Polisi iraburira abantu kwirinda guteza urusaku rwabangamira abandi

Polisi y’u Rwanda irasaba abaturarwanda muri rusange kwishimira iminsi mikuru ariko birinda kubangamira abaturanyi babo bakoresheje amajwi asakuza.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko Polisi itazihanganira umuntu wese uhungabanya umutekano wa mugenzi we
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko Polisi itazihanganira umuntu wese uhungabanya umutekano wa mugenzi we

Urusaku ni ikintu cyose kivuze cyane mu buryo burenze cyangwa kikavuzwa mu buryo bushobora kubangamira ituze n’umutekano by’abumva ayo majwi arenze urugero bitewe n’umwanya amaze n’ibyakoreshejwe muri ayo majwi byatumye biteza urusaku bikaba byabangamira abantu.

Polisi irasaba abayobozi b’insengero, utubyiniro, utubari n’ahandi hose hakorerwa imyidagaduro kwirinda kuvuza ibyuma ndangururamajwi mu buryo bushobora kubangamira abaturanyi babo.

Mu Rwanda, itegeko rivuga ko urusaku ruba rwinshi igihe rurengeje igipimo fatizo cya 80 db(decibel), icyo gihe ruba rubangamira abarwumva nk’uko bitangazwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibidukikije(REMA).

Ni yo mpamvu kwishima no kwidagadura byakorwa mu buryo butabangamira abandi. Urusaku rushobora kubuza bamwe kwishimira iyi minsi mikuru uko bikwiye, birasaba rero ko twishima mu ituze n’amahoro ku buryo ntawe ubangamira undi.

Akenshi urusaku usanga rugira ingaruka zitandukanye ku bantu, aho usanga umuntu adakora neza ibyo yari arimo gukora kuko ubwonko buba burangajwe n’ayo majwi atandukanye, kutumva neza ibyo arimo, kudasinzira igihe aryamye n’ibindi bitandukanye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera avuga ko mu Mujyi wa Kigali kimwe n’ahandi hose mu gihugu nk’ibisanzwe, mu mpera z’umwaka no mu ntangiriro, haba hari ibitaramo binyuranye, byaba ibyo kwidagadura ndetse n’ibihimbaza Imana bityo ugasanga hari abacuranga bakarenza urugero bagateza urusaku.

Yagize ati: “Birakwiye ko abantu bishima bakidagadura bishimira ko basoje umwaka amahoro, ariko nanone tugasaba abantu kubikora(ibitaramo) mu ituze badahungabanyije umudendezo w’abandi.”

CP Kabera yavuze ko nubwo urusaku nta rupfu ruteza, ariko rushobora kubangamira abantu haba mu buryo bw’imikorere y’umubiri n’ubwonko, agasanga abantu batagomba kubuza abandi uburenganzira bwabo bababuza gusinzira cyangwa gukora ibindi bikorwa byabo batuje.

Umuvugizi wa Polisi asoza avuga ko Polisi yifuriza abaturarwanda bose kuzizihiza iminsi mikuru mu ituze no mu mutekano buri wese yirinda icyahungabanya umutekano wa mugenzi we.

Itegeko rigenga ibidukikije N°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 53 ivuga ku rusaku rurengeje ibipimo. Bitabangamiye ibiteganywa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, umuntu uteza urusaku rurengeje ibipimo byagenwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi magana atanu (500.000FRW).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Turashimira Polisi yacu guharanira uburenganzira bw’abaturage. Murakarama

Ishyaka yanditse ku itariki ya: 25-12-2019  →  Musubize

Turashimira Polisi yacu guharanira uburenganzira bw’abaturage. Murakarama

Ishyaka yanditse ku itariki ya: 25-12-2019  →  Musubize

Ni byiza guharanira uburenganzira bw’abaturage. Murakarama

Ishyaka yanditse ku itariki ya: 25-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka