Hatahuwe ikigo gikekwaho kugura ibikoresho by’amashanyarazi byibwa

Mu Mudugudu wa Ruyenzi, Akagali ka Nzove mu Murenge wa Kanyinya ho mu Karere ka Nyarugenge, ahaherereye ikigo ‘Black metal’, hafatiwe toni zisaga eshanu z’insinga z’amashanyarazi n’ibindi bikoresho by’amashanyarazi, bivugwa ko byaguzwe mu buryo butemewe n’amategeko.

Kuri uyu wa kabiri Saa tanu n’igice z’amanywa, ni bwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (REG), gifatanyije n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), bafatiye mu cyuho ikigo ‘Black metal’ gishinjwa kwiba bimwe mu bikoresho byifashishwa mu gukwirakwiza umuriro mu gihugu.

Mu byibwe harimo icyuma gihindura amashanyarazi (transformer), akazu kabikwagamo mubazi z’amashanyarazi za zone ya Kimihurura ya kabiri, ndetse n’insinga za kuwivure (cuivre) zinyuramo amashanyarazi.

Izo nsinga abaziba barazishongesha zikavamo ibindi bikoresho nk’imitako, amasahane n’ibindi bihenze, dore ko cuivre cyangwa cooper iza ku mwanya wa gatatu nyuma ya zahabu na diyama.

Ibyibwe bifite agaciro ka miliyoni zisaga 13 z’ amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi wa Black metal Twahirwa Jimmy ntiyigeze ahagaragara, mu gihe abashinzwe umutekano bakomeje gukora iperereza.

REG na yo yahise izana ikamyo ipakira bimwe mu bikoresho byafashwe.

Dusabemungu Froduard ukorera ikigo Black metal gicuruza ibyuma bishaje, yemeye kuvugana na Kigali Today mu izina rya shebuja utigeze aboneka ku kazi no ku murongo wa telefoni.

Dusabemungu yagize ati “Byabaye tutaravugana ariko nyuma yaho haza abantu benshi bamushaka mpitamo kumwihorera kuko namuhamagaraga ntiyitabe. Ubwo ndi hano nta kibazo, ibyo batubaza n’ubundi ni impapuro si ngombwa ko tumuhamagara twe tuzi aho bibitse, akenshi ntabwo aba azi ibibera hano ntabwo aba ahari cyane, ariko twebwe tuzi ibyinjira n’ibisohoka hano”.

Imodoka ya REG yahise ipakira ibyafashwe
Imodoka ya REG yahise ipakira ibyafashwe

Froduard yongeyeho ati “Sinzi ibyibwe agaciro bifite kuko ntari umucungamutungo (comptable) wa Black metal”.

Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gikwirakwiza umuriro w’amashanyarazi (REG), ushinzwe ibikorwa byo kurwanya ibihombo, Nkubito Stanley, yasabye abaturage kwirinda ikibi cyatuma iterambere ry’abaturage ndetse n’iterambere ry’igihugu ridindira, bakirinda kuba abafatanyabikorwa mu byaha bisenya igihugu.

Nkubito yeretse Kigali Today ibyafashwe agira ati ”Tugura amakabure (cables) ameze neza atwara amashanyarazi aba bakabikuraho bakabishishura bakabishyira mu mifuka”.

Nkubito yasabye abaturage ati “Abaturage muri rusange turabasaba kurwanya ikibi bakarwanya abantu bose basenya ibikorwa remezo, kuko ibikorwa remezo ari iby’igihugu”.

Nkubito kandi yasabye abaturage kutareberera ngo batize umurindi cyangwa ngo bifatanye n’abakora ibyaha nk’ibyo, ahubwo ko bagomba kwirinda ubujura bakitandukanya n’ababikora ndetse bakagaragaza aho bikorerwa n’aho babihisha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

icyokigo cyafatanywe ibyobikoresho bazagikanire urugikwiye kuko nukudindiza iterambere ry’umuturage

alias yanditse ku itariki ya: 12-12-2019  →  Musubize

Reg nikomeze ibafate doreko Hari nibyo biba byagiye kubera inkangu yaza gusana ikabibura.

David Bizumuremyi yanditse ku itariki ya: 11-12-2019  →  Musubize

Ntibavuga kuwivure bavuga umulinga mu kinyarwanda!

Mugemana Peter yanditse ku itariki ya: 11-12-2019  →  Musubize

Ibi Byo birandenze. Ikigo gifite kweri ubuzima gatozi! Ubwo c nticyabonye ko ibyo bikoresho ari ibya reg. Amamodoka yacu nayo barayamaze. Leta ifate ingamba zitanga isomo ryiza.

Anastasius yanditse ku itariki ya: 11-12-2019  →  Musubize

Nibyokoko usanga ibigo nkibyo aribyo nitera rubanda kwiba niba babazanira bimwe mubyuma byamashanyarazi bakabigura kuki badafata abobagizi banabi gusa uwabigizemo uruhari wese ahanwe ikindi nasabaga niba bishobotse REG yavugana nujinzwe umutekano kurwego urwarirworwose hakarebwa icyakorwa urugero nkuko kuminara haha security nahandi kumatransfo cyangwa ahashyirwa insinga cyangwa nibindi mugihe ahohanu harigishyirwa ibikorwa remezo bajya bahashyira umusecurite doreko usanga biribyonyine namurinzi

Ayirwanda jean pierre yanditse ku itariki ya: 11-12-2019  →  Musubize

Nibyiza ko REG yabonye aho ibyo bikoresho birengera, ariko inzego za leta muri rusange zakagombye guhagurukira aba bacuruza ibyuma kuko ibyinshi bacuruza ni ibyibwe,nta rugo rukibamo icyuma yewe, urebye nabi n, icyo muri cuisine wasanga cyagurishijwe. Ibyapa byo ku muhanda byarashize bigurishwa ,mperutse gukoresha kandagira ukarabe nyishyira ku muryango aho abakiriya binjira ngo bakarabe ,yaraye ku muryango dutashye bibagiwe kuyicura, mayibobo zacunze umuzamu ahavuye mu gitondo cya kare ziba zirayiteruye zijya kuyihondahonda bahita bayigurisha abo bacuruza ibyuma, nta makenga bagira icyo ubahaye cyose baragura
nta kureba ngo kivuye he ?

JBM yanditse ku itariki ya: 11-12-2019  →  Musubize

Ariko abo basanganye ibibikoresho babakoreye iki ? Ise regi irabivugaho iki murakoye ndi gihengeri

Jmv yanditse ku itariki ya: 10-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka