Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar na Perezida wa Namibia

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa mbere tariki 09 Ukuboza 2019 yakiriye i Kigali abayobozi batandukanye barimo Perezida Hage Gottfried Geingob wa Namibia n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar (Emir) Sheikh Tamim bin Hamad al Thani.

Ni bamwe mu banyacyubahiro bitabiriye umuhango wo gutanga ibihembo ku ndashyikirwa ku rwego rw’Isi mu kurwanya ruswa (the International Anti-Corruption Excellence Awards), umuhango ukaba urimo kubera i Kigali mu Rwanda.

Ibihembo biri buhabwe indashyikirwa mu kurwanya ruswa bifite ikirango cy’ikiganza kirambuye gisobanura gukorera mu mucyo (Transparency).

Ni ibihembo byitiriwe Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad al Thani, bikaba bizwi nka ‘Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani International Anti-Corruption Excellence Awards’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyagaciro kwakira,umuyobozi wikirenga wa quatar .nkatwe abanyarwanda, tuzineza agaciro kokurwanya ruswa ,inzira twatwojwe nintore izirusha intabwe .turagushimiye buyobozi bwacu kuntego wihaye yokurwanya ruswa

shingiro joachim yanditse ku itariki ya: 10-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka