Dore imyanzuro 12 yafatiwe mu nama ya 17 y’Umushyikirano

Kuva ku itariki ya 19 kugera ku ya 20 Ukuboza 2019, i Kigali muri Convention Centre, hateraniye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 17. Iyi nama yayobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, itangizwa n’ijambo ageza ku Banyarwanda buri mwaka, agaragaza uko Igihugu gihagaze (State of the Nation).

Mu ijambo rye, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yamenyesheje Abanyarwanda ko u Rwanda ari Igihugu gihagaze neza, kandi ashimira Abanyarwanda bose n’inshuti z’u Rwanda kubera uruhare babigiramo.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo ku biganiro byatangiwe muri iyi nama, hafashwe imyanzuro ikurikira:

1. Kwihutisha igikorwa cyo kwimura abatuye mu bishanga, mu manegeka n’ahandi hatemewe guturwa, bagatura neza kandi impamvu z’icyo gikorwa zikarushaho gusobanurirwa abaturage ko ikigamijwe ari uko abantu batura ahantu hadashyira mu kaga ubuzima bwabo.

2. Gukomeza gufatanya n’abikorera (PSF) mu kongera ubushobozi bw’inganda (capacity utilization) mu bikorwa bizamura umusaruro mu bwiza no mu bwinshi, cyane cyane ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda).

3. Gukemura imbogamizi ba rwiyemezamirimo, cyane cyane abakizamuka (SMEs) bagihura na zo, zirimo kutabona ibyo bapfunyikamo (packaging), imbuto, ifumbire, ibyumba bikonjesha n’inganda zitunganya umusaruro bidahagije, no gushaka igisubizo ku musaruro ukomoka ku bworozi cyane cyane uw’amata.

4. Kuvugurura imikorere y’amavuriro y’ibanze (health posts) ku buryo ayubatswe yose akora neza, kandi aho bikenewe serivisi zitangwa zikongerwa, kugira ngo ayo mavuriro arusheho gufasha uko bikwiye abayagana.

5. Kugirana imihigo yo kwivana mu bukene n’abaturage bagifashwa na Leta bafite ubushobozi bwo gukora, no gushyiraho ingamba zibafasha kwihuta mu rugendo rwo kwigira.

6. Gushyiraho, ku bufatanye n’imiryango itari iya Leta n’ishingiye ku myemerere, ingamba zihamye zo gutegura neza abitegura gushinga urugo n’abarushinze, hagamijwe kubaka umuryango utekanye no kubahiriza inshingano za kibyeyi.

7. Kwihutisha gahunda yo gushyiraho no kongera amarerero (ECDs) mu Midugudu yose y’Igihugu no kongerera ubumenyi abayakoramo kugira ngo barusheho gutanga serivisi nziza.

8. Gushyiraho uburyo bwo gufasha Abanyarwanda baba mu mahanga kunganira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zinyuranye harimo Ubwisungane mu Kwivuza (Mutuelle de Santé), no gukoresha ubumenyi bafite mu ngeri zitandukanye iyo baje mu kiruhuko mu Rwanda.

9. Kwihutisha, mu gihe kitarenze imyaka ibiri, igikorwa cyo kubaka amashuri hagamijwe kugabanya ubucucike n’urugendo rurerure abana bakora bajya ku ishuri.

10. Kuvugurura ku buryo bwihuse ibishingirwaho mu gutanga inguzanyo zo kwiga mu mashuri makuru na kaminuza, hatitawe ku byiciro by’ubudehe.

11. Gukemura ibibazo by’itumanaho (network connectivity), n’ibindi bikorwaremezo by’ibanze bikenewe mu duce tumwe na tumwe tw’Igihugu.

12. Gukurikirana ko abaturage bakoze imirimo muri gahunda ya VUP bishyurirwa ku gihe, kwishyura abandi baturage bagifitiwe imyenda kandi hagafatwa ingamba zihamye zituma abaturage bakoze imirimo mu nzego za Leta n’iz’abikorera bazajya bishyurirwa ku gihe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Kuri Transport agirango harabura gukwirakwiza serivise mu Gihugu hose kuko usanga Gares zo mu Ntara imodoka zabuze Abagenzi

Sam BADEGE yanditse ku itariki ya: 27-12-2019  →  Musubize

Ni byiza ko Leta yacu ireba kure ikaramira abari bagiye kwicwa n’ibiza. Icyakora, hakwiye kubakwa ’estates’nyinshi z’amazu aciriritse aho abantu bimurirwa, ibikorwaremezo bindi byubakwa bikaba bihagaze,amafaranga menshi akajya mu kubaka ayo mazu aciriritse mu mijyi yungirije Kigali , ariko i Kigali bikaba umwihariko, kugeza ubwo ikibazo k’imiturire gikemuka nibura ku rwego rwa 80%. Mu myaka mike tumaze kugera kuri byinshi nk’igihugu kandi ndibwira ko kubaka amazu aciriritse bitananirana. Umunyarwanda wese kugira aho acumbikira umuryango we niryo terambere risigaye kugerwaho;umutekano, amashuri,imihanda, ibitaro nibindi byinshi tumaze kubigeraho. Noneho mu myaka 2-3 twibande ku ’estates’ zamazu aciriritse, abantu benshi bumveko nabo iterambere ribagezeho, nkuko umukuru w’igihugu aherutse kubishimangira.

Mzee GASASIRA yanditse ku itariki ya: 26-12-2019  →  Musubize

Iyi myanzuro nimyiza nishyirwa mubikorwa ntawe ihutaje, urugero: kwimura abatuye mumanegeka bikorwe neza bitavaho hagira ababyihisha inyuma bakazana umwuka utari mwiza.

2. Ubuzima bwabarezi(Mwalimu) bashake uko bakongeramo imbaraga kubijyanye nagashahara kuko nibikubiye muri status yashya ntibikurikizwa. Urugero: dukorera kumihigo ho badukota kuva kuri 0-5% ,bakabihuza numushahara uhabwa bakayaguha bayakubye 12. Ariko umwaka ukurikiyeho bakayongera kumushahara Niko status ivuga ariko ntiyongerwaho.

Twifuza ko byibura mugihe kongezwa bifatika bitaragerwaho mwadufasha byibura bagakurikiza status itugenga.

Mugire umurimo unoze .

Murego Joseph yanditse ku itariki ya: 26-12-2019  →  Musubize

igihembo cya mwwarimu n,imikoranire hagati mu burezi

alias yanditse ku itariki ya: 26-12-2019  →  Musubize

Harabura gukemura ikibazo cya Transport kuko kirahangayikishije pee

Kaka yanditse ku itariki ya: 25-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka