Mukantabana yakuwe ku buyobozi bwa Komisiyo ya Demobilisation

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, riravuga ko Mukantabana Seraphine wari Perezida wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (Rwanda Demobilisation and Reintegration Commission), ahagaritswe ku mirimo ye guhera ku itariki ya 29 Ukuboza 2019.

Iryo tangazo riravuga ko "Hashingiwe ku Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, by’umwihariko mu ngingo yaryo ya 112 (Igika cya 5)":

Kuva 29/12/2019, Mukantabana Seraphine avanywe ku mwanya wo kuba Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (Chairperson of The Rwanda Demobilisation and Reintegration Commision).

Mukantabana yayoboraga iyi Komisiyo kuva muri 2017, umwanya yagiyeho avuye kuba Minisitiri muri Minisiteri ishinzwe kurwanya ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Niyihe mpamvu yaba itumye president wa commission yigihungu avangwaho kushigano yarashizwe .

Vepa Verkon yanditse ku itariki ya: 30-12-2019  →  Musubize

Urakoze gusobanuza. Burya rero kuyobora si umurage ahubwo ni process. Uzakurikirane ibiganiro bitangwa na Governor Gatabazi uzakuramo inyigisho nyinshi.

Yakuweho nyine kubera impamvu zinyuranye zishoboka: umuvuduko ushobora kuba utajyanye na gahunda za commission, yenda ateganirijwe akandi kazi,

Alias yanditse ku itariki ya: 2-01-2020  →  Musubize

Ko hatavuzwe icyo akuriwe ku kazi ke???

Malenga yanditse ku itariki ya: 30-12-2019  →  Musubize

Yego nibatubwire impamvu akuweho kuko ntibyumvikana

Lilian yanditse ku itariki ya: 30-12-2019  →  Musubize

Kuki utigeze ubaza impamvu bakamuhaye?

Ruhogo yanditse ku itariki ya: 30-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka