Perezida Kagame yashimye kuba ibihembo byo kurwanya ruswa byatangiwe mu Rwanda

Ibihembo mpuzamahanga bigenerwa abakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu kurwanya ruswa, bitangwa n’Umuyobozi w’Ikirenga w’Igihugu cya Qatar, Amir Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani, byatangiwe mu Rwanda, Perezida Kagame akaba yashimye icyo gikorwa.

Ibihembo byatangiwe mu Rwanda, ari na bwo bwa mbere bitangiwe muri Afurika
Ibihembo byatangiwe mu Rwanda, ari na bwo bwa mbere bitangiwe muri Afurika

Ibyo bihembo byatanzwe ku nshuro ya kane kuri uyu wa mbere tariki 9 Ukuboza 2019, ikaba ari yo nshuro ya mbere bitangiwe ku mugabane wa Afurika, bikaba byahawe abantu barindwi.

Perezida Kagame yavuze ko yashimye kuba abashinzwe gutanga ibyo bihembo barahisemo kubitangira mu Rwanda.

Yagize ati “Ndabashimira mwese bayobozi mwitabiriye iki gikorwa, cyane kuba mwahisemo ko tucyakira nk’igihugu cy’u Rwanda, bisobanuye urugamba turwana rwo guhashya ruswa”.

Ati “Turagira ngo dushimire Minisitiri w’Ubutabera wa Qatar kuba ari we ibi bishingiyeho. Yakoranye cyane n’abantu bacu, ni ibyishimo rero bikomeye gukorana na we mu gikorwa cy’icyubahiro nk’iki”.

Perezida Kagame kandi yashimye Amir wa Qatar, kuba ari umuyobozi mwiza kubera iyo gahunda yashyizeho yo guhemba abarwanya ruswa ku isi.

Ati “Amir, nshuti yanjye kandi murumuna wanjye, ntekereza ko mu buyobozi, abayobozi icyo bashinzwe ari ukuyobora. Nta muyobozi muto, nta muyobozi ukuze, cyane ko nta mbabazi ku muyobozi uyobora nabi”.

Ibyo bihembo byahawe abantu barindwi kubera ibikorwa bitandukanye bakoze byo kurwanya ruswa, muri bo hakaba harimo uwahoze ari Perezida w’igihugu cya Zambia, Kenneth Kaunda, igihembo cye kikaba cyashyikirijwe umukobwa we kuko we atabashije kuhagera.

Kaunda ngo mu gihe yayoboye icyo gihugu yaranzwe no kutihanganira ruswa iyo ari yo yose, ndetse no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Undi wahembwe ni Dr. Maria Krambia-Kapardis, wafashije mu gukora ubushakashatsi kuri ruswa muri za kaminuza ndetse anasohora n’ibitabo kuri yo, ngo bikaba byaragize akamaro mu kurwanya ruswa.

Hari kandi Dr. Alban Koçi, uyu ni umwarimu muri kaminuza zinyuranye zo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, akaba yarashyizeho gahunda zihariye mu masomo zo kwigisha abanyeshuri ububi bwa ruswa no kuyirwanya.

Abandi ni umuryango witwa ‘Jeunesses Musicales International (JMI)’, urubyiruko rwo mu bihugu 40 byo ku isi rwishyize hamwe rugahimba indirimbo zikubiyemo ubutumwa bwo kurwanya ruswa.

Hari kandi Jean-Jacques Lumumba, uzwi cyane mu bikorwa binyuranye byo kurwanya ruswa muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Kongo, birimo no gushishikariza itangazamakuru kwandika cyane kuri ruswa yagendaga igaragara.

Hahembwe kandi umuryango witwa SEMA, ukorera mu bihugu bitandukanye byo ku isi, aho uteza imbere umuco wo kugaragaza ibyo abayobozi mu bihugu bakora, ubashishikariza gukorera mu mucyo hagamijwe gutanga serivisi nziza.

Uwanyuma wahembwe ni umunyamakuru witwa Elnura Alkanova, wibanda ku gukora inkuru zicukumbuye zigaragaza ahari ruswa.

Ibigenderwaho mu guhitamo abatsindira ibyo bihembo muri benshi baba bahatanye ni bine aribyo, ibyo umuntu yagezeho mu kurwanya ruswa, udushya, ubushakashatsi muri za kaminuza ndetse n’ibikorwa by’urubyiruko mu guhashya ruswa.

Ibyo bihembo bitangwa buri mwaka kuva muri 2016 kandi ngo bikazakomeza gutangwa mu rwego rwo gukangurira isi yose guhagurukira kurwanya ruswa kuko imunga ubukungu bw’ibihugu.

Igikorwa cyo gutanga ibyo bihembo cyanitabiriwe na Perezida wa Namibia, Hage Geingob, Mousa Faki Mahamat, Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe (AUC), n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kiriya kiganza kiravuga ngo "I am clean".Bisobanura ngo "sindya ruswa".Kuva isi yabaho,iteka habayeho ruswa.Nta gihugu na kimwe itabamo kandi itangwa mu buryo bwinshi: Amafaranga,impano,sex,etc...Ndetse hari abagiye batanga abagore babo cyangwa abakobwa babo.Ntako abantu batagize ngo bace Ruswa,ariko byaranze.Amaherezo ni ayahe?Imana yonyine niyo izabyikorera,kubera ko byananiye abantu.Ku munsi wa nyuma,izakura mu isi abantu bose barya ruswa,isigaze abayumvira gusa.Niwo muti wonyine.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 10-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka