Abagize AERG muri INES-Ruhengeri batangiye kubakira utishoboye

Abanyeshuri bibumbiye muri AERG yitwa ‘INDAME’ bo mu ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri, bihaye intego yo kubakira inzu uwarokotse Jenoside utagira aho aba, mu rwego rwo kunganira Leta mu gufasha abaturage kugira imibereho myiza.

Babanje kwiyegereza ibikoresho bazakenera mu kubaka iyo inzu
Babanje kwiyegereza ibikoresho bazakenera mu kubaka iyo inzu

Abo banyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, na barumuna babo bavutse nyuma ya Jenoside, bavuga ko icyo gikorwa cyo kubakira utishoboye kidakozwe ku nshuro ya mbere kuko bamaze kubigira umuco.

Ngo na bo ubwabo iyo hari ugaragayeho ubushobozi buke kurusha abandi bashyira hamwe bakamufasha, nk’uko Nsabimana Jean de Dieu, Umuyobozi wabo yabitangarije Kigali Today.

Gusiza no gucukura umusingi
Gusiza no gucukura umusingi

Ati “Si ubwa mbere dukoze ibikorwa nk’ibi, kuko dusanzwe dufashanya natwe ubwacu, tugafasha n’abandi banyeshuri muri rusange ndetse dufasha n’abandi baturage duturanye batandukanye, kugira ngo dufashe Leta mu kuzamura ubuzima bwiza n’iterambere ry’abaturage.

Avuga ko iyo nzu bagiye kubaka mu Kagari ka Cyabararika mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, bahisemo kuyubaka muri ako gace nk’ahantu ubuyobozi bwabatoranyirije, bagendeye ko hari umubare munini w’abaturage bababaye, batagira aho kuba.

Ubwo batangizaga ku mugaragaro igikorwa cyo kubaka iyo nzu ku itariki 07 Ukuboza 2019, Nsabimana Jean de Dieu yavuze ko izahagarara asaga miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda, aho ku bufatanye n’inzego zinyuranye z’ubuyobozi bamaze guhabwa ikibanza.

Ati “Twararebye, dusanga iyi nzu tugiye kubaka izatwara asaga miliyoni 10, twitabaza akarere tukabwira ibyifuzo byacu batubonera ikibanza. Twabonye ko ibindi bikenewe kugira ngo iyo nzu yuzure bizadutwara asaga miliyoni eshanu tuyishakamo nk’abanyeshuri kandi tuzashyiraho n’amaboko yacu”.

Uwo muyobozi avuga ko bazi neza ko urubyiruko ari bo mbagara z’igihugu. Ngo niyo mpamvu batangiye gahunda yo gukora ibikorwa byubaka igihugu nk’uko Nsabimana akomeza abivuga.

Ati “Tuzi neza ko urubyiruko turi imbaraga z’igihugu, kandi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ahora abitubwira ko tugomba kwiyubakira igihugu. Abo bayobozi tububakiraho nk’uko babohoye igihugu.Tugomba gukora, dufite imbaraga n’ubushake byageza igihugu kuri byinshi”.

Bamwe mu banyeshuri bagize AERG-Indame bitabiriye uwo muganda, bavuga ko iyo bashyize hamwe bafasha umuturage na bo ubwabo bibubaka kuko ari umusanzu baba bashyira ku gihugu cyabo.

Rukundo Clement ati “Kuba twaje gufasha uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ukugira ngo tumuremere kuko biba bigayitse kuba acumbitse mu baturage kandi duhari dufite imbaraga.

Iyi nzu tugomba kuyubaka kuko dufite imbaraga n’ubushake, biradushimisha kuko ni uburyo bwo kwishakamo ibisubizo, kandi tuzagera ku ntego twiyemeje umuturage wacu abeho neza”.

Isimbi Mutoni ati “Iki gikorwa kigamije gufasha umubyeyi wacu kugira ngo abone inzu nyuma yuko yabagaho acumbitse. Urubyiruko turi u Rwanda rw’ejo, ntabwo twarebera ko umuntu abaho nabi kandi duhari dufite imbaraga. Icyo mbwira urubyiruko ni ukubyaza umusaruro imbaraga rufite tugafatanya mu guteza imbere igihugu cyacu, dufasha n’abatishoboye”.

Kubakira abatishoboye ku bagize AERG-Indame yo muri INES-Ruhengeri, ni igikorwa cyashimishije abatuye ako gace bibatera kuza kwifatanya n’abo banyeshuri mu muganda wo kubakira uwarokotse Jenoside utagira aho aba.

Umwe mu baturage waje kwifatanya n’abo banyeshuri witwa Ingabire Nadine yagize ati “Iki ni igikorwa cyadushimishije cyane. Aba banyeshuri Imana ibahe umugisha n’abandi barebereho. Hari abana bigira inzererezi birirwa mu muhanda, abandi banywa ibiyobyabwenge, bakwiye kuza bakarebera kuri aba banyeshuri bo muri INES, baradushimishije ahubwo bazagaruke”.

Igiraneza Eric waje muri icyo gikorwa mu izina rya AERG ku rwego rw’igihugu, avuga ko ibikorwa bya AERG bikomeje gukura abaturage mu buzima bubi bajya mu bwiza. Byose ngo ni ku bufatanye bw’inzego zinyuranye za Leta, mu rwego rwo gutahiriza umugozi umwe mu kubaka u Rwanda.

Ati “Leta ikomeza kudushishikariza kwigira kugira ngo tugire aho dukura igihugu n’aho tukigeza mu mbaraga zacu dufite zo mu mutwe n’imbaraga z’umubiri.

Kuva umuryango wa AERG washingwa, ibikorwa mu gihugu hose birakomeje birimo gukura abatishoiboye mu nzu zishaje, imiganda dukora hirya no hino mu gihugu, kuremera abatishoboye…. Ibyo bikorwa ntibizigera bihagarara kuko dufite ubushake bwo gukorera igihugu”.

Mu gukomeza kubakira abatishoboye, Igiraneza arasaba abayobozi b’inzego z’ibanze hirya no hino mu gihugu, kujya babaha amakuru y’abarokotse Jenoside batagira aho baba, kugira ngo bafashwe kubakirwa no gushakirwa indi mibereho myiza, binyuze mu bufatanye bwa bose.

AERG-Indame igizwe n’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi biga muri INES-Ryuhengeri, kugeza ubu igizwe n’abanyeshuri basaga 850.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka