U Rwanda rugiye kuba igicumbi cyo kurwanya ruswa

U Rwanda rwasinyanye amasezerano n’igihugu cya Qatar ndetse n’ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe amahugurwa n’Ubushakashatsi (UNITAR), yo kuzashyira mu Rwanda ikigo gikomeye kizatangirwamo amahugurwa ku kurwanya ruswa.

Mu Rwanda hagiye gushyirwa ikigo cy'amahugurwa yo kurwanya ruswa
Mu Rwanda hagiye gushyirwa ikigo cy’amahugurwa yo kurwanya ruswa

Ayo masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, Alex Mejia wari uhagarariye UNITAR na Dr. Ali Bin Fetais Al Marri ku ruhande rwa Qatar, igikorwa cyabaye kuri uyu wa 10 Ukuboza 2019.

Umurungi Providence ukuriye ishami ry’ubutabera mpuzamahanga n’ubufatanye mu by’amategeko mpuzamahanga muri MINIJUST, avuga uko ayo masezerano azashyirwa mu bikorwa.

Agira ati “Aya masezerano ahuriweho n’impande eshatu ari zo Leta y’u Rwanda, Qatar na UNITAR. U Rwanda ruzatanga aho gukorera amahugurwa, Qatar ni yo izatanga amafaranga azakenerwa muri icyo gikorwa naho UNITAR ikazatanga inzobere zizahugura abazitabira ayo mahugurwa”.

Arongera ati “Ni ikintu cyiza ku Rwanda kuko hazahugurwa Abanyarwanda benshi kuri gahunda zo kurwanya ruswa, bityo bazafashe kugira ngo icike burundu mu gihugu. Uretse n’ibyo, abazaza guhugurwa bazamara igihe mu gihugu, bazagira serivisi bahabwa bakishyura bityo byongere ubukungu bw’igihugu”.

Ayo mahugurwa azitabirwa n’Abanyarwanda, Abanyafurika muri rusange ari na bo bazaba ari benshi, ndetse n’abandi bo ku yindi migabane bazabyifuza, bikaba biteganyijwe ko hazanubakwa ikigo cyihariye kuri ayo mahugurwa ariko bitabujije ko azatangira mbere y’uko cyubakwa.

Minisitiri Busingye wari uhagarariye Leta y’u Rwanda muri icyo gikorwa, yavuze ko igihugu kizakora ibishoboka ngo bigerwaho.

Ati “Turabashimira kuba mwahisemo u Rwanda kuba ari rwo rushyirwamo icyo kigo. Nk’igihugu tuzakora ibishoboka byose kugira ngo aya masezerano azagere ku ntego yayo”.

Dr. Al Marri yashimiye u Rwanda kuba rwemeye kwakira icyo kigo ndetse n’uko ruri mu bihugu bya mbere muri Afurika birwanya ruswa.

Ati “Ni byiza kuba u Rwanda rwemeye kwakira iki kigo, mfite icyizere ko bizafasha Afurika yose guhangana na ruswa kugeza icitse, kuko imunga ubukungu bw’ibihugu ntibitere imbere. Twahisemo u Rwanda rero kuko ari intangarugero mu gukumira ruswa”.

Biteganyijwe ko icyo kigo kizatangira imirimo yacyo mu mwaka utaha wa 2020, ariko kubaka inyubako zihariye zacyo bikazaba nyuma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka