranga kugira ngo bikomeze gutanga serivisi birimo farumasi, esansi, isuku n’ibindi.

Iyo ibitaro bigiye kureba ayo byinjiza duhitamo kubanza gukemura ibyo by’ibanze twirinze kongeraho n’ayabakozi kuko ataboneka. Dutegereje ko umwenda RSSB ibereyemo ibitaro wishyurwa tukabona gukemura ikibazo cy’abakozi”.

Abajijwe niba hari uburyo bwakorwa kugira ngo hishyurwe amafaranga yose y’umwenda ibi bitaro bibereyemo abakozi babyo, uyu muyobozi yavuze ko ari ibintu bigoranye kuba byakorwa, icyakora avuga ko bemeranyijwe n’abakozi ko mu gihe ibitaro byajya bibona amafaranga make make, byazajya bigerageza kubishyura nibura ukwezi kumwe cyangwa abiri kugeza ubwo uwo mwenda uzarangira.

Yagize ati “Dukomeje gukora ubuvugizi muri Minisiteri y’Ubuzima n’ikigo RSSB kugira ngo harebwe uko nibura amafaranga y’agahimbazamusyi gahabwa buri mukozi yajya abonekera igihe. Twizeye neza ko iki kibazo kitazatinda gukemuka”.

Ibitaro bya Kabaya bifite abakozi barenga 120. Abo mu cyiciro cy’abadogiteri baba bashobora guhabwa amafaranga ashobobora kurenga ibihumbi 200 buri umwe ku kwezi, bitewe n’uko yitwaye mu kazi, mu gihe abari ku rwego rwa A1 na A0 baba bari hagati y’amafaranga ibihumbi 60 n’110 buri kwezi, akaba ari ayiyongera ku mushahara wa buri mukozi cyangwa umuganga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Aba bo barasekeje, niba salary yabonetse ikindi niki. No banahembwa menshi. Ubu c Umwalimu ko ntako abona, Kandi na salary ikiri nto idakura. Ntiyishimye Kandi agacapa nakazi neza! Byose bipfira ku kwitekerezaho gusa uyareba kuruhande urebe niba ariwowe gusa uri gukubitwa.

Salary nibura cg igatinda ho rwose kizaba Ari ikibazo .kingutu.

Jean Baptiste MBARUSHIMANA yanditse ku itariki ya: 13-12-2019  →  Musubize

NIMWIVUGIRE DISI WE,BURYA NTAHO BITARI KOKO, MU BITARO BYA NYAMATA NAHO ABAKOZI BAMAZE AMAZI ARINDWI NABO BATABONA AKO GAHIMBAZAMUSYI.YEWE NDUMVA BITAZOROHA RWOSE.

KAREKEZI yanditse ku itariki ya: 11-12-2019  →  Musubize

Mwaramutse,

Ibi bintu byo kutabaha agahimbazamutsi niba aribyo bituma batanga serivisi mbi,niba ari serivisi mbi bisanganiwe, .... ikibazo rwose cya serivisi mbi kuri ibi bitaro gisigaye gikabije. umurwayi wishoboye asigaye aho kubigana agahitamo kugura imiti muri ka pharmacie gahari cg se agatega akajya kwivuza za Ruhengeri cg Gisenyi.
Nibadutabare abantu tubigana serivise yabo isa naho isigaye ari ntayo kabisa.

Ndabazi aime yanditse ku itariki ya: 11-12-2019  →  Musubize

Kabaya murasetsa. Ubuse Ibitaro bya Ruhengeri ko bimaze amezi 9 nta PBF abakozi ntibacecetse ?
Ahubwo babwira abakozi ko bayibagirwa ko ntayo bazahabwa. Ntakubaza icyitwa ikirarane cyo guhera muri Mata 2019 kugeza ubu. Ahubwo abanyamakuru bazasure n’ibi bitaro bya Ruhengeri bavuge aho amafaranga bayashyira kuko bituma abakozi bakora nabi bikagira ingaruka ku barwayi.

Karori yanditse ku itariki ya: 11-12-2019  →  Musubize

Si Mu bitaro bya Kabaya gusa, ahubwo ibitaro byinshi ntibigitanga agahimbazamusyi. Urugero nk’ibitaro bya KIBOGIRA muri Nyamasheke abaforomo nta gahimbazamusyi bakibona. Bimaze igihe kinini, ubanza mu buzima harimo ikibazo gikomeye.
Iyi gahunda ihuriweho n’ibitaro byinshi.

MINISANTE nifashe ibitaro kwiyubaka, no gufata neza abakozi, kugirango nabo barusheho gutanga service nziza.

Murakoze.

Claude yanditse ku itariki ya: 11-12-2019  →  Musubize

INTORE NTIGANYA:ISHAKA IBISUBIZO
INTORE NI NKORE NEZA BANDEBEREHO

contract yakazi nta PBF ibamo
ahaba ikibazo nigihe ntamushahara baduha

inkotanyi zatumye muri mukazi uyumunsi zaraye mundaki imyaka myinshi
ntibahembwaga ariko bararubohoye.
please muve muduhimbazamusyi mutange serivise nziza
nibihugu bingahe bitanahemba abakora kwa muganga?
u Rwanda ni nyumba yetu

uwigitinyiro yanditse ku itariki ya: 11-12-2019  →  Musubize

MURAVUGA AMEZI 9 ABANDI BAMAZE IMYAKA BARAYIBAGIWE.

GATO yanditse ku itariki ya: 10-12-2019  →  Musubize

Yewe umenya Ari hafi ya hose twihangane.ahubwo muzatubarize no guhemba bakurikije experience Aho bigeze .murakoze .dukore neza twiheshe agaciro pbf nayo izaza

Alias yanditse ku itariki ya: 10-12-2019  →  Musubize

Njye ndumva kutabona agahimbaza musyi bitaba urwitwazo RWA service mbi.ubwo c umurwayi aba abifitemo urihe ruhare kk.mwisubireho mwakire ababagana neza ibinndi mubiganire na staff.na ruhengeri yumvireho.

kawawa yanditse ku itariki ya: 12-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka