Abafite inzu ziriho ikirango X bose basabwe kwimuka

Guverinoma yasabye abatuye i Kigali bose bafite inzu zashyizweho ikirango cy’amanegeka X kwimuka mu rwego rwo guhunga ibiza bishobora kubasenyera no kubica.

Abayobozi barimo Ba Minisitiri babiri n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali basabye abatuye mu manegeka bose gushaka ahandi bimukira
Abayobozi barimo Ba Minisitiri babiri n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali basabye abatuye mu manegeka bose gushaka ahandi bimukira

Ba Minisitiri Prof Shyaka Anastase w’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), uw’Ibikorwa remezo Ambasaderi Claver Gatete ndetse n’abayobozi batandukanye barimo uw’Umujyi wa Kigali, babisabye abantu mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 26 Ukuboza 2019.

Aba bayobozi bavuga ko iyi nama batanga bayishingiye ku mvura yaraye iguye igahitana ubuzima bw’abantu bane mu mujyi wa Kigali, ikaba ndetse ngo yanashenye inzu 113 harimo 64 zaguye burundu.

Minisitiri Ambasaderi Gatete agira ati "Nka ziriya nzu zanditseho X nyirayo ntakwiriye gutegereza uza kumusaba kuyivamo, ahubwo yagakwiye kubikora agategereza ubufasha ariko yayivuyemo".

Mugenzi we Prof Shyaka ati "Turashima gahunda twari twafashe yo kwimura abatuye mu gishanga kuko iyo tutabikora, kiriya gipimo cy’abapfuye ndetse n’ibyangiritse ntabwo cyari kuba gihuye n’ibyari kwangirika iyo tutabikora".

Leta irifuza kubaka inzu z’abatishoboye nyinshi kurushaho, bamwe ngo bazatangira kuzibona mu kwezi kwa Werurwe mu mwaka utaha wa 2020.

Abafite inzu ziriho iki kimenyetso cya X basabwe kwimuka
Abafite inzu ziriho iki kimenyetso cya X basabwe kwimuka

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence avuga ko hamaze kwimurwa imiryango 3,600 y’abari batuye mu bishanga, bakaba bagiye kwimura abandi ibihumbi bitatu.

Rubingisa akomeza agira ati "Nta muntu bongera guha amafaranga ahubwo baraza gucumbikirwa kugira ngo hatagira ugaruka gusaba amafaranga."

"Hari abo tubona bitwikira ijoro bakajya muri shitingi kugira ngo bamuhe andi mafaranga, ariko bose twabashakiye aho baba bacumbikiwe mu mashuri, mu baturanyi, ariko nta muntu ukiri mu matongo".

"Uwabura icumbi, aho kugira ngo asubire muri shitingi, yajya abimenyesha ibiro by’akagari".

Abantu barimo kwimurwa mu bishanga iyo ari ba nyiri inzu bahabwa mafaranga abafasha gukodesha mu gihe cy’amezi atatu, iyo ari abasanzwe bakodesha bahabwa amafaranga y’ukwezi kumwe.

Leta ivuga ko abantu badafite ibyangombwa by’ubutaka bangana na 80% nta ngurane y’aho bari batuye bazahabwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

byari kuba byiza inama z’abaturage mu kwemeza inzu ziri mu manegeka n’iziri mu bishanga zigomba kuvaho. ikindi kandi habeho EFFORT NATIONAL yo kwishyura abantu barimo kwimurwa kuko igihugu ubwacyo cyakoze ikosa ryo kureberera ayo mazu bituma abaturage bibaza ko bari mu kuri.

uretse nibyo igihugu kigira uburyozwe bushingiye ku kuba ari umubyeyi wa bose. umubyeyi rero ntiyasenyera umwana ngo narangize amutererane.

muhe bariya baturage ingurane

mubatabare jean de la croix yanditse ku itariki ya: 28-12-2019  →  Musubize

Nibyo rwose birakwiye, gusa mwibanda Kigali gusa arko Hari nabantu baturiye ibinombe aho bacukura amabuye yagaciro kdi usanga banyirigucukura ayo mabuye bagenda baca munsi yinzu zabaturage ugasanga inzu zabo zarasadutse kubera guca mutsi yazo, ubwo umutingito uje byagenda gute? Kuki byo mutabireba kdi ubutaka bwo hasi nka metero 10 ni ubwa leta. Iki kintu bakirebeho kdi kinakosorwe, kuko Hari abazabura ubuzima bwabo.

Masengesho Jean Bosco yanditse ku itariki ya: 27-12-2019  →  Musubize

Honestly what is happening in Rwanda? How can this be happening in 2020? Leave the people alone, at the end of the say it is they country! A french say goes: Qui veut aller loin ménage sa monture. This can mean: Who wants to go far,protect histoire people!!!!
You may well listent!!!!

Emmanuel Chef yanditse ku itariki ya: 27-12-2019  →  Musubize

NIBAMARA GUSENYA IZO MUGISHANGA NAZO BAZAZISENYE ,IKIBAZO ABO BANTU BOSE BAZABONA AHO BAKODESHA ,ARIKO ABA BATEGETSI BAJYE BAMANUKA BABAZE UKO AMAZU ARI GUKODESHWA ,UBU INZU ZIRAHENZE NABO BAJYE BISHYIRA MUMWANYA W’ABAKENE URETSE KO BURYA NTAWAMENYA IKIBAZO ATARIGEZE AKIBAMO.

SAKEGA yanditse ku itariki ya: 27-12-2019  →  Musubize

Erega nawanga kuba aheza afite ubushobozi nonese ugirango uwaduha amazu nkaya nyarutarama twebwe twakwaga kuhatura umuntu yagiye apagasa kubera utwo abonye yiba ari 5 million agahita agura akazu kokubamo numuryango we iyo umubwiye rero ngo imuka nahandi umuhaye nibaza aho uba umwohereje nkahayoberwa mujye mwibuka ko abenshi baba barahaguze bagifite ingufuzogukora iyo umuntu ageze mumyaka 50 muba mwumva azogera kubona icumbi ryari namwe murabantu mwaremwe nimana nkubu aho mutuye nkubu iki gihugu dukorera twese ukimutsemo uko wambaye wazogera kugera kubuzima bwokubona icumbi ryari??? Turabasaba mwirinde kugira abantu impunzi mugihungu cyabo kuko nziko benshi twazapfana agahinda dutewe nabo twafatanyije kubaka gihugu yibura abantu niyo mwabaha ikibanza nisakaro ahandi tukirwariza

Manzi kevin yanditse ku itariki ya: 27-12-2019  →  Musubize

Ko nabonye ahenshi hashizweho icyo kimenyetso harasibamye cyangwa se banyirizo nyubako barabisibye, ubwo hari data base y’amazu yose ibyo bimenyetso byashizweho?

Florian Bahaya yanditse ku itariki ya: 27-12-2019  →  Musubize

Ko nabonye ahenshi hashizweho icyo kimenyetso harasibamye cyangwa se banyirizo nyubako barabisibye, ubwo hari data base y’amazu yose ibyo bimenyetso byashizweho?

Florian Bahaya yanditse ku itariki ya: 27-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka