Mukantaganzwa azanye gahunda yo kwigisha Abanyarwanda amategeko
Mu ngamba Perezida mushya wa Komisiyo yo kuvugurura Amategeko (Law Reform Commission), Domitilla Mukantaganzwa avuga ko azanye, harimo gufatanya n’abaturage gutora amategeko ndetse no kuyabigisha.

Mukantaganzwa agira ati "Hari ikintu kijya kivugwa ngo nta muntu wemerewe kutamenya itegeko (nul n’est censé ignorer la loi), ariko iyo utashyizeho ingamba zituma abantu bamenya amategeko, uba ubahohoteye. Nkaba numva gushyiraho uburyo Abanyarwanda bamenya amategeko y’igihugu ndetse bakayigishwa, ari uburyo buzaganirwaho".
Ku wa 04 Ukuboza 2019 nibwo Mukantaganzwa Domitilla yabonye ibaruwa imumenyesha ko yagizwe Perezida wa Komisiyo Ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko.
Mukantaganzwa yasimbuye Aimable Havugiyaremye kuri uwo mwanya, kuko na we yari amaze kugirwa Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika.

Bombi bakoze ihererekanyabubasha kuri uyu wa mbere tariki 09 Ukuboza 2019, imbere ya Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye.
Havugiyaremye avuga ko Perezida wa Repubulika yashishoje mu gushyira Mukantaganzwa ku buyobozi bwa Komisiyo yo kuvugurura amategeko, kuko ngo ari umukozi ushoboye.
Mukantaganzwa wayoboye Inkiko Gacaca kuva aho zitangiriye gukora muri 2003 kugera ubwo zarangirije imirimo muri 2012, ntabwo yongeye kugaragara cyane mu itangazamakuru hagati aho.
Leta y’u Rwanda ishima Inkiko Gacaca ivuga ko zabaye igisubizo cy’ubutabera, kuko ngo zaciye imanza zikabakaba miliyoni ebyiri mu gihe cy’imyaka 10 zamaze.
Minisitiri Busingye avuga ko ibi ari ibintu bikomeye cyane Mukantaganzwa yibukirwaho.
Ati "Ubu Gacaca irahari, iri mu magambo azwi ku isi iyo ushakishije mu ikoranabuhanga, kuri ubu amahanga arimo kuza kureba ibyo Abanyarwanda bakora, ariko kera yazaga kureba Gacaca gusa".

Havugiyaremye wayoboraga Komisiyo yo kuvugurura amategeko, avuga ko asigiye Mukantaganzwa umushinga wo gukuraho amategeko arenga 700 ya nyuma y’ubwigenge atagifite agaciro.
Iyi komisiyo kandi ivuga ko yashyizeho uburyo bushya bwo gutora amategeko, aho nta tegeko ngo rizajya ritorwa ritabanjirijwe n’ubushakashatsi, ndetse ko ari yo mpamvu hazakurwaho amategeko adasobanutse.
Komisiyo yo kuvugurura amategeko inafite umushinga w’Itegeko risobanura andi mategeko, kugira ngo abantu bayumve kimwe, ngo bizafasha imanza gucibwa uko bikwiye.

Ohereza igitekerezo
|